Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu Batatu baherutse gushungera,gukora ku misatsi, gutunga intoki no guseka abashyitsi b’abanyamahanga bari mu Rwanda.

Babikoze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo saa tatu z’umugoroba, babikoreye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge mu Mujyi rwagati mu gace k’ubucuruzi ahazwi nka Quartier Commercial.
Abagore batatu, Neema w’imyaka 32, Zaudjia w’imyaka 23 na Denise w’imyaka 25 beretswe Itangazamakuru ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, aba bantu basanzwe ari abacuruzi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye Abanyarwanda kwirinda ibikorwa biseka, binnyega cyangwa bikoza isoni umuntu.
Yagize ati ”Barakekwaho gukora ibikorwa bikoza isoni umuntu cyangwa abantu, aho hari abashyitsi bagiye aho bakoreraga muri butike kugura ibintu hanyuma baratangira barabavuga abandi bakorwa n’isoni.”
CP Kabera avuga ko Abanyamahanga babajije abo bagore iby’ayo magambo, abandi ngo barabaseka, ndetse ngo hari umwe mu banyamahanga bafashe mu misatsi.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko gukora ku muntu we atabishaka atari byo, agasaba bantu kubyirinda kuko ngo bigize icyaha.
Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu cyakira abashyitsi benshi abantu bagomba kwirinda gukora ibikorwa byo gukwena umuntu cyangwa bitera isoni.
Ati “Abaturarwanda benshi ntabwo babizi, iyo abantu bicaye baganira ku muntu, cyangwa umuntu ubahiseho, benshi ntibaba babizi ko hari ibyaha biteganywa n’amategeko, cyangwa akamukoraho atabiguhereye uburenganzira cyangwa atabizi, abantu benshi bazi ko byemewe.”
Ku mugoroba wa tariki ya 16 Ugushyingo, 2021 nibwo bariya bashyitsi b’abanyamahanga bagiye aho bariya bagore bacurururiza mu iduka bagiye kugura ibintu noneho baratangira barabaganira.
CP Kabera avuga koi bi bintu ari ubwa mbere bibaye ko abantu bahanirwa guseka abandi, cyangwa kubannyega, ari na yo mpamvu ngo byagiye hanze ariko ngo itegeko ryo rirasanzwe kandi ngo rivuga buri wese.
Ati “Itegeko rivuga umuntu uwo ari we wese ntabwo rivuga umunyamahanga, ariko hari abantu babijukiwe amategeko kurusha abandi, bazi ibintu bishobora kuba bitemewe kurusha abandi ariko igihe bigaragaraye ko Abanyarwanda batabizi tugomba kubibakangurira ariko n’ababikekwaho iperereza rigakorwa bakabikurikiranwaho.”
Bariya banyamahanga ngo bikiba bahise bajya gutanga ikirego.
Abagore bafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo kugira ngo hatangire iperereza.
Icyo itegeko rivuga
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 135 ivuga ko Umuntu wese ukora igikorwa gikoza isoni mu buryo ubwo aribwo bwose ku mubiri w’undi, nyiri ukubikorerwa atabishaka, aba akoze icyaha.
Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’urukozasoni, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).
Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW
IYO NGESSO ABANYA RWANDA BARAYIKUNDA KANDI NI NGESSO MBI CYANE. NIBIBERE ISOMO NABANDI UMUNTU AKUZANIYE CASH NGO UCURUZE WISHURE INZU UKORERAMO.WISHURE IMISORO YA LETA URAMUKWENA URAMUVUGA WONGORERA INYUNGU NIYIHE UKURAMO.BRAVO RIB .
Murakoze Kuba mwabashije gukosora ibi bintu
Urugero nu umwana wu umukobwa waje avuye Europe nubwo yirabura akomoka Ghana ageze mu Rwanda baramututse ba mwita ingagi, interahamwe, nibibindi bibi ngo biza byivugisha ibyongereza
Ngo nuko yari yambaye ijipo nguko
Yagarutse arira ayo kwarika uburyo abanyarwanda turi aba raciste Kyrenia abazungu! please Polis mugerageze kwigisha no gukora ubukangurambaga kuva mu twana aho gufunga nu ubujiji No kutamenya rwose mu bababarire kuko nta Etique mwabigishije. Icyo ni ikibazo cyu uburezi bukeya twifitemo
Abirabura bose si abanyarwanda kwita abantu amazina mabi no kubakubita , kubatuka .nabo nuko ari abazungu iyo ati abirabura ba banyamahanga barahorwa mu Rwanda cyane
Gusa hacyenewe ubukangurambaga mu Rwanda kuko bigeze habi mu ba touriste birabura ,
Ibi mvuze byabaye 2013 i Kigali muri matheus
Abazungu bo bihita bigaragara nubwo nabo babakora mu misatsi ni Bibi Nanjye nanga iyo unkoze mu misatsi rwose. Ndakurega kirazira kwisi yose gukora ku muntu or mu misatsi utazi umuntu
Muzafunga n’abantu kuko basuze
Nonese wafunga uwavugiye bagenzi be ukareka uwasuze? Uwasuze ahubwo akwiye igihano cy’urupfu n’ihazabu ya miliyoni 5! Urwo ni urwenya!