Zelenskyy yakuriye inzira ku murima Amerika

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yabwiye Leta zunze Ubumwe za Amerika zihora zimusaba gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu ko ibyo bidashoboka, mu gihe batarabasha guha umutekano uhamye abaturage be ngo bategeke u Burusiya guhagarika imirwano.

Ni ubutumwa yatanze ku wa Gatatu tariki ya 11 Gashyantare 2026, abwira abanyamakuru ko igitutu ashyirwaho ngo ategure amatora bidashoboka mu gihe u Burusiya bukomeje kwigarurira ubutaka n’ibitero bikiyongera.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, niwe ukunze kumvikana asaba Zelenskyy gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu, ntabangamire demokarasi yitwaje intambara.

Zelenskyy ati “Tuzakora amatora igihe tuzaba twizeye umutekano uhamye. Narabivuze kenshi kandi biroroshye, mushyireho agahenge, ubundi amatora abe.”

Byari biteganyijwe ko amatora y’umukuru w’igihugu muri Ukraine aba mu 2024 ariko Perezida Zelenskyy ashyiraho itegeko rivuga ko igihugu kiri mu bihe by’intambara bityo hadashobora kuba amatora, ko kandi ibyo byemewe mu Itegeko Nshinga.

Yavuze ko kandi u Burusiya bugabanyije ubushotoranyi, intambara imaze imyaka ine ihanganishije Ukraine n’u Burusiya yazahagara bitarenze mu mpeshyi.

Ibiganiro biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, birimo birahuza intumwa za Ukraine n’u Burusiya i Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe za Abarabu.

Impande zose zirakiga ku masezerano y’amahoro, ahanini bishingiye ku kwemeza ko Ukraine izemera guhara ubutaka bwigaruriwe n’u Burusiya kuva mu 2022.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *