Abanyamulenge muri Uvira Barahunga Ibitero bya Mai Mai na Red Tabara

Abanyamulenge babarirwa mu 4000 mu Rurambo ho muri groupement ya Lemera, Teritware ya Uvira bahunze ibitero bya Mai Mai n’inyeshyamba z’Abarundi zitwa Red Tabara.

Abanyamulenge bavuga ko bagambaniwe na Leta ya Congo

Buditito Rugwegwe, umuyobozi wa localite ya Kahololo avuga ko gusenyuka kw’imihana yabo irenga 13 harimo akagambane ka Leta ya Congo kuko bayitabaje ntiyabatabara kuva Mai Mai na Red Tabara yabagabaho ibitero kuva mu kwezi kwa Werurwe no kugeza uyu munsi.

Umuvugizi wa Mai Mai Ilungu, Bulizi Aimable avuga ko nta ntambara yo gusenyera abaturage bo mu Rurambo bakoze ahubwo ko intego yabo ari kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho ikorera Rurambo harimo Colonel Makanika na Colonel Charles Sematama.

Inkuru y’Ijwi rya America bamwe mu baganiriye nayo bavuga ko Mai Mai yabateye yica abagore n’abana.

Ati “Nahunze mvuye kuri Kahundwe, amazu barayatwitse nta kantu mfite nambara, baduteye tutabizi mu rukerera, ariko abaduteye ni ba Mai Mai, na Red Itabara, bafashe abakobwa bacu barabatemagura, batema n’abasaba nta we ukiriho.”

Buditito Rugwegwe avuga ko mu Karere barimo hari ingabo ariko ngo nta musirikare bahoreje gutabara abaturage.

Undi muturage wahungiye ahitwa mu Bijojwe yemeza ko hari abavandimwe be babuze bari mu nzira. Naho Umunyamakuru w’Ijwi rya America avuga ko hari abana bapfiriye mu nzira bishwe n’inzara.

Abafurero n’Abanyindo na bo batuye hariya ngo barahunze.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: V.O.A

UMUSEKE.RW

Share This Article
8 Comments
  • None se ko RED Tabara iterwa inkunga na ba Gitimujisho ihohotera abanyamulenge kubera iki? Ko bamwe ari abarundi abandi bakaba ari abakongomani icyo bapfa ni iki?

  • Ariko ibi bintu ntabwo bisobanutse Red Tabara igizwe na bande mu byukuri bicira iki abanyamulenge????????????? niba ari jenoside akarere ni gahaguruke “never again”

    • Ihurizo ni ingorabahizi pe! Tabara n’abanyamulenge bashyigikiwe n’umuntu umwe ariko bakarwana hagati yabo! Irindi hurizo nuko igihe bateraga ubutegetsi bw’i Kinshasa bashaka gufata ubutegetsi, biyerekanyeko basumba andi moko ya Kongo kandi bagomba gutegeka Kongo yose. tekereza noneho basaba Kinshasa barwanyaga kuba ariyo ibakiza abakongomani kavukire! Nyamara abakongomani nabo si abana beza yuko babibutsa iyo bakomoka. Bati nimusubire iwanyu. Gusa nibaza niba tuzabakira nk’abahungutse cyanga nk’impunzi. Halya benewabo baje mbere bo bageze kuki? Yewe, koko isi ntisakaye!

  • Imana izahorera Abanyamulenge bitinde bitebuke! Abicanyi ntibazabaho nkimisozi namabuye. Harageze Ko Imana Ihorera ubwoko bwayo. Urabikora nkakureka ukagira ngo mpwanye nawe Niko bibiliya ivuga.

  • Iby’ibiyaga bigari birenze amoko: RED TABARA ni abatutsi, abanyamulenge ni abatutsi, … none se baba bapfa iki? murebe neza wasanga ari imbonerakure ziyita RED TABARA.
    Ubundi se abo baturage babaho umunsi ku wundi bazi ubakura mu byabo uwo ariwe?
    abo ba Makananika na Sematama nabo barabahubutse nkuko bisanzwe ku bakongomani. Iyo bagisha inama abayobozi babo

  • Ibibazo by’abanyamulenge byatangiye lyali? Ese icyo bise “intambara y’abanyamulenge” nta ruhare kibifitemo? Uha abanyamulenge intwaro niwe kandi uziha Red Tabara. Kuki basubiranamo? Muri make: birazwi ko abanyamulenge bashutswe, bakishora mu ntambara bica abaturage b’ubundi bwoko. Bizagorana rero kugirango kwizerana kugaruke,

  • Ndabaza munsubize, Abanyamurenge ni abanyarwanda, ni abakongomani cg ni abarundi? Abaje mu Rwanda umwanya umwe baba abanyarwanda ndetse beshi bafite nakazi ka Leta nkabanyarwanda. ariko umwanya umwe uba wumva bashaka ngo gusubira iwabo muro congo, nkibaza niyumva nkabanyarwanda cg biyumva nkabanyecongo?
    Jye ndabona bamesa kamwe kuko uzasanga ntagihugu na kimwe nibonamo.

Leave a Reply to keza Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *