Adeline Rwigara natitaba Ubugenzacyaha hazakoreshwa amategeko – RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangarije Umuseke ko Mme Mukangemanyi Adeline Rwigara yongeye gutumizwa nyuma y’uko tariki 12 Mata 2021 atitabye, uru rwego ruvuga ko atitabye hakoreshwa amategeko.

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, avuga ko Adeline Rwigara yari yatumijwe tariki 9 Mata 2021 agomba kwitaba tariki 12 Mata 2021 ariko ntiyaboneka.

Yagize ati “Umwunganizi we Me Gatera Gashabana yanditse asaba ko umukiliya we yazitaba tariki 20 Mata 2021 kuko we atazaba ari mu Rwanda (kiriya gihe Adeline yari yatumijwemo) kandi RIB yarabimwemereye.”

Umuseke wamubajije ibyaha aregwa, Umuvugizi wa RIB asubiza ko nyiri ubwite azabimenyeshwa ahageze.

Ati “Si ngombwa ko bijya mu itangazamakuru.”

Ku mvugo za Adeline Rwigara wabwiye Radio Ijwi rya America tariki 8 Mata 2021 ko atazitaba ari mu cyunamo no kwibuka abe bishwe muri Jenoside.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yagize ati “Na byo ni ugutegereza, ariko ko hakurikizwa amategeko.”

Mu kiganiro Mukangemanyi Adeline Rwigara yahaye ijwi rya America tariki 8 Mata 2021, avuga ko nta mpamvu azi yo gutumizwa na RIB.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Yavuze ko ari mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kwibuka “umutware we” Assinapol Rwigara, we yemeza ko “yishwe muri Gashyantare 2015.”

Ayo magambo yavugiwe ku mbuga nkoranyambaga, Umunyamakuru Mutagomwa w’Ijwi rya America abaza Adeline Rwigara niba ari we wayavuze, undi akabyemera avuga ko igihe cyose yayasubiramo.

Muri ayo magambo Adeline Rwigara “ashinja Leta ko yishe umugabo we” nyamara urupfu rwe byaremejwe ko rwatewe n’impanuka.

Uyu Adelina Rwigara akavuga ko we ibyo yabonye bitandukanye n’impanuka kandi yabisubiramo.

Avuga ko hari ibindi yanze kuvuga kuko igihe kitaragera ariko ko nikigera azabivuga.

Gusa yabwiye ijwi rya America ko atazi niba ibyo yavuze ari byo yatumurijwe gusobanurira Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Adeline Rwigara yabwiye Ijwi rya America ati “Ntabwo nzava ku ijambo navuze kuko ntabwo byari uburimanganyi, kandi sinzareka gukurikirana abange barenganye nibashaka nibarambike ubugome hasi kuko mu ijuru hari Imana itabara kandi itarebera.”

Ayo magambo akavuga ko ari ay’ubuhanuzi.

Muri 2018 Mme Adeline Rwigara yarekuwe n’Urukiko Rukuru rumuhanaguyeho ibyaha yaregwaga.

UMUSEKE.RW

Share This Article
8 Comments
  • Ariko ubu RIB nta Kandi kazi ifite kihutirwa , Aho kwirirwa ita umwanya muri ibi. Gufunga uyu mubyeyi nta kintu bimaze. niba ibya avuga Ari uko abyumva n’uburenganzira bwe. Niba mufite ibimenyetso bivuguruza ibyo avuga namwe mubyerekane.

  • Ndabona abacikacumu aribo bakomeje guhangana na Leta.Hali abangaba,Sankara,Kizito,Idamange,Samputu ngo washinze ishyaka ashyigikiwe na Museveni hamwe na murumuna we General Salim Saleh,etc…Nkunda kwibaza uko ejo u Rwanda ruzaba rumeze.Ndakeka ari ibibazo.Nubwo bamwe bavuga ngo ibyiza biri imbere.
    Nobody knows what the future holds.

  • Ariko uyu muryango nta avocat bagira? Kuki bakoreshwa n’umujinya maze bakica amategeko? Kutamenya amategeko nabyo n’amakosa. Abazungu batwigishije ibyamategeko polisi yabo uko numva bavuga muli programmes zabo barakubwira iyo bagushyizemo mapengu bati ” wavuga cg ukabireka kuko ibyo uvuga byagukurikiranwaho ”
    Kandi uyu mu maman mbona yiyita uwa Kristu, iyo usomye muli Romains 13 havuga hati ngo tujye twubaha ubutegetsi. Nyamara harahandi nibagiwe Kristu yabujije Abantu kwivanga mubya politike, intambara yaza bagahungira mu misozi.
    Erega uyu muryango urazira ibyo bazi, banze kuyoboka ingoma, kandi utazi ikimuhatse harya ngo areba inki ya se igitsure?
    Ibihe biha ibindi, ntaurata inkovu z’imiringa, numvise kandi ko mwabagariraga yose. Kwa Juvenal Habyarimana mwarisangaga mwese Abatutsi b’abakire nyuma mugatanga imisanzu muli FPR, nyuma mwisunga RNC, nonese mugira ngo babagenze bate? Inkurikizi yo kwanga kumesa kamwe nizo muzira. Ibyanditswe byera ” nti mukonje nti mushyushye, ni muba akazuyazi nzabaruka” si jye wahera hahera famille Rwigara mumaherere. Mucire birarura nta ureba intuza ya se igitsure.
    Mbabazwa na Diane utagira akana kandi Ange agafite. Ese mama murashaka kuba intwali? Kwa ntwali havuze induru kwa bwoba havuga impundu. Nkiri mu gisirikare natinyaga kugwa muli Ambush Kuko Iyo uyiguyemo urapfa. Uwaguteze Aba azi ingufu umubare wuwo yateze.
    Sasa rero ni mutuze Muli Muli Gakoco , muyoboke Kuko nimwe mwiyica psychologiquement cg physiquement. Nubwo ntazi ubuzima mulimo icyo nzi cyo muli stressés kandi stress nyinshi zigabanya ubudahangarwa mu mubiri, bivuga ko ni mutiyitaho imyaka yanyu to kubaho irikugabanuka nubwo abo mwita abicanyi batabica. Who Cares? Uwicaye nabi ababaza imbereye! Ben musaza wawe yabonye ubu sous lieutenant suko yali azi ku rwana cyane Ahubwo ibyo bifaranga mwoherezaga mu cama nibyo bya mu promotinze. Ubu RNC ibakozeho, nyiri kirimi kibi yatanze umurozi gupfa.
    Jye nkomoka i Mabanza ku kubuye ariko nifitiye agatwe gato nirindira ibiguma by’imijugujugu.

  • Ariko mwambwira wamu chauffeur wagonze umugabo we nyuma polisi igatangaza ko bamufashe ariko agifite igihunga nanubu cyaba icyo gihunga kitarashira? Ntibagahore abantu ibisazi kandi aribo babateye gusara.

  • Iyi RIB iteye isesemi.Idamange se hakoreshejwe ayahe mategeko ko ariho bipfira? Iyo RIB yohereza abantu bakora kinyeshyamba baza na moto ari 8 ntabibaranga bakurira igipangu cy’umuntu bakaza gura muri yombi uwo mubyeyi mwarangiza ngo muzakurikiza amategeko? Ayahe se ko arimwe muyica? Simvuze Barafinda harya ubu muri kwishima mwaramuvuye? Ibi byose abanyarwanda turabireba.

  • Ubwo bazakoresha amategeko bazagenda burire igipangu bamushyire mu mapingu.Ese noneho bazagenda mu modoka ya RIB cyangwa bazagenda kuri moto? Nyamara nakaga muriki gihugu nubwo bamwe batabibona.Ba biza tubireba tugaceceka nabo bizabageraho.

Leave a Reply to Sindano Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *