Ibihembo bihabwa abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bucuruzi n’ubuyobozi bigiye kongera gutangwa ku nshuro ya gatanu, hanashimirwa uruhare bagize mu iterambere ry’igihugu.
Ibi ibihembo bitegurwa n’ikigo 1000 Hills Events, gifatanyije n’ibigo n’imiryango itandukanye yita ku iterambere ry’abagore, n’abantu ku giti cyabo.
Hazashimirwa abagore mu byiciro bitandukanye bafite ibigo n’ababa bafite ibyo bafitemo imigabane guhera kuri 50%.
Hazanahembwa kandi abagore bafite ibigo bayoboye neza n’abakoze ibikorwa byagize inyungu bitanga muri sosiyete.
Aba bagore bazahembwa binyuze mu matora. Bandikishwa n’abantu babafitiye icyizere cyangwa bo ubwabo mu gikorwa cyatangiye ku wa 17 Gashyantare kikazasozwa ku wa 4 Werurwe.
Umuyobozi wa 1000 hills events, Ntaganzwa Nathan, avuga ko iki gikorwa kigamije gutuma abagore bumva ko ari inshingano za bo gukorana ibakwe no guha agaciro abakoze neza bagahesha isura nziza u Rwanda.
Ati:” Igihembo kizatangwa ni ukugira ngo dushimire abagore bakoze neza, tubereka ko bakoze neza ndetse n’abari hasi babashe kubareberaho.”
Avuga kandi ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igamije gushishikariza abagabo kuba abafatanyabikorwa nyabo mu guteza imbere uburinganire.
Umukozi wa B-Kelana International, Claire Humure, yavuze ko ibi bihembo bigamije gufasha abagore kwitinyuka, barebeye kuri bagenzi babo bazatsinda.
Ati:” Ni ukugaragaza abandi bagore bakoze uburyo bashoboye bakabasha gutera imbere mu bikorera, kugira ngo na wa mukobwa uri mu cyaro abone ko hari icyizere yakuramo ibyo ashaka.”
Ibi bihembo bizatangwa ku wa 27 Werurwe mu kwizihiza ukwezi kwahariwe abagore. Ni igikorwa kiri gukorwa ku bufatanye bw’imiryango itandukanye iteza imbere abagore nka RWAMREC n’abandi.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

This initiative beautifully demonstrates how recognizing women’s leadership drives economic growth. At luckystarz vip, we’ve seen that empowering women in decision-making roles creates ripple effects across communities. The nomination-based approach ensures authentic recognition of genuine impact.