Nkurunziza Grégoire uzwi nka Gisa na Assumpta uzwi ku izina rya Emmanuella, basezeranye kuzabana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umuhango wo gusezerana mu mategeko kuri Gisa na Emmanuella, wabereye mu Murenge wa Remera kuri uyu wa Kane.
Ubukwe bw’aba bombi, buteganyijwe tariki 12 Kanama 2023.
Gisa asanzwe azwi nk’umukunzi ukomeye wa APR FC, aho abarizwa mu itsinda ry’Intare Fanclub.





UMUSEKE.RW
Ndabona bombi bakuze.Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza aribo bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bararwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Hali n’ababeshya ko Imana ibemerera gushaka abagore benshi,nyamara Gutegeka kwa kabiri 17,umurongo wa 17 Imana ibitubuza.Niba dushaka kuzabaho iteka muli paradizo,Imana ibanje kutuzura ku munsi wa nyuma nkuko Yohana 6:40 havuga,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’uwo twashakanye.
Congratulations gs ndabona bacyeye pe nubwo bombi batinze kudusengera
Mu mitima yacu huzuye umunezero kubera Gisa na Emmanuella bagiye kubana mu buryo bwemewe ,nziko Ari ibyishimo kuri benshi harimo nabagira bati:”Murakoze gufungura amarembo”,hagati aho tubifurije ibyiza byose bigenewe umuryango kd biva ku Mana,urugo rwanyu ruzabe umugisha ku babagana ndetse nabo bazabere umugisha abandi kd muzahorane nk’urwo mufitanye ubu.
Mana nyirimpuhwe ukomeze intambwe nziza Gisa ateye nanone mu buzima.