Aimable Karasira uvuga ko yarokotse Jenoside afungiwe kuyiha ishingiro no kuyihakana

Karasira Aimable wabaye Umwarimu muri Kaminuza ubu akaba yumvikana cyane ku mbuga nkoranyambaga anenga politiki y’ubutegetsi buriho mu Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwamufunze.

Karasira Aimable bakunda kwita Prof Nigga yakunze kuvuga ko yiteguye gufungwa

Ubutumwa bwa RIB bugira buti “Uyu munsi, RIB yafunze Karasira Aimable imukurikiranyeho icyaha cyo Guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.”

Aimbale Karasira uzwi mu buhanzi nka Prof. Nigga, RIB ivuga ko ibyaha akurikiranyweho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’Itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, n’ingingo ya 164 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RIB ivuga ko ubu Karasira afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu butumwa baha abaturage RIB igira iti “Turongera kwibutsa abantu bose ko uwo ari we wese uzitwaza imbuga nkoranyambaga agakora ibyaha azabihanirwa.”

Mu kiganiro aheruka guha TV 5 Monde, Perezida Kagame yabajijwe ibijyanye n’ibirego bivuga ko u Rwanda runiga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutajya rubikora, ko ahubwo hari abanda banafunga konti z’abakoresha izo mbuga nkoranyambaga ariko akabaye kose ku Rwanda kagakurikiranwa, avuga ko abantu batagomba gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga byitwa uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene aherutse gutangaza ko kuba umuntu yararokotse Jenoside bitabuza ko ku bw’inyungu runaka ashobora kuyihakana cyangwa akayipfobya.

Yatunze agatoki cyane imbuga nkoranyambaga za YouTube kuba iteka iyo ibihe byo Kwibuka byegereje hatambukaho ibiganiro biha urwaho abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Karasira Aimable akurikiye abandi barimo Abanyamakuru, Jean Damascene Mutuyimana, Shadrack Niyonsenga na Jean Baptiste Nshimiyimana bose bakoreraga kuri YouTube bakaba bamaze imyaka itatu muri gereza.

Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha byo Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, no Gukwiza impuha zigamije kwangisha u Rwanda ibihugu by’amahanga.

Undi waherukaga gufungwa azira gukoresha imbuga nkoranyambaga agatambutsaho ubutumwa bwafashwe nk’icyaha ni Mme Idamange Yvonne Iryamugwiza na we uvuga ko yarokotse Jenoside, yafashwe muri Gashyantare 2021 akekwaho guteza imvururu muri rubanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

Share This Article
10 Comments
  • Ko mbona abacikacumu barwanya ubutegetsi babaye benshi?Karasira,Sankara,Kizito,Idamange,umugore n’umukobwa ba Rwigara,etc….Ikindi nibaza,ni gute wacika ku icumu rya genocide,hanyuma ukayihakana??? Waba se uhakana ko bene wanyu batishwe na genocide?Ntibyumvikana.

    • Jya kuri RMC wumve abahakana leta y´ubufaransa…ariko hari umurongo batarenga..jya muri USA wumve ko bose bayemera…ikibazo si uguhakana Leta..ariko ntabwo guhakana leta wabyitwaza uhakana Jenocide. Urabaza ngo waba uri umucika cumu hanyuma ukayihakana ..Rimwe cg 2…none se youtube itarahemba, cg abo bahakana bose ntibasubiramwo byabindi twirirwa twumva kuva 2017-18 ko ariho abiyita abari muri opposition batangiye gukuvuga ngo Leta igurisha amagufa yabatutsi yirirwa iyamanika ngo bamukerarugendo baze kuyareba…Karasira se niwe wabihibye ko yabisubiyemwo ngo arebe ko hari uwumukoma..kandi ndahamya ko icyo gihe yabihembewe kuko wibukeko bari bamwirukanye kukazi agatangira gutabaza ngo bamugarukireho cg aravuga ko aba diaspora bamubeshye akaba yishwe n´inzara. MU bwongereza ahise bakora fundarizing yo kugarukira kuri Karasira mberuka bashaka kumuha 50.000 Pound sinzi uko byagenze……Buriya kuba imbwa si ukumoka mon frere.

    • Ahubwo bari baratinze kumufata uwo mushinyaguzi njye nararokotse ariko sinashoboraga kureba karasira ni imbwa ni ikigoryi utwo dufaranga izo nterahamwe zamuhaga nitwo koko yemeye kwandavurira ngo aravuga ibyo zishaka sha uri imbwa karasira we wowe bazagufungane na ziriya nterahamwe rwose nta mbabazi nakugirira.

    • Ninko kumbwirango njye mvugako data yishwe na malariya mbyemere uko kdi njye mbizi ko yishwe nimpanuka. Ngo nintabivuga gutyo uzampana
      Izo mpuhwe ubundi niziki?
      Kki usanga abantu batagizweho ingaruka na jenocide ,cga abantu batari no mu rda genocide iba bayumva mumakuru bahabwa gusa kki aribo usanga bahatira abacitse ku icumu kwemera ibintu runaka gusa

  • Abacikacumu uvuga bivugira ikibatera gushavura no kujya ku Karubanda. Ni iki kitumvikana uvuze uti “Kanaka yaranyiciye, ariko na Kanaka wundi yishe abasigaye”. Uko mbibona hari ibibazo bibiri. (1) Banga guhatirwa kwemera ibihabanye n’ibyo babayemo. (2) Ibanga riri mu kubona abo jenoside itagizeho ingaruka aribo bahamya amakosa yo gupfobya, abo iyo jenoside yagizeho ingaruka. naho Karasira we yarazi urumutegereje. Ku giti cyanjye, mushimiye kuba adusigiye igihimpano cyiza: “Gondwana”, bitavuzeko duhaye agaciro gake icyakibanjirije: “Cishwa aha”. Imana imufashe kandi akomeze icyo yemera nkuko yagize ati “Ni ukuri mbona”.

  • Abo bose uratekereza ko nta byaha bakoze? Karasira wowe wumvaga ari umwere ko uzanye abafunzwe kuva 2020?Amakuru atabogamye niyo meza ariko ino nkuru imeze nka za zindi zandikwa nabazungu ngo na ryari abantu 2 ba youtube bari barafunzwe none aba youtube bakoze amakosa bareke kuyabazwa?cg ugiye gutanga Rapport ko nuwundi yafashwe…sinzi ko ari jye ubyumva jyenyine gutyo..ariko mbona journalist hari party yafashe.

  • Iyi leta ibintu ikorera abanyarwanda imenyeko tuzabizilikana.Ibi cyangwa ibyiza.Cyane cyane ibibi kuko ibyiza nubundi biri munshingano za buri leta.

  • Ubundi iyo ugize imyaka 45 nta rugo, ukirirwa muri byeri ukarara uhuragura ibigambo gusa, tayari guta umurongo birihuta!

  • Mbona igikenewe niharebwe niba ibyo avuga ari ukuri. Niba atari ukuri ni ikibazo, ariko niba ariko byagenze yakoroherezwa kuko kwakira amateka ameze kuriya ayavuga birakomeye. Ushingiye ku myaka avuga yari afite 1994 kuba yakwishyiramo ikintu akakigira ihame nabyo birashoboka, ariko niba koko ababyeyi be bararokotse nyuma hakagira ubica, ndumva nta Leta yategetse ngo nibicwe, cyaba ari ikibazo cy’uwabikoze ku mpamvu azi wenyine cyane ko atanazwi, icyo gihe abana bahumurizwa na Leta.
    Niba koko abacikacumu b’aho bari batuye baranze ko aba bana bafashwa na FARG kandi bakaba koko barahizwe muri genocide, nabo baba ari abo kugawa cyane, nibo baba barateje ibi bibazo byose. Ibyo by’aba diaspora bamuha Frws sinzi ubwo nabyo bicukumburwe harebwe abo ari bo nicyo bayamuhera.

Leave a Reply to Jeanne Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *