Abanyamakuru bo muri Congo bahuriye i Rubavu n’abo mu Rwanda

Abanyamakuru bo mu mijyi ya Goma na Gisenyi biyemeje kugira uruhare mu kubaka itangazamakuru rifite inshingano, rikorera amahoro arambye, mu gihe akarere kagaragaramo ingaruka z’intambara n’amakimbirane agenda agaruka kenshi.

Iyi gahunda iri mu murongo w’amahugurwa yateguwe na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEJP/Rwanda), agamije gusuzuma uruhare rw’imibereho y’itangazamakuru mu kubaka amahoro.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyamakuru 25 barimo 10 baturutse i Goma na 15 bo muri Rubavu, aho bagaragaje ubushake bwo gukomeza ubufatanye mu itangazamakuru hagati y’imijyi yombi, mu rwego rwo gutanga umusanzu ku mahoro arambye arenze imipaka.

Abitabiriye aya mahugurwa basezeranyije ko, mu bitangazamakuru bakorera, bazaha umwanya munini ubutumwa bw’amahoro no kubana mu mahoro, bagatanga ijambo ku rugero runini abayobozi b’amadini n’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu muryango, bakora cyane mu guteza imbere kubana neza no kurwanya imvugo zibiba urwango.

Shema Salomon wa (RBA), yagize ati: ’’Nakozwe ku mutima n’ibiganiro twagiranye na bagenzi bacu bo muri Congo. Twasangiye hamwe ubunararibonye bwacu, tunasobanukirwa ko umurimo dukora ugira ingaruka zikomeye cyane mu miryango yacu. Ni yo mpamvu niyemeje gukorera itangazamakuru ry’amahoro, rirwanya imvugo yose y’urwango n’amakuru yose ashobora guteza amacakubiri.’’

Jean-Rostand Vusangi, umunyamakuru ukorera i Goma, agaragaza ko ibikorwa nk’ibi bikwiye kwiyongera, mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’imibanire myiza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, no guca burundu igabanuka ry’icyizere n’ubwumvikane buke byatewe n’amakimbirane ya politiki akomeje kuranga abayobozi b’ibi bihugu.

Padiri Valens Niragire, wo muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEJP/Rwanda) yashimangiye ko intego nyamukuru y’iki gikorwa ari uguteza imbere itangazamakuru rigamije kubaka amahoro.

Yibukije ko, mu karere kamaze igihe kirekire kagaragaramo ihohoterwa, abanyamakuru bafite uruhare rukomeye mu guhindura icyerekezo kibi, bashyira imbere inkuru zigamije ibiganiro, kumvikana no kubana mu mahoro, aho gukwirakwiza imvugo z’amacakubiri n’ukutizerana.

Ku musozo w’aya mahugurwa, hatanzwe ibyifuzo bitandukanye bigamije gukomeza guteza imbere itangazamakuru ry’amahoro, birimo gutegura kenshi gahunda z’uburezi zigamije guteza amahoro imbere, guha agaciro ibikorwa by’amahoro bikorwa n’abayobozi b’amadini n’abaturage, gushyira amahoro mu by’ingenzi byitabwaho mu itangazamakuru, ndetse no gushyigikira abanyamakuru ubwabo.

Abanyamakuru bo mu mijyi ya Goma no mu Gisenyi biyemeje kugira uruhare mu kubaka amahoro

UMUSEKE.RW i RUBAVU

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply to Jean Rostand VUSANGI MWITSIKULU Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *