Abana barokotse impanuka y’indege babanye na Nyina iminsi 4 agiye gupfa arabavugisha

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Isi yose yakiriye inkuru itangaje, y’abana bavukana barokotse impanuka y’indege yabereye mu ishyamba rinini ku Isi, rya Amazon byaje kumenyekana ko na Nyina yari yabashije kurokoka apfa hashize iminsi 4 adafite ubutabazi.

Abatabazi bagaragaye bari kumwe n’aba bana bamaze iminsi 40 mu ishyamba

Aba bana uko ari bane ni bo bavuze ko babanye na Nyine kugeza ku isegonda rya nyuma ry’ubuzima bwe.

Bariya bana bari bamaze iminsi 40 bagenda ishyamba rya Amazon bashakisha uwabatabara

Nyina ubabyara bari kumwe na we mu ndege, yitwa Magdalena Mucutuy ngo yabasabye kugenda bakareba ko bahura n’umuntu ubatabara, kuko we yarimo ahumeka umwuka wa nyuma.

Se wa bariya bana witwa Manuel Ranoque, yabwiye Abanyamakuru ko umukobwa we mukuru yamubwiye ko Nyina yabasabye “kugenda” bakarokora ubuzima bwabo.

Abavandimwe bane, umukuru ni umukobwa w’imyaka 13, umukurikiye afite imyaka 9, undi w’imyaka 5 n’uruhinja rw’umwaka umwe, batabawe ku wa Gatanu ari bazima bamaze iminsi 40 mu ishyamba ribamo inyamaswa z’inkazi n’inzoka z’ubumara.

Indege ya gisirikare yabajyanye ku murwa mukuru Bogota kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Manuel Ranoque yabwiye abanyamakuru ati “Ikintu yambwiye (avuga umukobwa we Lesly w’imyaka 13), ni uko, umubyeyi we (Nyina) yamaze iminsi 4 ari muzima.”

Manuel Ranoque ni we se wa bariya bana

Yakomeje agira ati “Mbere y’uko apfa, Nyina yababwiye ijambo rimeze gutya “Bana banjye muve hano. Mugiye kumenya uburyo umubyeyi wanyu (Se) ari umuntu mwiza, kandi azabereka urukundo nk’urwo naberekaga.”

Umwe mu barokoye bariya bana witwa Nicolas Ordonez Gomes yasubiye mu magambo abana bavuze babonye abatabazi.

Lesly ari we mukobwa mukuru, “ngo yari ateruye uruhinja rw’umwaka umwe gusa Nyina yasize, aza amusanga” Ati “Ndashonje.”

Yakomeje avuga ko umwe mu bana b’abahungu yari aryamye hasi, arabyuka ahita agira ati “Umubyeyi wacu yarapfuye.”

Manuel Ranoque yavuze ko abatabazi bagerageje kubwira bariya bana amagambo meza, bababwira ko ari inshuti zoherejwe n’umuryango kuza kubatabara.

Umwana w’umuhungu ngo yahise abwira Ordonez Gomes ko “ashaka kurya umugati n’isupu.”

Amashusho ya bariya bana yerekanywe ku wa Gatanu nyuma yo guhura n’abatabazi, byagaragaraga ko bafite intege nkeya kandi bananutse kubera iminsi 40 bamaze mu ishyamba birwanaho.

https://umuseke.rw/2023/06/igitangaza-abatabazi-bageze-ku-bana-bamaze-iminsi-40-bazimiriye-muri-amazon/

BBC

UMUSEKE.RW

Share This Article
5 Comments
  • Mana uzi kurinda. Wabanye na bariya bana iminsi 40 harimo n’uruhinja ariko nta cyabahungabanyije. Iki ni ikindi kimenyetso ko uriho kandi ukora, uri umushumba mwiza. Bariya bana bazavuga gukomera kwawe kuko bakubonye mu mage. Icyubahiro kibe icyawe ibihe bidashira!

  • Mana icyubahiro nicyawe udukorera ibitangaza buli segonda aliko amaso yacu ntabona biragoye kumva kurokoka kwaba bana ijisho ryawe ryarinze ukarinda uruhinja iminsi 40 rutonka ukabarinda ibibi byose byuzuye hariya Mana uliho kandi ushobora ibidashoba habwa ikuzo

  • Mana uri igitangaza ????/???? ndabihamya! Mwibaze muri Amazone! Ishyamba rinini ku isi Kandi ribamo za Anaconda inzoka zibasha kumira inka yose Ari nzima ariko bariya bana ukabarinda Koko! Mana urakomeye.

Leave a Reply to lg Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *