Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB beretse itangazamakuru agatsiko k’abantu 13 bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu barimo bategura umugambi wo kugaba ibitera by’iterabwoba mu Mujyi wa Kigali.

Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Polisi y’u Rwanda, aka gatsiko kafashwe mu bihe bitandukanye, aho bamwe bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, abandi mu turere twa Nyabihu na Rusizi, bafatanwa ibikoresho birimo n’ibiturika.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu gihugu, aba bantu uko ari 13 bafatwa bafatanywe ibikoresho bitandukanye bateganyaga gukoresha ibikorwa by’iterabwoba birimo ibiturika, insinga, imisumari, amatelefone na videwo bigishirizwagaho uko bazakora ibyo bikorwa by’iterabwobwa.
Aba bafashwe bavuga ko aho bari baratumwe kugaba ibitero harimo guturitsa inyubako ndende mu Mujyi wa Kigali ya Kigali City Tower, inyubako ya Downtown na Nyabugogo.
Iperereza ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na RIB, ryagaragaje ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces(ADF) ukorana na IS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu.
Uyu mutwe wa ADF ukaba usanzwe ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Inzego z’umutekano zikaba zashimiye abantu bagiye bakorana nazo kugirango haburizwemo ibi bitero. Polisi ikemezako izakomeza gukurikirana, gukumira, kurwanyya no guhasya ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba ndetse n’ikindi icyaricyo cyose cyahungabanya umutekano w’igihugu.


TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW
Ibi ni copy-paste ya bimwe bya Phocas Ndayizeye na bagenzi be.
Nkuko History ibyerekana,n’Intumwa Muhamadi yakundaga kurwana.Kimwe mu bitero bikomeye Muhamadi yayoboye kitwa “The Battle of Badr” cyabaye le 15/03/624,kuli 287 km uvuye I Macca .Amaze gushinga idini ya Islam,abamusimbuye nabo bali abarwanyi.Bagabye ibitero byinshi muli Aziya,muli Africa no mu Burayi,bagarukira ahitwa Poitiers muli France.Abangaga kuba Abaslamu benshi babacaga umutwe.Niho ubutagondwa bwaturutse.Nubwo bavuga ko baba barwanira Imana,ijambo ryayo rivuga ko “Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi” nkuko tubisoma muli Zaburi 5:6 havuga.Ahubwo ikadusaba gukunda abanzi bacu nkuko Matayo 7:44 havuga.
Gupanga guturitsa Kigali City Tower n’imisumari n’insinga…. uri i Rusizi cyangwa i Rubavu… Hummm!!
ADF? Iterwa inkunga na nde harya?
Harya iri ni rya dini ngo ryari ryarabujijwe ubwisanzure?
Ibaze abandi bari gutekereza icyo bamarira igihugu cyabo ku munsi nkuyu wa 1 Ukwakira, nabo bari muguturitsa ngo kubera…..Nkuyu wiyita Maharo, birumvikana ko nawe abonye akaryo yabikora; nawe umva ngo ni idini ryangiwe gukora? ni nde wakubwiye ko ADF yasabye bakayangira, uwibaza abayifasha si uko utazi icyo aricyo naho ikorera, gusa ikibazo kirimwo igisubizo.