Amakimbirane ahora mu Biyaga Bigari aterwa no kurebera abandi mu moko n’uturere baturukamo

Rusizi/D.RC: Mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari hahora intambara zidashira, ku itariki ya 21 Gicurasi buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga w’ubudasa bw’imico y’abantu, urubyiruko rwo mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo rusanga zacika ari uko abatuye ibi bihugu bahuje buri wese yubahirwa ururumi avuga, ubwoko bwe, n’umuco we.

Urubyiriko rwo mu Karere ka Rusizi bateze amatwi bagenzi babo bo muri DR.Congo

Ibi babitangarije  mu nama yahuje urubyiruko rwo mu Burasrazuba bwa Congo Kinshasa n’abo mu Karere ka Rusizi mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga rya zoom.

Ozeas Dushimimana wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi, yagize ati “Abakoloni batwigishije iby’amoko kugeza ubu hari abakibigenderaho, bari bakwiriye kwigira ku Rwanda kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Abarundi, n’Abanyecongo  yabafasha.”

Niyigaba Jean Paul yagize ati “Nko muri Congo yaba Ndi Umunye-Congo, isura ya nyayo ntabwo ari izina babyita ahubwo ngira ngo byashyirwa mu bikorwa, yaba Abanye-Congo cyangwa Abarundi bashyize hamwe byakoroha guhuza muri kano Karere.”

King Ngoma ni Umukozi w’Umuryango Mpuzamahanga La Benevolencia ukora ibikorwa byo kubaka Amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari avuga ko aka karere kagiye kagaragaramo intambara zishingiye ku moko, indimi n’uturere abantu bakomokamo, asanga ibi bihugu biri kureba mu cyerekezo kimwe cyo gushaka amahoro.

Yagize ati “Kuva kera aka Karere kagiye kagaragaramo intambara zishingiye ku moko, imico n’indimi, uyu munsi washyizweho kugira ngo abantu batekereze ku cyazana amahoro, abantu bubahane batishishanya, kuba mudafite icyo musaho n’undi cyangwa ibiranga abantu bitandukanye ntibyagombye kuba impamvu y’amakimbirane.

Ku wa 16 Gicurasi ni umunsi mpuzamahanga wo kubana mu Mahoro kw’abatuye Isi, ku wa 21 Gicurasi ni Umunsi Mpuzamahanga w’ubudasa bw’imico y’abatuye Isi.

Uretse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, Akarere k’Ibiyaga Bigari kakunze kurangwamo amakimbirane ashingiye ku moko cyane muri Congo Kinshasa, no mu Burundi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i Rusizi

Share This Article
4 Comments
  • Kwireba mu moko sicyo kibazo. Ikibazo ni ukugira ubwoko bwawe iturufu yo kwikubira ibyiza by’igihugu no kunyunyuza abandi imitsi cyangwa kubaryamira. Kandi akenshi ababikora baba bumva ko ari abantu b’akataraboneka, batameze kimwe n’abandi. Ntabwo abatuye igihugu baba bareshya imbere y’amategeko banafite uburenganzira bungana ngo kwireba mu moko bibe ikibazo.

  • Ntabwo INTAMBARA ziba mu Karere k’Ibiyaga honyine.Intambara ziba ku isi hose: Afghanistan,Somalia,Syria,Yemen,Irak,etc… Ni ryari abatuye isi bazareka kurwana bagakundana nkuko Imana yaturemye ibidusaba?Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze URUKUNDO tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera defense budget,bakiga kurwana,bagakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Umuti uzaba uwuhe?Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.

  • Yezu yatanze umuti ku bantu bafitanye amakimbirane.Nukuvuga Conflicts Resolution.Muli Matayo 7:12,yaravuze ati:”Nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babagirira,nibyo namwe mugomba kubagirira”.Twese turamutse twumviye iryo hame (principle),ibi byose byavaho isi ikaba paradizo.Dore bimwe mu byavaho:Intambara,Ubusambanyi,Ruswa,Akarengane,Kwikubira ubutunzi,etc…Urundi rugero,abantu baramutse bumviye iryo hame,ntabwo Mwarimu yakongera guhembwa 42 000 Frw,Ba Nyakubahwa bahembwa za millions ku kwezi.Isi ifite ibibazo kubera ko abantu bakuba na zero AMAHAME dusoma muli bible.Nyamara bitwa abakristu.

Leave a Reply to Zaburi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *