Abanyamakuru bo mu Rwanda no muri DR.Congo baganiriye ku mvugo zirimo urwango zica kuri Internet

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo kuri murandasi n’urubyiruko rukunze gukoresha inbuga nkoranyambaga mu Karere ka Rusizi ndetse no muri Repubukika ya Demokarasi ya Congo, biyemeje kurwanya imvugo zihembera urwango.

Abanyamakuru n’urubyiruko baganiraga hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Video

Ku wa Kane tariki 1 Mata 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga rya zoom nibwo ibiganiro ku ruhare rwabo mu kurwanya imvugo zihembera urwango n’amakimbirane byabaye.

Hageninana David Umuyobozi w’abafana ba Chelsea mu Karere ka Rusizi yagize ati “Ku mbuga duhuriraho cyane cyane whats app izo mvugo turazibona, ariko uwo bigaragayeho tumukura muri groupe abasigaye tukabihanangiriza tubabwira ko atari byiza gukwirakwiza imvugo nk’izo.”

Baduin we ni Umunyamakuru w’i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, akorera ikinyamakuru cyandika kuri murandasi.

Yagize ati “Nk’abanyamakuru dukora kinyamwuga twiyemeje kujya tugenzura inkomoko y’amakuru dutangaza tukareba niba ntacyo yangiza kuri sosiete tukabirwanya hakiri kare.”

Umuryango utegamiye kuri Leta ukora ibikorwa bishingiye ku kubaka amahoro  (La Benevolencia) uvuga ko basanzwe bahuza abantu batandukanye, ariko kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVİD-19 bifashisha uburyo bwa zoom.

Ngo basanze muri iki gihe ikibazo gikomeye kibangamiye amahoro mu Biyaga bigari ari imvugo zihembera urwango n’amakimbirane bicishwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ngoma King umukozi w’uyu muryango ushinzwe ibikorwa byo kuwuhuza n’izindi nzego yagize ati “Amahoro ntabwo ari ikintu cyubakwa ngo gihite kirangira, bisaba urugendo, muri iki gihe mu Biyaga Bigari ikibazo gihari kibangamiye amahoro ni inyandiko zica ku mbuga nkoranyambaga zirimo ubutumwa bukangurira abandi gukora ubugizi bwa nabi.

Yavuze ko ari yo mpamvu bahuje abantu  bakoresha imbuga nkoranyambaga ngo babiganireho.

Avuga ko ubutumwa atanga ari uko buri wese yajya asesengura amakuru amugezeho mbere yo kuyaha abandi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Muhire Donatien/ Umuseke.rw/ i Rusizi

Share This Article
2 Comments
  • Ikibazo ni insobe peee! Umunyekongo kavukire afite ibibazo bitabonerwa ibisobizo ubu, Icya mbere ni intambara Kongo yashoweho muri 1996 ishojwe n’umuturanyi ariwe u Rwanda. Icya kabikili ni ubwicanyi bwakorewe abanyekongo muri za Kisangani n’ahandi. Bati kuki Uganda n’Urwanda bagize Kongo isibaniro? icya gatatu ni za raporo zasohotse zose zishinja Uganda n’Urwanda gusahura imitungo ya Kongo no kwica abenegihugu! icya kane ni ikibazo cy’abanyamulenge bateye igihugu cyabo bafashijwe na Leta y’Urwanda. Abanyamulenge biyemererako basabwe guhungira i Kigali bamwe bakanga abandi bakabyemera. Ababyanze ntibamerewe neza ubu. Ababyemeye bishubije ubwenegihugu bw’Urwanda nka wa munyamategeko ucira abanyarwanda imanza. Muri make ibi bibazo bizasubizwa nande?

  • @ Karamaga Jeanine, Burya ukoma urusyo akoma n’ingasire.

    Ntugaheze inguni, kuli wowe Kongo yatewe ibibabazo n’u Rwanda na Uganda ? Nyamara wirengagije UMUZI cg Source y’ikibazo cya Congo.
    Jye navukiye Zaïre Nord Kivu amateka yaho ndayazi cyane, wowe ibyo uvuga wasanga warahabaye uhunga cyangwa se utarigeze uhagera ukurikira amakuru yaho kuli sociomedia, ugasakuma hirya no hino….
    Reka nkwibutse, guhera mu kwa 6, 1994 twabonye impunzi nyinshi cyane zambuka umupaka harimo interahamwe na FAR Bose bali bitwaje ibitwaro, mbe waruziko harimo na ka Helicopter ka gisoda, udufaru, imbunda nyinshi zambutse zizingiye mu bintu bahunganye, Imisambi cg Matelas ….
    Ndabiivuga kuko nabaga Goma, Nord Kivu -Zaïre.
    Mu nkambi ya mugunga, iya Kibumba interahamwe na FAR bategeraga abantu mu nzira bakabambura.
    Mwibuke guhera 1995 imbunda zagurishwaga za groupes z’abiyitaga aba Combattants ( Abahutu baba zairois bafatanyije n’abanyarwanda bimpunzi) mu kwica andi moko nk’abahunde cg abanande, abanyanga, abakobo, n’abandi.
    Icyo gihe hambukaga aba commando ba FAR bakica abaturage batahutse cg bagacengera abasirikare ba APR bakabahotora cg bakabaroga.
    1996 Far yakomeje kwica abatutsi Zaire, abanyamulenge nabo niko bali bamerewe nabi,
    Ku ruhande rwa Uganda nako nuko, Burundi nako nuko Hari imitwe ya CNDD FDD ifatanyije na EX FAR, ..
    Igihugu kitari kugira icyo gikora cyabaga atari igihugu.
    Kuba RPA yarateye Zaire yari ifite ukuri, mucyo bita Droit de poursuite, Ariko mbabaze kuki US Army yagiye ibilometero ibihumbi ijya afghanistan na nubu bakaba bataravayo?
    Niba u Rwanda rwarasahuye Zaíre, hari intambara mwumvise ibura iminyago? Aho muzi igiciro cy’amasasu ra? Nta ntambara ibura ibitambo.

    Nshuti Karanaga ujye uvuga ibyo uzi, niba Mu nkambi zo muli Zaíre ku bilometre biri munsi ya 12 , Kibumba ho ni hafi ya Rwerere, Mugunga, Gashusha, Kahindo hose hari hafi cyane ya Lac Kivu hamwe hatari umupaka. Aho waba wibuka operation Iwawa 1995?
    RPA twababamennye imitwe kandi ni mwongera tuzabasandaza amajigo RDF ifite ubushobozi ubu. Uwezo tunayo bwana,
    Ibi bya Propaganda ngo abanyamulenge bafite ubwenegihugu, ntibarya iwanyu, nti barara iwanyu, niba bacira imanza benewanyu b’interahamwe nuko babyigiye abandi mwari mwara batsembye. Hanze iyo za Buraya benewanyu babanyarwanda ko bali mu nteko za ba rugigana, abandi ba deputé no mubucamanza?? Muli Congo ko bene wanyu bihinduye abayekongo neza neza?
    Iyi myumvire ntaho ihuriye niya Mugesera Léon wifurizaga abatutsi Nyabarongo iyibusamu yo kugera Ethiopia.

Leave a Reply to Zaïrois Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *