Ubwo hasozwaga irushanwa ryo Kwibohora ku nshuro ya 29, Liberation Cup 2023, abiganjemo abakobwa n’abagore bagaragaye muri BK Arena bizihiwe.

Ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2023, ni bwo hasojwe irushanwa rya Volleyball ryo Kwibohora ku nshuro ya 29. Ni irushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 8 risozwa tariki 9 Nyakanga uyu mwaka.
Ikipe ya APR VC ni yo yegukanye igikombe mu bagabo itsinze Gisagara VC amaseti 3-1. Mu cyiciro cy’abagore, igikombe cyegukanywe na Police WVC na yo itsinze APR amaseti 3-1.
Kimwe mu byaranze imikino ya nyuma, ni inkumi nyinshi zagaragaye muri BK Arena zaje kwirebera no gushyigikira umukino wa Volleyball.
Uretse izi nkumi z’uburanga zari zabukereye, abayobozi batandukanye na bo bagaragaye ku mikino ya nyuma.





UMUSEKE.RW
Ariko ubu abagore cg abakobwa bazagera aho bumve ko bataremewe kuba ibikoresho by’abagabo? Reba uriya wanitse udutako imerero ry’akaguru mu mayasha harenda kugaragara ngo ni ukugirango abagabo bamurebe abakurure!!! Ariko se uretse kugendera mu kigare ubundi iyi style yateye mu bagore yo kugereka akaguru ku Kandi akambara ubusa ubu irimo kwiyubaha koko!!maze namwe itangazamskuru mwabura uko muvuga ko bari bambaye ubusa mukavuga ngo ni abakobwa b’ikimero Ari ukugirango mwerekane ko bari bambaye ubusa.uyu ubu azavamo umubyeyi koko!??