Abapolisi 7 barimo ba “Offisiye” barakekwaho kurya RUSWA mu bizami bya “Permis”

Abantu 12 barimo Abapolisi 7 n’abasivili 5 beretswe itangazamkuru, bafashwe bakekwaho kurya ruswa, bizeza ababahaye amafaranga ko bazabaha impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.

Abapolisi beretswe Itangazamakuru ni 7 bari kumwe n’abasivile 5

Polisi y’u Rwanda ivuga ko bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ubwo berekakwaga itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo, 2021 kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Karere ka Gasabo, bavuze ko batemera ibyaha bakekwaho, ko nta bimenyetso bibashinja beretswe.

Abapolisi bari ba ‘Offisiye”, umwe afite ipeti rya CIP, batatu bafite ipeti rya IP, umwe ufite ipeti rya AIP hamwe n’abandi babiri bafite ipeti rya Sergeant.

Polisi ivuga ko bafatiwe mu cyuho mu bihe bitandukanye mu Turere twa Rubavu, Muhanga, Huye, Nyamagabe na Gasabo, guhera ku itariki 25-27 Ukwakira, 2021 ubwo muri utwo turere hakorerwamo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga “permis de conduire definitif”.

N’ubwo ariko bahakana ibyo baregwa hari abatangabuhamya babashinja bavuga ko babasabye amafaranga ku buryo hari abatanze ibihumbi 350Frw ndetse n’uwatanze ibihumbi 500Frw bose bavuga ko bayatswe babwirwa ko badashobora gukora ibizamini ngo batsindire uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kuko biba bigoye igihe cyose umuntu adatanze amafaranga.

Abafashwe bahakana ibyo baregwa bavuga ko nta bimenyetso bihari bibashinja

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: KigaliToday

UMUSEKE.RW

Share This Article
9 Comments
    • Nta gitangaza kirimo yuko na Officers barya Ruswa.None se ninde muli aba uhembwa 500 000 Frw ku kwezi?Abantu barya Ruswa bashaka gukira vuba.Imibare ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Report ya Transparency International Rwanda,yerekana ko mu mwaka wa 2020 Abanyarwanda 19.2%, nukuvuga abagera hafi kuli 3 millions,basabwe gutanga ruswa.Abarwanya Ruswa,benshi barayirya.Amaherezo azaba ayahe? Imana yashyizeho Umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Uwo niwo muti wonyine wa Ruswa.

    • Kubera ko mu Rwanda batanga ikizami cya Permis gikomeye cyane,niho ruswa ituruka.Njyewe natanze ibihumbi 200 ya ruswa ngura permis muli 2001.Na Madamu wanjye yatanze ruswa ya 300 000.Baliya ba polisi bafashe ni igitonyanga mu Nyanja.Ruswa ikiza Abapolisi benshi cyane.Nta kabuza ko bamwe barya na Ruswa y’igitsina kuli permis baha abagore n’abakobwa.

  • Ese gutangaza abacyekwa, bagatangazwa nkabahamijwe ibyaha,buriya nibyiza koko ????? Ibi bintu kubwanjye mbona atari byiza rwose. Ese nibaba abere kuzaba mutabatesheje agaciro imbere yimiryango yabo igihugu nisi???

  • Erega igihe cyose hataroroshywa uburyo bwo kubona permis iyi ruswa bizagorana ko icika. Uramutse uhagaze kuri rond point, ugafata buri wese uje atwaye ikinyabiziga ngo akore examen 50% batsindwa. Kiriya si ikizami ni urwiyenzo. Nibibuke ruswa yatangwaga ngo ku murenge baguhe attestation de naissance, aliko kuva aho bigiriye mu Irembo zarahagaze. Uziko nibuka muri za 1980 haruguru yiwacu, bahakoreraga, za demarrage kweli. RNP ni mujyane ni bihe

    • Ibyo uvuze ni ukuri rwose. Ibi bintu byacu byo gufata permis de conduire nka PhD isaba imyaka y’amasomo n’ubushakashatsi ni iby’iki, byunguye iki uretse kwikaranga mu mitwe? Ubu se dutwara neza kuruta mu bindi bihugu? Niho izo ruswa zose zituruka kubera kunaniza abantu. Mubyigeho rwose.

  • Sinjya ndenganya police kuba yerekana abakekwaho ibyaha.Nubwo atari byo.Ngaya abanyamakuru,bize itangazamakuru bazi ko umuntu utarahamwa n’icyaha aba ari umwere barangiza bagahururana camera na recorder bakajya guhata abantu ibibazo nkaho ari RIB.Ibi bintu bikwiye guhagarara pe.Ese abo police yerekana bose inkiko zibahamya ibyaha?Police yacu ni urwego rurimo abahanga benshi ndetse mu mategeko.Bakwiye guhagarika ibi bikorwa.Gushaka kwerekana ko bakora akazi neza bishobora kubagusha mu makosa.

  • Ntawahakana ko ruswa itangwa mugihugu cyacu ahubwo gutahura abayitanga nabayakira Nicyo kibazo kingutu dufite bariya bafashe nababashije kugaragara abayirya nibenshi cyane

  • Ibibyo bizahoraho kuko nabo gusa mwe muzi
    maze gukorera permis insuro ntabara ariko barayinyimye kandi suko ntazi imodoka ahubwo nuko nanze gutanga ruswa rero abomwe. nibo mwabonye. hari nabandi benshi cyaneeeee ariko mutaramenya kandi ikibabaje bayima abazimodoka bakayiha abatayizi kubera amafaranga

Leave a Reply to matabaro Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *