Abakomeye bagiye kwimika “umutware w’Abagogwe b’Abakono”, ubu bari he?

Abayobozi bakuru no mu nzego zitandukanye bitabiriye ibirori by’iyimikwa ry’Umutware w’abiyita Abagogwe b’Abakono mu Kinigi kuri ubu ntibari kugaragara mu mirimo yabo nyuma y’uko batumijwe ngo bitabe i Kigali mu Cyumweru gishize.

Kazoza Justin ni we wimitswe nk’umutware w’Abakono

Mu bavugwa ko bitabiriye ibi birori byaganiwe kure n’Umuryango RPF-Inkotanyi, uvuga ko iki gikorwa “kudatanga urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose” barimo Visi Perezida wa Sena, Hon Nyirasafari Esperance.

Ibyo birori byo ku wa 09 Nyakanga 2023, byagaragayemo kandi Umukozi wa RAB Sitasiyo ya Musanze, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe impapuro mpamo z’ubutaka mu Majyaruguru, n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Andrew Rucyahana Mpuhwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

Kazoza Rushago Justin ni we wahawe inkoni y’ubushumba mu birori byitabiriwe n’abantu benshi b’imbere mu gihugu n’abakurikiranye umuhango mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Usibye abo bahamagajwe mu mpera z’icyumweru gishize, hahamagajwe kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Kanayogye Alex, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itatu n’abasirikare bane bafite ipeti rya Colonel bakorera mu gice ibyo birori byabereyemo, bose bakaba bataragaruka mu kazi.

Hiyongeraho abaherwe Kazoza Justin wimitswe, n’umunyemari Paul Muvunyi nyiri hoteli yabakiriye.

ISESENGURA

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga, 2023, nibwo Umuryango RPF-Inkotanyi wasohoye itangazo uvuga ko imitekerereze, imigirire n’imyitwarire nk’iyo bigomba guhinduka abanyamuryango babigizemo uruhare bakazahanwa.

Itangazo rigira riti “Umuryango wa FPR Inkotanyi uributsa abanyamuryango bose ko kubumbatira ubumwe ari inshingano za buri wese. Nubwo hari intambwe yatewe, hari ibikwiriye gukosorwa kuko bishobora kuba intandaro yo kubangamira ubwo bumwe.”

Umuryango wa FPR wasabye abanyamuryango kugaragaza, kwitandukanya no kwamagana icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe.

Ukomeza uvuga ko buri wese agomba kubazwa inshingano mu gihe habaye ikibi ntacyamagane, ngo yitandukanye na cyo cyangwa akagihishira.

FPR Inkotanyi yasabye abanyamuryango gukomeza gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda no guha  urubyiruko cyizere cy’ejo hazaza mu gihe abanyarwanda babanyemo neza.

Ku wa 09 Nyakanga nibwo mu Karerere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi habaye ibirori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’Abakono,” ndetse bemeza ko hazajya hakusanywa umusanzu wo gufashanya mu rwego rwo kugobokana.

Amakuru avuga ko muri icyo gitaramo basabanye, ndetse haza no gutangwa inka zirenga 100.

UMUSEKE wagerageje kuvugana n’abayobozi batandukanye ku bivugwa kuri aba bafunzwe cyangwa bari kubazwa iby’iki gikorwa, ntabwo twabonye igisubizo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
60 Comments
  • Ariko noneho ibi birakabije rwose .
    Famille yateranye ishyiraho umuyobozi wayo ndetse bemeranya kuzamurana .sinumva aho icyaha kiri peee .gahunda yiyo famille ni ugeteza ababo imbere none byiswe icyaha .ibi bisuzumanwe ubushishozi hatagira abarengana

    • Hanyuma se guterana bagamije guteza ababo imbere bigakorwa harimo n’abayobozi bahagarariye abaturage bose? Bikanakorerwa kuri you tube live? ibi bifite icyo bihatse,bababaze neza,ntihagire ubirenganiramo ariko inzego zacu turazizeye zirashishoza,ntazapfa gufata icyemezo nkiki nta cyabaye.
      Gahunda ni Ndi Umunyarwanda ibindi ni ibigamije kuyisenya.

      • Erega ntakintu kiba kidafite impamvu, ikindi ntago nizerako bariya bayobozi Bose bari bahari Bose bakomoka mu muryango umwe!! Hanyuma hakiyongeraho kubinyuza kuri YouTube, nibyo gufashanya, ariko ubundi byitwa gufashanya ariko bifite Indi migambi. Nonese Inka 100 zatanzwe zahawe bande? Biriya byakozwe muri politic bisobanuye byinshi cyane rwose. Gusa aba bishinzwe babisesengurane ubushishozi hamenyekane icyari kigambiriwe. Kandi bizasobanurirwe Abaturage.

    • Iyi ntabwo ari groupe ishyizweho uyumunsi yabayeho kuva intambara ikirangira ahubwo hano irashaka kureba aho ingufu zayo zigeze gusa bayikumire kuko ntabwo ari agatsiko kafite ubumwe bwumunyarwanda musnhingano ahubwo ni agatsiko kagamije kugarura ibyaho twarenze nta macakubiri murwanda
      Ibijyanye no kuba bakwiharira imyanya ikomeye munzego zimirimo no kwironda ninako biri ntabanga ririmo
      Ahubwo kuba bimitse kazoza kumugaragaro bigaragaza ko noneho bafite umugambi ushobora kuba atari mwiza kuko inzego zikomeye zo barazifite pe ntanubwo wahabwa akazi muri service bahagarariye utari umwe muribo
      Twakagombye kurenga ibyatanyije umunyarwanda kuva amacakubiri abibwe tugatahiriza umugozi umwe tukareka kuba nkabatazi aho tuva naho tujya igihugu ni inyabutatu havuyemo umwe nta ngufu mukomeze intego yo kuba umwe bizadufasha kuba intanga rugero

      • Anonymous! Ibyo uvuga nibyo. Ikibazo kirahari kuva hasi kugera mu nzego zo hejuru. Ibyo tubamo ni nk’ibya cya kinyoni kibona bagiteye maze kigahisha amaso mu mucanga ngo ubwo kitababona nabo ntibakibona. Nakunze ko weruye ukavuga “inyabutatu” ntuvuge inyabumwe! Ndinde uyobewe ko IBUKA ari ihuriro ly’ubwoko – ntavuze izina – Ninde uyobewe ko AERG ari ihuriro ly’abantu b’ubwoko bumwe? Ntibihora byandikwa ko ku basirikari bakomeye mu ngabo z’igihugu ari ubwoko bumwe uretse babiri? Ikindi kandi: niba bageze igihe cyo kwimika umwami nuko bamaze igihe bariho kandi bakora. Ese abarwanya ibyo bise gutanya abanyarwanda babimenye ubu? Njye mbona abantu bibumbiye mu mulyango ugamije gufashanya nta kibazo. Uku kuwurwanya bizawuha imbaraga zirenze!

    • Bashatse gukora AKAZU kabo.Muzarebe ukuntu Abagogwe bironda ahantu hose.Muzahere mu idini ry’Abadive riyoborwa n’Umugogwe.Mugere mu ishuli rya Apade na UNILAK.Muzumirwa.Gusa tujye tumenya ko ubumwe bw’abanyarwanda bukili kure nk’ukwezi.Ironda rili hose: Banks,ibigo bya Leta,police and army senior officers,etc…Mujye mwibuka ko na mbere ya 1994 abayobozi baririmbaga ubumwe,amahoro n’amajyambere.Nyamara ntabihali.N’ubu nuko.Biririmbwa gusa n’abantu bacye Leta yahaye umugati utubutse.

    • Ibaze habayeho na groupe yabantu baturutse uganda, bagakora akazu, bakemeranya guteza imbere bikandikwa bigasinywa nkubwije ukuri ntanumwe mugihugu wazongera kugira ikintu ageraho ako kazu katabyemeye, kandi byazateza umunabi mugihugu.

        • Numva njye ibi byose twabirekera Ubuyobozi bubishinzwe kuko tubwizeyeaho kugira ngo buri wese avuge uko abyumva maze bitume habaho misunderstanding mu bantu banyuranye. Gusa icyo nakwisabira ababishinzwe kureba no muzindi nzego aho usanga naho aruko bimeze. Ex: muri Croix-Rouge umukozi mwe yigeze kwandikira mugenzi kuri email (can u imagine aha n’abandi
          copies ati: izo nyanazimbwa z’abahutu zishe abanyarwanda zibaziza ubwoko bwabo ngo nuko ari abatutsi . Igitangaje nuko n’umuyobizi mukuru SG nawe yahawe copy ariko undi mukozi wagerageje kubyamagana niwe wahizwe kugeza yirukanwe kubera ko uwabikoz afitanye isano n’uwo umuyobozi. Ni danger.

          Amacakubiri ni mabi ntahobyatugeza.

  • Ubwo Gatabazi JMV wacinyaga inkoro kakaba kabaye. N’abandi bandi. Gusa n’ubwo ntazi icyari kigambiriwe,nkurikije amwe mu mazina mbonamo aha,hari ibigoye gusobanura ariko kandi ntibinumvikana. Urugendo ruracyari rurerure

    • Ibise ni nkabimwe bya ya empire hima njya numva ye??
      Bariya barararenzwe babakande kuko babaretse ejo baba babyise ngo nishyaka rya opposition!! Ubyita famille sinzuko yabidusonurira, ni famille yihe, bariya bapfaniki, kuki ntahandi turabyumva bariya nibo bagira famille yubakitse cg nuko aribo bafite ikize? Nibafate ihene igihebeba ahubwo na ba rusesabagina nuko bazamuye urutugu gahoro gahoro.
      Abasenzi babashyira munzego zubuyobozi bateretsemo bakabapangira buri cyose namamaodoka atameneke twe twicira isazi mu maso nta mashuri baturusha uretse kuryoshya magambo barangiza bakihenura ngobazanye abakono nibari macuhoki ntazi!!

    • Nonese wagira ngo bikorwe hari abahagarariye company z’ubwubatsi???. Nyine hagomba kuba hari abahagarariye abaturage, njyewe nsomwe inkuru ariko kugeza ubu sindumva ahari ikibazoo, sibye kuba numvise ngo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

    • Iki gikorwa njye nkimenye ubu nyine, Nyuma yuko RPF icyamaganiye kure! Nkibaza ngo ubundi abakimenye mbere mwe, Mwabonaga ntacyo gitwaye? Nshimira Umuryango mugari wa RPF wo wagumye kubitekerezaho, Kubikoraho iperereza no kubiganiraho, warangiza ukuba uri no kubibaza neza abayobozi babitumiwemo bo bakanabyitabira. niba bari babizi cyangwa barabimenyeyeyo babisobanure, Niba barisanze mubintu batari bazi nabwo cyane ko ari ubwa mbere iki kintu kibaye gutya Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi, Basobanurirwe ibishobora kuvumbuka cyangwa guhishwa inyuma y’ibintu nkibi bihuza abantu runaka! Nabandi mwese mwabonaga ko ntacyo bitwaye kandi mubonereho kujya turambura amaso tukareba kure yaho imboni zacu zigarukiriza. Ibindi byo kubaza ababo, ba Nyirabyo dukomeze ikizere twabagiriye barabikora neza cyane nkibisanzwe.

    • FPR Oyeeee;Oyeeee,Oyeeee!!!

      Aba Bakono bagamije amacakubiri,kwironda no kwikubira ibyiza by’igihugu ibyo birazwi.

      Nubwo barenze umurongo bakabikora mu buryo buri Formal,ariko basanzwe barondana bashingiye kuri iyo miryango yabo,ubanza baba bubahiriza wa murongo wo muri bibiriya,ngo …ujye uhera Kubo munzu ya so,…

      FPR ikomeze itubere maso,cyane cyane muri Aya majyaruguru n’uburengerazuba!!! Abo Bakono nibo batware!!!!

  • Sigaho witukana si ubutore n’ubupfura tuvoma muri NDI UMUMUNYANDWA! Nuwakosheje ntibamutuka! Bamwigishanya ubugwaneza,akumva,ntatane Akagaruka!

  • Umuntu nka Gatabazi agomba guhanwa by’umwihariko dore ko yavuzwe mu rubanza rwa BAMPORIKI ni igisambo kivangira abantu ntakintu ashoboye uretse amatiku no gukurura ashyira mu nda ye dore ko bivugwa ko yigeze kwiba ikariso akiri depite Muri afurika yepfo none nawe akomeje ibyivangura bamukanyage sana amenye ko gucinya inkoro atariko bikorwa

    • Ndumiwe noneho. Ariko badi abantu niki cyabamaze ubwoba koko. Abantu batakaje ubuphura n’ubunyangamugayo ryari. Umutimanama wo wagiye hehe koko. Ndanababaye maze

    • Mwiriwe?abari kuvuga Nabi nogutukana,mubireke si umuco,amagmbo asesereza mutakundira iki?mureke kuvuga inidakwiye simwe mubishinzwe,inzego zacu turazizeye zirabikurikirna,leta yacu ntawe yahutaza

    • Ibya GATABAZI ni agapfukamunwa:
      Yavuzwe kwiba muri Afurika y’epfo
      Avugwa muri Kist
      Avugwa mu manyanga y’inzoga z’inkorano i Musanze
      Avugwa mu manyanga muri Coding academy
      Avugwa mu micanga y’i Rutsiro
      Avuzwe no mu Bakono!!!!
      hari n’ibindi yavuzweho ubwo bamukuraga kubi governeur,….

  • Njye ndumva babaha inkono bagatekera I Mageragere kuko into n’umurengwe. Anywhere buriya ni Maslow’s hierarchy barashaka high table kuko RPF yarabarengeshejwe none barashaka kuyikuraho ngo bayobore.Ariko ibaze Gatabazi ibyo yakoze muri KIST akaba Deputy akaba Governor akaba ministre wa Minaloc hose akora ibinyanga,ubundi ntiyakabaye ahabwa umwanya ndetse nabo bose ni ba manyanga, ahubwo bakurikiranwe babibazwe naho ubundi ibyo ni amacakubiri pe.

  • Aho igihugu cyacu kigeze nta moko agihari sinzi ukuntu abantu nkabo tuzi nkinjijuke bagira ubumuga nkubwo bwo mu bwimitekerereze kbs kimwe cyo ntabwo ari imiryango uko nuguhembera ingengabitekerezo babakamuremo iryo co ribari mu mitwe

  • Aho igihugu cyacu kigeze nta moko agihari sinzi ukuntu abantu nkabo tuzi nkinjijuke bagira ubumuga nkubwo bwo mu bwimitekerereze kbs kimwe cyo ntabwo ari imiryango uko nuguhembera ingengabitekerezo babakamuremo iryo co ribari mu mitwe

    • Nyine ni itekinika yuko ingengabitekerezo yarimakajwe. IBUKA ntishingiye ku bwoko? Reba abasilikari bakuru bo hejuru 48 umbwire ko uretse 2, abandi bose atari ubwoko bumwe. Kubuza bamwe kwishyira hamwe ukabyemerera abandi nibyo ngengabitekerezo mbi.

  • Nonese uretse ubunyamwuga buke bwanyu, iby’abagogwe mubizanye mute ko abakono ntaho bataba? Basi se mu itangazo rya RPF hari ibyo mwabonyemo?

    • Ingo rwose bammbwirire izo nyanga birama, itangaza makuru ryinaha rizi kwatsa umuriro FPR yivugiye abakono gusa kandi abo ntaho abataba yaba Induga, yabahe nabakonyone nabanyamulenge ubwabo bagira bakono reor mbona iritangaza makuru rifata abantu bo mugice runaka ngo babe specific batungwe agatoki bose bahabwe akato kandi atabo bose babaikoze, kuko abagogwe sabakono kusa, bafite abanyiginya nabasinga nabandi benshi

  • Ivangura iryariryo ryose ryamaganwe,barebye Kandi ibiri mu mashuri aho amadini yadukanye politike yo gushyiraho aboyobozi(umuyobozi w’ishuri,abungirije babiri)Bose hashingiwe ku idini rya ba nyiri ikigo,ibi nabyo biganisha habi,bibuze uburenganzira abanyarwanda bwo gupiganira imyanya bisanzuye,Nyakubahwa abidukize.

    • Nonese muvandi buriya ibyabanyiribigo hari aho bahuriye n’amacakubiri koko???? Nonese ubu mugihugu hari amadini n’amatorero angahe? Buri wese ntasengera aho ashatse? Njye ndumva ntaho bihuriye nabiriya pe! Kuko ntabwo ibyo bakora birazwi buriya minisiteri yabanje kubisuzuma njye numva ntakibazo kirimo pe!

    • Ndabona mwavuze menshi ,ese mubonue ubuvuga ari uko hagaragaye ko bateranije umuryango ntabwo Babaga hano mu gihugu cg mwari mwarabuze aho muhera ,gusa uyu mwami w’Abakono ndumva yimye ingoma mu gihe kibi pe

    • Rero niyo miranyango bayireke kuko Urwanda imyaka rumaze ntagihe ndumva imiryango cyangwa amazu abasinga banyiginya, abasinga harikibazo byateye nkabagogwe bo kuva kera murinzu igira umutware baba bashinzwe kuremera abakene bari mumuryango, kureba ibindi bibazo byurubyiruko rwabo nko kureba inda zidateganyijwe ziterwa abangavu mumuryago agubwo numva ibyo bifasha reta, ibyo ntawutabizi ntanzu cyangwa umurara womubagogwe ugara umukuru cyangwa umutware nuko biriya aribyo byamamaye kandi ntiwabica kuko kuva kera Guhera Imasisi muri RDC kugera inaha ntacyo byahungabanyije rero nayo madini bayace niba bagiye guca imiryango kugira abakuru bayo, niba nkahantu nize muba Catholic barayoboraga ikigo cyose guhera kuri Master padiri kugeza kumwarimu na Maginier kandi bagategeka uko bashaka mukigo ntavangura riruta iryo ibyo biruta imiryango yabanyarwanda bihuriye bashaka kwimenyera uko birikugenda munzu yabo (Umurara)

  • Mbabaze ese abo bantu iyo bahuzwa no gufashanya gusa bitiswe kwimika umuyobozi wabo hari icyaha bari kuba bakoze?

  • ubu noneho ba Gatabazi mwamenya ibyabo. Yafatanyije n’umwe muri abo bakono witwa Kabayiza wahoze ari IO i Musanze bakorera dossier uwitwa Dr Nibishaka Emmanuel ubu uri Mageragere bamugereka ho ibintu Imana ikinga akaboko iyo hataba ubushishozi bw’abayobozi byari birangiye. Uyu mugabo wari usanzwe yitanga mu nshingano ze yahise atangira gucika intege kuko yabonaga ba Gatabazi bashaka kumukururira mubintu atazi, birangira nubundi afunzwe ubu yaribagiranye. Ba Gatabazi nababashigikiye barimo kubakuraho abakada bashoboye mukanguke

  • Niba itegekonshinga ritanga uburenganzira bwo guterana (gukorana), kuki FPR yabuza abanyarwanda ubwo burenganzira? Ese hari imigambi mibisha yatahuwe muruwo muryango? Ese kuki bashishikariza abantu amashyirahamwe, bakaba bakumira abantu bifuza kuzamurana? Ntabwo bikwiriye ko abantu bahutazwa ngo nuko bahuye bishimira ibyo bagezeho. Njye uvuga ibi nzi neza ko habaho inama z’ abega kandi zigakorerwa i bukuru. Ariko kubera dufite amategeko areba bamwe nyamara ntarebe abandi, rubanda rugufi bazahora baterwa ubwoba kugira hatagira ibitekerezo byiza bahuza ari benshi. Impamvu izwi nuko hahora ubwoba bwo kubona abantu baganira ari benshi. Imyaka ibaye myinshi kuburyo abantu bakeneye kwisanzura. Niba twizera inzego z’umutekano, abanyarwanda nibahabwe uburenganzira bwabo busesuye ubundi ababishinzwe bagenzure gusa igihe hagiye gukorwa icyaha. Ibihugu by’ahandi bishyigikira imiryango, amoko, amashyirahamwe n’ibindi byose byatuma abantu bahuza imbaraga. Aho niho hava ibikorwa nihamitse bigeza ibyo bihugu ku bukungu ndetse n’ubuhangange. Erega n’umwana wawe harigihe kigera ukamwizera ntiwongere kumuhanisha akanyafu. Aba bavandimwe nta cyaha bakoze kugeza ubu!

    • Niba umutekano wawe n’akuka ubikesha umuntu, umunsi yashaje ubwo birumvikana ko uzahita usazana nawe! MWagiye mukura koko??? Ubu se ko mbona umusaza agenda ananirwa, cg ananizwa. Ubwo u Rwanda ntiruzabaho nyuma ye?? Muve mu bucucu mumufashe kubaka u Rwanda rwiza rubereye bose!

      • Eli, reka ngire ibyo nkubaza nshingiye kubyo muvuze haruguru.
        1. Bateranya kuwa 9/7/2023, amakuru ashizwe hanze nyuma y’icyumweru, byumvikane ko habayeho gukurikirana, gutohoza, gusesengura, etc.
        2. Twibaze, abakono nibariya bonyine bateranya? Ese harimo rubanda ruciriritse?
        3. Ese imiryago yose iterana ko ntaho twumvise batora abami?
        Kuki uwatowe atiswe umuyobozi, bagahitamo izina ry’umwami?
        3. Ikintu cyose gikorwa gifite impamvu
        4. Twibaze impamvu abakono aribo bafashe iyambere gushiraho umwami ubahagarariye, abandi twese tuvuga umukuru w’umuryango cg umuyobozi,
        5. Twibaze impamvu yo guhindura inyito, kuko ikigaragara nuko bari basanzwe bafite ubahagarariye, none bati reka dushireho umwami.

      • Siwumva umuntu wumugabo icyo gitekerezo rwose ninyamibwa sinzi ukuntu abantu bakoze ibintu kuva bakivuka ntanzu(Umurara) itagira umuyobozi (Umurara) kuva kera guhera Imasisi kugeza inaha Abagogwe muri famille igira uyigarariye rero ibyo byoguca umuco sibyiza ntacyaha bakoze rwose kuko bahura bashaka kuzamurana no gufasha abasigaye mumuryango nkabangavu batewe amada mumuryango nibindi ahubwo ibyo numva bifasha reta byagshyigikiwe ahubwo

  • Ndabona mwavuze menshi ,ese mubonue ubuvuga ari uko hagaragaye ko bateranije umuryango ntabwo Babaga hano mu gihugu cg mwari mwarabuze aho muhera ,gusa uyu mwami w’Abakono ndumva yimye ingoma mu gihe kibi pe

  • ARIKO GATABAZA NTA MUJUGUJUGU UMURENGA?!

    AHUBWO KUKI NTA CYO BAMUTWARA? WAGIRA NGO AFITE NYIRAMUDAKUBITWA.

  • Aba bakono babashakire inkono imageragere,barahaze,baribagiwe Kano kanya? Ngo umwana iyo ahaze arenza nyina akaguru, ibibintu byamoko byabayeho kungoma zabami,habanza ironda duce twayamoko,burakomeza,batagira gushira unyumvire mibi kubandi,birakomeza, nifata mass yabantu bahurijwe mumoko runaka,birakomeza urwango rurabibwa karahava, 94 Ibyabaye tutabizi, kuva Genocide yahagarikwa icyitwa ubwoko cyarahagariswe,yabango,abakono,abaha,abega,no, wari wumva bavuango umunyarwanda w’umuha,umuzigaba cg umwega!!?? Wapi, none ngo ABAKONO!!! Mwizina rya Yesu, turabyamaganye, Dusenyera kumurunga umwe W’UBUMWE BWABANYARWA” Bariya bakono bubatse nka business company,ntiwayikoramo utari umukono,hahhhh,urumvako Kaba kabaye.

Leave a Reply to Furahiya Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *