Umusifuzi wo hagati, Dushimimana Eric yasabye anakwa Uwase Marie Louise uzwi ku izina rya Nana nyuma yo kumara imyaka itanu aba bombi bari mu munyengenga w’urukundo.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye mu Akarere ka Rubavu ku wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi, bwitabirwa na bamwe mu basifuzi bagenzi ba Eric n’izindi nshuti n’abavandimwe b’uyu muryango.
Nk’uko bigaragara mu mafoto no mu mashusho y’ubu bukwe, ababwitabiriye baranzwe n’akanyamuneza ndetse baryohewe n’ibihe bari barimo.
Aba bombi bari basezeraniye mu Murenge wa Remera mu Akarere ka Gasabo, tariki 25 Werurwe,, nyuma y’uko tariki 19 Gashyantare Eric yari yambitse impeta umukunzi we amusaba kuzamubera umugore w’isezerano.
Dushimimana Eric asanzwe ari umusifuzi wo hagati mu Cyiciro cya Mbere, utanga icyizere mu mu myaka itanu amaze asifura.









HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW
Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bararwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’uwo twashakanye.