Zion Sulaiman Mukasa Matovu, umwanditsi, umukinnyi n’umuyobozi wa filime, yamuritse filime mbarankuru yise “Umuganda”, igaragaza ko ukomoka mu muco w’Abanyarwanda wo kwishyira hamwe no kubaka igihugu bakoresheje imbaraga zabo bwite.
Iyi filime yamurikiwe mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST), ahazwi nka KIST, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 4 Werurwe 2026.
Ni igikorwa cyahuje abayobozi mu nzego zitandukanye, Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala, abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, urubyiruko n’abandi batandukanye.
Abiganjemo urubyiruko bagaragaje ko Umuganda ufitiye akamaro igihugu n’abaturage, harimo kubaka ibikorwaremezo, kumenyekanisha gahunda za leta no gutanga umwanya wo gusabana.
Umugwaneza Ephraim yagize ati: “Uretse kuba twubaka ibikorwaremezo, ni naho duhurira nk’abaturage, tukamenyana, tukamenya gahunda za Leta zigomba gushyirwa mu bikorwa n’imbaraga zigomba gukoreshwa.”
Zion Sulaiman Mukasa Matovu wayoboye filime mbarankuru “Umuganda” yavuze ko yayikoze kugira ngo asobanure neza umuganda, kuko mbere nawe atari awusobanukiwe neza nk’uko bimeze kuri bamwe mu Banyarwanda.
Ati: “Ubusanzwe nari nzi ko Umuganda ari igikorwa cyo ku wa Gatandatu. Mbihawemo umurongo n’Urwego rw’Igihugu rw’Inararibonye (REAF), twaje gusobanukirwa ko Umuganda ari intekerezo z’Igihugu.”
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwerekanye ko iyi filime mbarankuru izafasha abanyeshuri n’urubyiruko muri rusange kumenya impamvu Umuganda ari ngombwa.
Ambasaderi Irene Vida Gala yagaragaje ko Umuganda ari ingirakamaro ku gihugu muri rusange, kandi ko ari umuco n’indangamuntu by’Abanyarwanda.
Ati: “Ni imwe mu ndangagaciro z’Abanyarwanda igaragaza uko bakunda gukorera hamwe no gufashanya.”
Amashusho ya filime “Umuganda”, yafatiwe hirya no hino mu gihugu, yerekana abahinzi, abanyeshuri, abasirikare n’abandi bahuriza hamwe mu mirimo itandukanye, bigaragaza ko iterambere ry’igihugu rishingiye ku baturage ubwabo.
Uyu mushinga w’ubuhanzi wabonye inkunga n’ubufatanye mpuzamahanga, aho Zion Mukasa yakoranye na Scott Hillier, umuyobozi wa filime mpuzamahanga watsindiye ibihembo byinshi kandi wanigeze kuba umujyanama mu iserukiramuco rya Cannes Film Festival.
Iyi filime ikurikirana izindi nka “Beyond the Genocide” ya Zion Mukasa n’izindi zigaragaza amateka n’iterambere ry’u Rwanda.
Filime “Umuganda” igaragaramo Rucagu Boniface wo mu bagize Akanama Ngishwanama k’Inararibonye z’u Rwanda, Solange Mukasonga wahoze ari Meya w’Akarere ka Nyarugenge, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga n’abandi.





NDEKEZI JOHSNON / UMUSEKE.RW

Buy Ambien Online