Afurika y’Epfo: Abanyamulenge bamaganye ubwicanyi bukorerwa bene wabo

Abanyamulenge batuye muri Afurika y’Epfo n’inshuti zabo, bigaragambije, bamagana ubwicanyi bagenzi babo bakorerwa muri RD Congo.
Bigaragambirije imbere ya Ambasade ya Congo

Ni Imyigaragambyo yabereye kuri Ambasade ya Congo, aho bari bafite ibyapa bigaragaza akarengane bahura nako muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ubwo bari muri ibyo bikorwa, babiri muri bo batanze ubuhamya, bagaragaza uburyo kuwa 14 Gashyantare uyu mwaka, bakorewe ihohoterwa, bashinjwa kuba “Abanyarwanda”.

Abanyamulenge bo muri Congo nabo baherukaga gusaba Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo  guhagarika burundu ivangura n’ubwicanyi bikorerwa abanye-Congo bo mu bwoko bwabo n’abavuga Ikinyarwanda.

Ku wa 17 Gashyantare 2023, nabwo Abanyamulenge bibumbiye muri Mahoro Peace Association, bamaganye imvugo ya Minisitiri w’ibikorwa remezo n’imirimo ya Leta muri RDC, Alex Gisaro Muvunyi, uyu Minisitiri ashinja u Rwanda kubuza amahoro abanye-Congo.

Uyu mu Minisitiri w’umunyekongo wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ku wa 14 Gashyantare 2023 yavuze ko u Rwanda rwigize umuvugizi w’ubwoko akomokamo n’Abatutsi bo muri Congo kandi arirwo rwabateje amakuba mu bihe bitandukanye.

Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomerekeje kugaragaza ubwicanyi bakorerwa bita ” Jenoside”.

Ishyirahamwe rya Mahoro Peace Association rivuga ko kuva muri 2017 hasohotse raporo zigaraza ubwicanyi bakorerwa n’imitwe ishamikiye kuri Mai Mai irimo Biloze Bishambuke, Yakutumba, Ebuela n’inyeshyamba z’Abarundi za Red Tabara.

https://twitter.com/MahoroMpa/status/1625615240137154599

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Share This Article
3 Comments
  • Bizagora abanyamulenge kwumvikanisha ikibazo cyabo mu gihe bihakana igihugu bita ko ari icyabo. Ibyo isi yose yemeza kuri iriya ntambara ya M23, bo babitera utwatsi! Abasilikari bakuru b’abanyamulenge bivanye mu ngabo z’igihugu ngo bagiye kurwanira ubwoko! Ibyo bikabyutsa imyumvire yaherekeje icyiswe intambara y’abanyamulenge bashatse kwigarurira igihugu cyose.

  • Rebero uretse uruhande ulimo atari ibyo wali kuba uzi abasirikare bakuru babanyeCongo bavuga ikinyarwanda uko bagiye bicwa batwikwa nibindi byiyica rubozo bagiye bakorerwa wowe icyo wifuza nuko baguma aho bakabamara sinzi niba nabwo uzi abasirikare bakajya bavugwa babatutsi babaga muli Ex far uko bose bishwe nyamara barataranagiye gufasha abarwanyaga ko bene wabo bicwa ahubwo nuwaba akiri muli Fardc uwo yaba afite ibitekerezo bike nkibyawe tekereza iyo batajya gutanga umusada kuli bene wabo alibo alimiryango yabo isigaye bose baba barishwe aliko buriya ikikubwira ingengabitekerezo zabantu bamwe kumva ko abatutsi bishwe mu Rwanda kumva ko bishwe i Burundi kumva ko bali kwicwa muli Congo bumva ko ali ibisanzwe ndetse bagashyigikira abicanyi nkibikorwa nkibikorwa ni gisirikare cyu Burundi kubanyamurenge bali iwabo ubu bagiye za Rutshuru gukora ibyaha bimwe nibyo bakoze muli génocide ya 94 FDD ni interahamwe bafatikanije nabandi bicanyi benshi muli abo barafatanya nicyo gisirikare Fardc nayo igafatikanya na Fardc none uti impamvu ubona nuko bava mwicyongoni igisilikare nyamara ali abicanyi bica abaturage

    • Muvabdimwe Ig! Banza unyemerere ko umwicssnyi wese akwiye kwamaganywa. Iyaba umunyekongo yaba umunyarwanda, ushoza intambara wese ni umugizi wa nabi. Icyo se ntitwacyumvikanaho? Niba rero ubyemeye, dukwiye kuvugiriza induru buri wese wagize uruhare mu rupfu rw’inzirakarengane miliyoni mu Rwanda na miliyoni esheshatu muri Kongo. Abo bicanyi bakwiye gukurikiranwa tutarebye niba ari abahutu cyanga abatutsi. Icya kabili: Ni bake bazi ikibazo cy’imibanire y’abasilikari b’abatutsi n’abahutu mbere ya 1994. Ibivugwa siko byari bimeze. Habayeho politiki y’iringaniza: abahutu 85%, abatutsi 15% ku nzego zose. Nguko uko ba Ruhashya, Musinga, Kayibanda n’abandi bari mu myanya imwe n’imwe. Ni politiki abenshi batishimiye yuko itimakazaga ubushobozi bwa buri wese. Gusa biruta politiki yakwimakza kwikubira kw’ubwoko bumwe. Iby’abanyamulenge nabyo uzabikurikire yuko ibyo barimo bifite ingaruka mbi kuri bo. Wagombye kubasaba kubana neza n’andi moko arenga 400 atuye Kongo. Iriya ntambara y’ubwoko ntawayitsinda!

Leave a Reply to Rebero Jeremy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *