Abantu bane barimo Gitifu w’umurenge bafunzwe

Abantu bane barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba, mu karere ka Gisagara bafunzwe bakekwaho icyaha cya ruswa.

UMUSEKE wamenye amakuru ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara witwa Gatongore James  yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana abiri (Frw 200,000).

Gusa si we wenyine wafashwe kuko yafatanwe n’abandi batatu, na bo bakekwaho kugira uruhare muri iyo ruswa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko bose uko ari bane batawe muri yombi.

Yagize ati “Nibyo koko abo bose batawe muri yombi, bakekwaho icyaha cya ruswa.”

Umuvugizi wa Polisi abajijwe uruhare rwa buri umwe mu batawe muri yombi, yirinze kugira icyo abivugaho cyakora yemeza ko iperereza rikomeje.

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE uriya Gitifu ufatwa nka kizigenza muri iyi dosiye, bikekwa ko yafataga ruswa kuko n’ayo mafaranga ibihumbi magana abiri yafatiwe mu cyuho ayakira (amafaranga ayafite), ayahawe n’uwenga ibikwangari (inzoga zitemewe) yari yajujubije amubuza kubikora.

Bose uko ari bane bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndora mu karere ka Gisagara.

Si ubwa mbere mu karere ka Gisagara humvikanye ba gitifu b’imirenge bakekwaho kwakira ruswa, uheruka ni uwari gitifu w’umurenge wa Mugombwa waje no kubihamywa n’inkiko akatirwa igifungo cy’imyaka irindwi.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Gisagara

Share This Article
23 Comments
  • Nihatari Nukuri gusa biteye isoni n’agahinda???? arik icyaha nicibahama babakaniree urubakwiye wendaa nabandi bareberaho

  • Uwo gitifu wa mugombwa uvuze twarakoranye muri 2024,yararenganye turebera kabisa. Ntiyafatiwe mu cyuho,nta nzego zamufashe. Mukuri ni icyaha yahimbiwe nkana byo kumwihimura ni umuhanga cyane.

    Ibaze ko bamufunze mu kwa 11/2024,icyaha ya ruswa urega avuga ko cyabaye mu kwa 8/2023.

    Mu kwa 7/2024 ibwo cyahimbwe na Rtd Captaine NTAGANDA Emmanuel wari utuye mu i Rango watanze ikirego ku Gitega/Kgl ko yanyujije ruswa ya 300K kuri code MOMO 080824 ya BATETE Alphonsine(Alpha) ngo Gitifu BIGWI amwemerere kubaka,BIGWI aza kuyafata ku mugoroba.

    Ko NTAGNDA bivugwa ko yari afashijwe na Meya RUTABURINGOGA wikangaga imikorere myiza ya Gitifu BIGWI ko FPR yamumusimbuza,kuki we batamufatiye mu cyuho nka Gitifu Gatongore,akaregwa nyuma y’umwaka?

    Ese kuki Gitifu BIGWI afunzwe wenyine nkaho inzego zabanje kumenyeshwa mbere yikorwa ry’icyaha?

    Mugombwa hatangizwa icyunamo 2024 muri iryo joro uyu musirikare NTAGANDA yasinze yakoreye urugomo uwari komanda AIP Remy MURENZI,amukomeretsa ku maguru no mu maso,bamuraje muri kasho.

  • Uriya Gitifu BIGWI yabuze umuha ubutabera i HUYE n’i Nyanza,uzamusure umubwire asubirishemo i kgl.

    Urubanza rwe rusa nurwaguzwe ngo aheremwo,ibaze ko avoka we Bonavanture Habimana urya wo mu ikipe ya APR(ni parrain w’umuhungu wa BIGWI) nyuma yo guhura na Meya RUTABURINGOGA wa Gisagara,yahise yikura mu rubanza rutarajya mu mizi pe! Byateye benshi kwibaza,kuko Gitifu BIGWI yari umufana ukomeye w’ikipe ya APR ntiyari kumuvaho gutyo gusa.

    Numvise ko urukiko rukuru rwa Nyanza,rwashingiye ko habayeho guhamagarana hagatiya NTAGANDA urega Gitifu BIGWI na BATETE Alpha wanyujijweho iyo ruswa.

    Igitangaje ni uko ngo icyaha cyabaye mu kwa 8/2023,naho raporo ya RIB Cyber Crime Division ikavuga ko yabonye gusa umusirikare NTAGANDA yavuganye na Gitifu BIGWI inshuro 2 ku wa 8/02/2024.

  • Ubundi mu mategeko hari doctrine juridique ivuga ngo IN DUBIO PRO REO,ugushidikanya kurengera uregwa.

    Uriya Gitifu BIGWI azarenganurwe na RPF Inkotanyi pe! Nta gihanga yafatanye, nta kimenyetso nta photo nta video nta majwi byagaragajwe mu rukiko bimushijwa.

    Kuba byonyine afunzwe wenyine,ni ikimenyetso ko yagambaniwe ararenganya kuko icyaha cya ruswa ni ngirana ntiwakikorana!

  • Erega wibica ku ruhande, uwo Rtd Captaine NTAGANDA Emmanuel wiyitiriye guha ruswa Gitifu BIGWI,bamuretse kuko byaturutse hejuru,ntacyo yabazwaga yasoje akazi.

    Icyo ni gihamya ko ubutabera bwo mu Rwanda bushingiye gusa ku IBWIRIZA ryatanze na runaka ukomeye cg icyenewabo,NTABWIGENGE habe habe pe.

    Ntaho uzasanga hakurikijwe ibiri mu bitabo by’amategeko mpanabyaha cg mbonezamubano cg n’andi.

    Birengagiza nkana ingingo ya 15 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda itegeka ko abantu bahabwa ubutabera bumwe kandi bareshya imbere y’amategeko

  • Urwango ruba mu bayobozi muri Gisagara ruva he? Ariko muri aka karere kuki ariho ba Gitifu b’imirenge bumvikana bafungwa cg bapfa mu buryo budasobanutse??? Bivugwa ko Meya waho RUTABURINGOGA abyijandikamo.

    RPF INKOTANYI izabikurikirane neza.

  • U Rwanda ni igihugu kigendera kumategeko ni ukureka ubutabera bugakora akazi kabwo kuko hari igihe rimwe na rimwe abaturage cg uwakoranye mukazi ni uwakoze icyaha tugira amarangamutima atariyo.Ukuri kuzajya ahagaragara.

    • Umuryango RPF INKOTANYI ntabwo ushyigikira amafuti, ukosheje arahanwa niyo mpamvu na Bigwi n’abandi bahanwe Kandi n’undi Wese uzakosa azahamwa.

  • Ahubwo wowe uvuga ko Gitif Bigwi arengana ntabwo umuzi!!!

    Bigwi yari yarananiranye, ahantu hose yakoze yari yarabananiye yahavaga bamwirukanye.
    Aho yakoraga ku kigo cy’ishuri yahavuye ateye umwana Inda.
    Aho yari Gitif w’Umurenge wa Kigembe muri Gisagara yakubise Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri witwa Kandoti Jonasi aramuniga bamumukijije agiye kumwica nibwo bamwimuye mabujyana mu murenge wa Mugombwa naho ahageze akajya yirirwa yaka abaturage Ruswa nuko yayatse Rtd Captain Ntaganda kuko we yari ajijutse aramutanga baramufunga none ngo yararenganye?

  • Habimana arakoze kudusangiza igitekerezo gihubutse cg ibivugwa giturage. Ubwo ushatse kuvuga ko Gitifu BIGWI afunzwe na munyumvishirize?!? Ntabwo afungiwe ruswa yamuhamye?? Aha waba ufite ukuri guhubukiwe,kosora igitekerezo ugihuze n’icyaha n’imikorere y’ubutabera. Mubyo wowe Habimana uvuga ndabona njye ari amatiku n’ubusutwa bigamije gusebya uwo munyarwanda BIGWI.

    Inyandiko ukoze hejuru nta bwenge irimo: Urugero_ntaho ugaragaje ibimenyetso fatizo wamenye cg wiboneye nka gihamya uzi watanga mu rukiko bishingiye ku itegeko rya ruswa,byaba bihari bihamya ko uwo Gitifu BIGWI yasabye akanakira ruswa?!? Be professional! Mu nkiko nta kugenekereza,nta marangamutima,nta gukeka!

    Umpaye umukoro kugira ngo nshire amatsiko ndashaka umwanzuro wa NYANZA High Court nsome ndebe icyashingiweho.

  • Nkunze ko Me NGABONZIMA atarya indimi rwose,uri umuhanga mu mategeko. Uzamburanira ningira urubanza. Ubahe? Ukorera he? Murakoze

  • @Gashumba
    Nsomye Umwanzuro w’Urukiko rukuru rwa Nyanza,mu gukatira uyu gitifu Bigwi rwashingiye ku bintu 2:
    1. Call history ya le 26/08/2023 saa 7h15_7h28 hagati ye na Ntaganda na Batete,umwe bavuganye 35secs undi 28secs.
    N.B: Raporo ya RIB yo ku wa 12/09/2024 ivuga ko amahamagara abiri hagati ya NTAGANDA na BIGWI yabaye le 08/02/2024 gusa

    2. Urukiko rwanashingiye ku buhamya bwa BATETE Alpha wakoze nk’umuagent wakiriye akanyuzwaho iyo ruswa.
    N.B:
    Nta cyuho yafatiwemo
    Nta gihanga yafatanywe
    Nta kimenyetso mbonyemo

  • Ahubwo wowe uvuga ko Gitif Bigwi arengana ntabwo umuzi.

    Bigwi yari yarananiranye, ahantu hose yakoze yari yarabananiye yahavaga bamwirukanye.

    Aho yakoraga ku kigo cy’ishuri yahavuye ateye umwana Inda.

    Aho yari Gitif w’Umurenge wa Kigembe muri Gisagara yakubise Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri witwa Kandoti Jonasi aramuniga bamumukijije agiye kumwica nibwo bamwimuye mabujyana mu murenge wa Mugombwa naho ahageze akajya yirirwa yaka abaturage Ruswa nuko yayatse Rtd Captain Ntaganda kuko we yari ajijutse aramutanga baramufunga none ngo yararenganye?

  • Ahubwo wowe uvuga ko Gitif Bigwi arengana ntabwo umuzi.

    Bigwi yari yarananiranye, ahantu hose yakoze yari yarabananiye yahavaga bamwirukanye.

    Aho yakoraga ku kigo cy’ishuri yahavuye ateye umwana Inda.

    Aho yari Gitif w’Umurenge wa Kigembe muri Gisagara yakubise Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri witwa Kandoti Jonasi aramuniga bamumukijije agiye kumwica nibwo bamwimuye mabujyana mu murenge wa Mugombwa naho ahageze akajya yirirwa yaka abaturage Ruswa nuko yayatse Rtd Captain Ntaganda kuko we yari ajijutse aramutanga baramufunga none ngo yararenganye?

Leave a Reply to Nkurayija Pascal Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *