Amakipe 19 azitabira Igikombe cy’Amahoro cy’Abagore

Nyuma ya tombola yabaye mu makipe y’Abagore, yagaragaje ko amakipe 19 ari yo azitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cy’Abagore 2026.

Ku wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026, ni bwo abayobozi b’amakipe y’Abagore akina Shampiyona y’Icyiciro cya mbere, icya Kabiri n’iya Gatatu, bahuriye ku biro by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kugira ngo baganire ku migendekere y’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.

Iri rushanwa biteganyijwe ko rizatangira tariki ya 17 na 18 Gashyantare ubwo hazaba hakinwa imikino y’amajonjora, rizitabirwa n’amakipe 19.

Aya arimo: Indahangarwa WFC, Rayon Sports WFC, Inyemera WFC, Macuba WFC, APR WFC, Police WFC, Forever WFC, Bugesera WFC, Gakenke WFC, Katamapoto WFC, Kayonza WFC, Bright Rays, Center For Champions, Muhazi WFC, AS Kigali WFC, Greenland WFC, Impanga WFC, Kabare WFC na Gatsibo WFC.

Amakuru avuga ko amakipe arindwi arimo Rayon Sports WFC, AS Kigali WFC, Inyemera WFC, Gatsibo WFC, Forever WFC, Police WFC na Indahangarwa WFC, ari yo atazanyura mu ijonjora ry’ibanze.

Igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize, kibitswe na Indahangarwa WFC yacyegukanye itsinze Rayon Sports WFC ku mukino wa nyuma.

Amakipe 19 ni yo azakina Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to Didi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *