Abo kwa Rwigara bavuga ko “apartment-hotel” yabo yashyizwe muri cyamunara ku mwenda mpimbano

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu rubanza rwabaye ku wa Kane tariki 16 Nzeri, 2021 Urukiko rw’Ubucuruzi mu Rwanda rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara cyasabaga gutambamira cyamunara ya hoteli iri mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, Umucamanza yavuze ko bagitanze binyuranije n’amategeko, gusa abo kwa Rwigara bavuga ko bishyuye ideni ryose rya Cogebank bityo cyamunara ikaba ari mpimbano.

Inyubako yashyizwe muri cyamunara igeretse 4, yari itaruzura iteganye n’iyi ibice byayo 2 byasenywe n’Umujyi wa Kigali muri 2015 (Photo Igihe)

Umuseke wavuganye n’umwe mu bakobwa ba Assinapol Rwigara, Anne, tumubaza impamvu yo guteza cyamunara ingwate bari batanze muri Banki mu gihe bo bemeza ko bamaze kwishyura umwenda.

Ati “Icyo kibazo ndumva mwakibabaza. Ni bo bamenya uko bagisubiza. Ariko uko bihagaze ubu barashaka guteza cyamunara inyubako dufite mu Kiyovu ya appartement-hotel iteganye n’ikibanza cyahozeho hotel yindi yacu basenye muri 2015.

Umwenda yari ifite muri Cogebanque washizemo muri 2018. Baratwandikira batumenyesha ko nta mwenda usigaye kuri konti zacu natwe dutangira procedure yo gusaba gusubizwa ibyangombwa by’ubutaka bafiteho ingwate nk’uko bigenda iyo nta mwenda ugifitiye bank. Dossier yanyuze mu bayobozi batandukanye habura n’umwe wafata icyemezo cyo kudusubiza ibyangombwa by’ubutaka bwacu. Bakomeje kubitinza kugeza ubu muri 2021 aho batwandikiye batumenyesha ko bagiye kuhateza cyamunara hejuru y’ideni mpimbano.”

Impapuro za cyamunara zigaragaza ko inyubako yahawe agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 80, abo kwa Rwigara bavuga ko iyo nyubako irengeje kure agaciro bayihaye.

Anne Rwigara ati “Umuryango wa Rwigara urifuza ubutabera.”

 

Me Rwagatare ubunganira avuga ko bajuriye

Icyo Urukiko rw’Ubucuruzi rwashingiyeho rutesha agaciro ikirego cyihutirwa cyo gutambamira cyamunara cyatanzwe n’uruganda rwa Assinapol Rwigara, Premier Tobacco Company Ltd ni ukuba baragitanze batabanje kugaragaza ko bandikiye Umwanditsi Mukuru.

Gusa, Me Rwagatare yabwiye Umuseke ko bari bamwandikiye tariki 03 Nzeri, agagomba kubasubiza nibura bitarenze tariki 8 Nzeria, 2021 ariko ngo igisubizo ku ibaruwa yabo bagihawe urubanza rumaze gusomwa tariki 16 Nzeri, 2021 ntacyo kikije kubamarira.

Ku kuba Umwanditsi Mukuru yaba yaratinze gusubiza nkana iyo baruwa, Me Rwagatare avuga ko ntacyo abiziho, nta n’icyo yabivugaho.

Me Rwagatare avuga ko bafite impapuro nk’ikimenyetso gifatika ko umwenda wa Banki uruganda PTC rwari rwarawurangije.

Ati “Ndi kwihutisha ikirego cy’ubujurire, ubujurire ndarara mbutanze (hari ku wa Gatanu tariki 17 Nzeri, 2021).”

 

Uko iburanisha ryo ku wa Kane ry’ikirego cyihutirwa cya PTC ryagenze (V.O.A)

Mu iburanisha ryabaye ku wa Kane tariki 16 Nzeri, 2021 Urukiko rw’ubucuruzi rwasabye Me Henry Pierre Munyangabe wunganira Cogebank gusobanura inzitizi ye, yatanze asaba kutakira ikirego cyihutirwa cy’uruganda rwa Assinapol Rwigara Premier Tobacco Company Ltd.

Me Munyengabe yavuze ko uruganda PTC rwatanze ikirego rwirengagije umuhango simusiga wo kubanza kwandikira umwanditsi Mukuru. Agasaba ko iki kirego kitakwakirwa.

Me Janvier Rwagatare wunganira uruganda PTC avuga ko mu gutanga ikirego bashingiye ku rubanza rwahindutse itegeko rwaburanishijwe mu mwaka wa 2017 mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi. Yibutsa ko urukiko rwategetse ko imitungo ine, n’uburanwa ubu itagomba gutezwa cyamunara. Agasaba Urukiko rw’Ubucuruzi gusuzuma niba hari urundi rubanza rwakuyeho urwa mbere.

Yanavuze ko hari ibaruwa yashyikirije Urukiko yanditswe na Cogebank igaragaza ko nta wundi mwenda uruganda PTC ruyibereyemo kandi ko nta yindi baruwa Cogebank yanditse nyuma ivuguruza iya mbere.

Nyuma yo gusesengura ingingo z’amategeko areba imiburanishirize y’imanza z’ubucuruzi ayahuza na cyamunara, Umucamanza yanzuye ko uruganda rwa Rwigara rwatanze ikirego mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko rutubahirije imihango iteganywa n’amategeko; ko rwagombaga kwandikira Umwanditsi Mukuru rugasobanura n’impamvu nyuma akazisuzuma. Yahise atesha agaciro ikirego cy’uruganda PTC atangaza ko ku kijyanye n’indishyi zasabwaga zizarebwa mu kirego cy’iremezo.

Me Rwagatare wunganira PTC yahise abwira Umucamanza ko bandikiye Umwanditsi Mukuru ku itariki 03/09 uyu mwaka atinze gusubiza bahitamo gutanga ikirego cyihuse.

Umucamanza yavuze ibyo nta bigaragara muri dosiye ngo ahereho abishingiraho ko Umwanditsi Mukuru yatinze gusubiza.

Umunyamategeko Rwagatare yamwibukije ko biri muri dosiye yashyikirije urukiko ariko Umucamanza avuga ko nta byo afite.

Inyubako yamaze gushyirwa mu cyamunara ni igorofa igeretse kane itaruzura. Iteganye na hoteli yo kwa Rwigara yasenywe mu mwaka wa 2015, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavugaga ko yubatswe nta byangombwa kandi idakomeye.

Cyamunara bigaragara ko yatangiye gukorwa ku wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021 mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku itariki ya 24 z’uku kwezi ni wo munsi inyubako izagurishwa mu cyamunara.

Abo kwa Rwigara bajuririye mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Share This Article
4 Comments
  • Umuseke nubwa mwashinga icyicaro cya RNC mu Rwanda ntimuzava mubyo kwa Assinapol:
    1) mwarumvise mwese Ben Rutabana aje kumara abanyarwanda bakamwicira muri Uganda ngo kuko yigize Command agasuzugura Kayumba Nyamwasa…..uzi ko ari mu byara wuwo Anne uvugira.
    2) Kubera ubuhenzanguni ntibemera amategeko y´u Rwanda, Aba engenieurs bavuze ko iriya nzu yari kuzagwa siyo yonyine reba za Hotel spotview…..etc Gusa kubera kuba ABA RNC bo bashaka gukora nkuko Kayumba ababwira apana ukwo itegeko rivuga
    3)Assinapol yagonzwe n´imodoka ngo yishwe na FPR burya abagongwa muri Canada, Belguique, Kenya ,UGANDA ….ni imodoka ya FPR iba ibishe….nka byabindi byo muri South Africa bicana bapfa imitungo hanyuma bakuzuza mu bitangazamakuru ngo ni Leta ya Kigali ya bishe!!!!
    4) Wumvise urwango n´urwikekwe ruri muri izoziyita Opposition kwicana hanyuma impfu zabo bakazigereka ku Rwandabyabaye umunyenga, Ariko bajye bamenya ko amaraso yabobica ababarwaho
    5)Abo kwa Rwigara famille yose ishobora kugwa mu kwaha kwa sekibi gute? Dianne, nyina, murumuna wa ngina…babyarawe baba za canada,belgiques yewe nabatuye mu rwanda…ntasoni zuko abantu babamenya bakamenya ko bo barwanira gusenya igihugu!!!!nta soni nta byobwa…abo bose ko turi mu mahanga tubimenya dute? iyo ataribo babyivugiye twumva abo bakorana…EX: RNC icikamwo kabiri bakivamwo…..NONE UMUSEKE ubyukije dossier ya 2010 ya RNC/Rwigara…..komereza aho.
    NB ibitekerezo ni ibyanjye…mubitambukije mwaba mukoze niba…bitabangamiye inyungu zanyu. Murakoze

  • julio icecekere kuko ibi birimo kubabaho nawe byakubaho. Rwigara yarishwe ndetse n’ikinamico yakinwe imodoka ye ikagongwa ayirimo yagonzwe n’ikamyo ya appolo kirisisi. ababikoze bose bagororewe guhabwa civpol mission ndetse ACP twahirwa wivugiye ko uwagonze rwigara yafashwe ngo agifite igihunga ubu ni commandant wa training wing.
    uzamenya ibya RPF umunsi izakugira imfubyi cyangwa ikagupfakaza cyangwa nawe ubwawe ikakwica. Gerageza uyivuge neza uko ushaka natwe twari tutarayimenya twayimenye tuyinjiyemo cyane.

    icyo nakubwira cyo nuko RPF arink’ikawa iyo ukiyijyamo irakuryohera wayitindamo ikagusharirira.

Leave a Reply to dmx Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *