Abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe mu Rwanda ndetse n’inzego zibahagarariye baratakambira inzego zitandukanye kubakorera ubuvugizi ku kato bagihabwa, haba mu ngo, mu nsisiro ndetse no mu kazi.
Ibi babisabye mu gihe mu Rwanda, kuri uyu wa 24 Ukwakira 2025, hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu mutwe.
Uyu munsi wizihirijwe mu Nkambi ya Mahama, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ibibazo byo mu mutwe biravurwa bigakira; dufashe ababifite kwivuza kare kandi neza.”
Mukabideri Epaphrodite, wo mu Murenge wa Gatore ufite imyaka 51, mu buhamya bwe avuga ko yafashwe n’uburwayi bw’igicuri afite imyaka 35, yishora mu bapfumu, kugera ubwo umuryango we wasigaye nta n’urwara rwo kwishima.
Ati: “Nahuye n’imbogamizi zitandukanye, ariko nyuma yo kugana ibigo by’ubuvuzi, naravuwe ndakira neza, ku buryo ubu ndi Umuyobozi w’umudugudu.”
Gusa avuga ko hari abaturage bafata abafite uburwayi bwo mu mutwe nk’aho atari abantu, bakabahimba amazina arimo kubasesereza ndetse no kubanena, aho bamwe babita ‘abasazi’ n’andi mazina abatesha agaciro.
Yagize ati: “Abafite uburwayi bwo mu mutwe baracyahabwa akato, baracyahezwa; umuryango ntiwumva icyo bashaka, ahenshi ntibafatwa nk’abandi Banyarwanda bose.”
Haragirimana Claver, umuyobozi w’umuryango uhuriwemo n’abantu bafite ibibazo byo mu mutwe mu Rwanda, asaba ko abafite imyumvire yo kubaha akato bayihagarika, kuko n’abafite ubu burwayi bashoboye.
Yagize ati: “Umuntu arwara mu mutwe; aho kugira ngo abantu bamwegere, bagatangira kumwita umusazi, agatangira kumva ko ari mu isi ya wenyine, akaremba kurushaho.”
Haragirimana yasabye ko amavuriro rusange yashyira imbaraga mu kwegereza imiti aba barwayi aho kugira ngo bajye kuyishaka muri CARAES Ndera.
Ati: “Turasaba ko Abanyarwanda bakumva ko uburwayi bwo mu mutwe ari uburwayi busanzwe, ni indwara ikira nka Malaria; ni indwara umuntu ashobora gukorera igihugu, akaba umuyobozi, umucuruzi n’ibindi.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyagaragaje ko kizakomeza gukora ibishoboka kugira ngo abafite uburwayi bwo mu mutwe bitabweho uko bikwiye, kuko buvurwa bugacyira.
Dr. Albert Tuyishime, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurinda no gukumira indwara muri RBC, yavuze ko inzego zose zishishikarizwa gukangurira abantu kumenya no kwita ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ati: “Ntabwo rero dukwiye kubifata nk’ibibazo byihariye cyangwa se uwabigize tukamuterera aho, tukavuga ngo ni amashitani, uburozi cyangwa ibindi.”
Yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kugeza serivisi z’ubuzima hafi y’abaturage, kuva ku mujyanama w’ubuzima, ibigo nderabuzima, ibitaro by’Akarere kugeza ku by’urwego rwa Kaminuza.
Ati: “Ni inshingano za buri wese gufasha abafite ibibazo kugana ivuriro hakiri kare aho kubatererana. Twese tugomba kwirinda kubaha akato cyangwa se kubaheza mu bikorwa bitandukanye, kuko bituma baremba kurushaho.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda, Dr. Brian Chirombo, yavuze ko guhabwa serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe atari impano, ahubwo ari uburenganzira.
Ati: “Turakangurira abo duturanye gufatanya kugira ngo dukumire ibi bibazo igihe byaba bibaye, twirinde akato kandi twihutire kugana kwa muganga.”
Kugeza ubu, mu Karere ka Kirehe habarurwa abantu 2,010 bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, mu gihe mu Rwanda hose abagera hagati ya 49,000 na 52,000 bivuriza mu mavuriro rusange.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
This is my first time pay a quick visit at here and i am really happy to read everthing at one place