Abagenda muri RwandAir bazajya bareba filime nyarwanda

Abagenda mu ndege za Sosiyete nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, bagiye kujya babasha kureba filime nyarwanda, yaba izirangira cyangwa iz’uruhererekane.

Ni mu bufatanye Ikigo cya Zacu Entertainment na RwandAir bagiranye, hagamijwe kumyekanisha sinema nyarwanda ndetse n’uruganda ndangamuco, aho kuva mu Gushyingo 2025, filime nyarwanda zizajya zerekanwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 3 Ukwakira 2025, Wilson Misago, Umuyobozi Mukuru wa Zacu Entertainment, yashimangiye ko kwerekana filime nyarwanda muri RwandAir bizafasha gususurutsa abagenzi ndetse no kumenyekanisha sinema nyarwanda.

Ati “Ibi ni urubuga rwo kumurikira abagenzi baturutse hirya no hino inkuru zacu n’umwimerere wacu nk’Abanyarwanda.”

Phiona Mbabazi, ushinzwe itumanaho muri Sosiyete nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yagaragaje ko nk’abakora ingendo ndende bazajya baryoherwa no kureba filime z’uruhererekane.

Ati “Abakiriya bacu ntibazongera kumara amasaha icyenda bicaye barambiwe n’urugendo. Ubu bazajya bahabwa amahirwe yo kwishimira zimwe muri filime zikunzwe mu Rwanda binyuze kuri Zacu TV, bitume urugendo ruba rwiza kurushaho.”

Sophie Tchatchoua, Umuyobozi wa CANAL+ mu Rwanda no mu Burundi, yashimye ZACU TV kubera uruhare rwayo mu gutanga serivisi inoze, anasaba abantu gukomeza gukoresha CANAL+ kuko iriho ibyiza byinshi.

Zimwe muri filime nyarwanda zizajya zerekanwa zirimo nka Seburikoko, Red Flag, The Last Confession, Karira, The Bridge of Christmas, Ibyahishuwe, Rukuruzi, What A Day, na Hands of Hope.

Zacu Entertainment, ni ikigo cyatangiye gukora mu 2022, ahanini kirajwe inshinga no kumenyekanisha filime nyarwanda binyuze kuri Televiziyo ya Zacu Tv, inyuzaho filime nyarwanda zitandukanye.

RwandAir yasobanuye ko kwereka abakiliya bayo filime Nyarwanda bizazamura uruganda rwa sinema mu Rwanda.
Cedric Pierre-Louis, umuyobozi ushinzwe porogaramu (ZACU TV) na Wilson Misago, umuyobozi mukuru (ZACU Entertainment).
Frank Kanyamurera, Ushinzwe Guhuza Porogaramu n’Itumanaho muri ZACU TV
Sophie Tchatchoua umuyobozi mukuru wa CANAL+ Rwanda & Burundi yavuze ko abakiliya ba CANAL+ bakurikira cyane shene ya ZACU TV

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to ???? ???? WARNING - You were sent 3.0 BTC! Tap to claim > https://graph.org/Get-your-BTC-09-04?hs=7ffbfc54ce3e5265a8232c626280508a& ???? Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *