AMAFOTO: Umusifuzi Dushimimana Eric yakoze ubukwe

Umusifuzi wo hagati, Dushimimana Eric yasabye anakwa Uwase Marie Louise uzwi ku izina rya Nana nyuma yo kumara imyaka itanu aba bombi bari mu munyengenga w’urukundo.

Dushimimana Eric yakoze ubukwe

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye mu Akarere ka Rubavu ku wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi, bwitabirwa na bamwe mu basifuzi bagenzi ba Eric n’izindi nshuti n’abavandimwe b’uyu muryango.

Nk’uko bigaragara mu mafoto no mu mashusho y’ubu bukwe, ababwitabiriye baranzwe n’akanyamuneza ndetse baryohewe n’ibihe bari barimo.

Aba bombi bari basezeraniye mu Murenge wa Remera mu Akarere ka Gasabo, tariki 25 Werurwe,, nyuma y’uko tariki 19 Gashyantare Eric yari yambitse impeta umukunzi we amusaba kuzamubera umugore w’isezerano.

Dushimimana Eric asanzwe ari umusifuzi wo hagati mu Cyiciro cya Mbere, utanga icyizere mu mu myaka itanu amaze asifura.

Ati reka nguhobere mugore mwiza!
Eric yamwambikiye impeta kuri bose babireba
Amarira avanze n’ibyishimo yarizwe karahava
Ubukwe bwabereye kuri Kivu Beach
Nana yarahiriye imbere ya Bibiliya ko atazahemukira umugabo we
Yaherekejwe na bamwe mu bavandimwe be
Eric yari yishimye byo ku rwego rwo hejuru
Eric na Nana bashimiye ababyeyi babo
Abaje muri ubu bukwe bari bafite akanyamuneza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bararwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’uwo twashakanye.

Leave a Reply to kime@yahoo.fr Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *