Abasirikare ba RDF bari muri Jamaica bageze mu Rwanda

Ubwo iri tsinda ry'abasirikare ba RDF ryari rigeze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga i Kigali

Itsinda ry’abasirikare ba RDF bashinzwe ubwubatsi, ryagarutse mu gihugu amahoro, nyuma yo gusoza neza ubutumwa bw’ubutabazi bari bamazemo amezi abiri muri Jamaica.

Bari baroherejwe gufasha mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’inkubi y’umuyaga ikomeye yiswe Melissa.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, bakiriwe na Maj Gen Alex Kagame, Umugaba  w’Inkeragutabara, wabashimiye ku gusoza neza ubutumwa bwabo no kugaragaza ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubwitange mu kazi.

Yabashimiye kandi ko bahagarariye neza u Rwanda, agaragaza ko imyitwarire n’ubwitange bwabo byagaragaje indangagaciro z’igihugu ndetse bikomeza guteza imbere isura nziza y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Yashimangiye ko ibikorwa byabo bitagize uruhare rukomeye gusa mu kongera kubaka ubuzima bw’abaturage ba Jamayika, ahubwo byanakomeje kugaragaza u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wizewe mu bikorwa mpuzamahanga by’ubutabazi no guhangana n’ibiza.

Maj Gen Alex Kagame, Umugaba  w’Inkeragutabara aramukanya n’abagiye bayobozi ziriya ngabo

Aba basirikare ba RDF boherejwe muri ubu butumwa hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Jamaica, agamije gufasha mu gusana ibikorwa remezo by’ingenzi byangiritse bitewe n’ibiza by’umwihariko ibiza by’inkubi y’umuyaga.

Mu gihe cy’ubutumwa bwabo, aba basirikare bashinzwe ubwubatsi bakoranye bya hafi n’Ingabo za Jamaica (JDF) hamwe n’inzego z’ibanze mu gusana inzu z’abaturage n’amashuri byari byangijwe n’iyo nkubi y’umuyaga.

Jamaica iri mu bihugu byibasiwe cyane n’inkubi y’umuyaga Melissa, mu mpera z’Ukwakira 2025, yangije byinshi byatumye hatangizwa ibikorwa byagutse by’ubutabazi ku baturage.

Abasirikare bashinzwe ubwubatsi ba RDF bagize uruhare rukomeye mu kwihutisha ibikorwa byo gusubiza ibintu mu buryo, rifasha gusana amazu y’abaturage bari barahuye n’ingaruka z’iki kiza.

Isozwa ry’ubu butumwa rigaragaza umubano ugenda urushaho gukomera hagati y’u Rwanda na Jamaica, ndetse bikibutsa akamaro k’ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ibiza.

Maj Gen Alex Kagame, Umugaba  w’Inkeragutabara yabashimiye ko bahagarariye neza u Rwanda

IVOMO: MoD website

UMUSEKE.RW

Share This Article
3 Comments
  • **citrusburn**

    CitrusBurn is a Mediterranean-inspired thermogenic formula created to support a naturally slower metabolism, encourage efficient fat utilization.

  • **mitolyn**

    Mitolyn is a carefully developed, plant-based formula created to help support metabolic efficiency and encourage healthy, lasting weight management.

  • **prostapeak**

    Prosta Peak is a high-quality prostate wellness supplement formulated with a comprehensive blend of 20+ natural ingredients and essential nutrients to support prostate health

Leave a Reply to mitolyn Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *