Volleyball: CAVB yahaye umugisha Shampiyona Nyafurika izabera i Kigali

Binyuze mu Impuzamashyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball ku Mugabane wa Afurika, CAVB, n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, FRVB, hasinywe amasezerano yo kwakira irushanwa ritaha rizahuza amakipe yabaye aya mbere kuri uyu Mugabane mu bagabo (CAVB Men’s Club Championship) rizabera i Kigali kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.

Aya masezerano yemeza ko u Rwanda ruzakira iri rushanwa rizaba rigiye kuba ku nshuro ya 47, yashyizweho umukono kuri uyu wa kane, tariki ya 5 Werurwe 2026.

Muri uyu muhango muri Kigali Convention Centre, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël mu gihe CAVB yari ihagarariwe na Perezida wayo, Bouchra Hajij.

Bouchra Hajij, yashimiye u Rwanda rwahisemo kwemera kwakira iri rushanwa, ndetse avuga ko biteze ko rizagenda neza ndetse rizaba ritandukanye n’andi yose.

Ati “U Rwanda ni umufatanyabikorwa wacu. Korohereza Abanyafurika kubona visa biri mu bituma ibyo rukora bigenda neza. U Rwanda rwerekanye ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Mfite icyizere ko irushanwa rya 2026 rizagenda neza.”

Yongeyeho ati “Nizera ko ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwagize uruhare mu kuzamura impano kandi byatanze icyerekezo gihamye, mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.”

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, witabiriye isinywa ry’aya masezerano, yashimiye CAVB yagiriye u Rwanda icyizere cyo kwakira irushanwa, yizeza ko abazaryitabira bazirebera impamvu ari igihugu kiberanye na siporo.

Ati “Ni ishema kuba ku nshuro ya mbere tuzakira Shampiyona Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, aho izitabirwa n’amakipe 24 ari ku rwego rukomeye. Nk’abazakira, tuzereka abazitabira ko dufite aho bashobora kugaragariza impano zabo zikagera ku rwego rwo hejuru.”

Uretse umuhango wo gusinya aya masezerano, mbere y’isinywa ryayo, habanje kumurikwa ikirango cy’iri rushanwa rizabera i Kigali.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2025, ryabereye mu Mujyi wa Misurata wo muri Libya, ryegukanwa n’ikipe ya Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu mu gihe APR VC yo mu Rwanda yabaye iya kane.

Igihugu cyakiriye gihagararirwa n’amakipe ane uko akurikirana ku rutonde rwa shampiyona y’umwaka wabanje. Bivuze ko u Rwanda rwahagararirwa n’amakipe nka APR, Police, REG ndetse na Kepler VC.

Ikipe ya mbere yakoze amateka yari ihagarariye u Rwanda, ni Gisagara VC yabikoze mu 2022. Yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye umudali muri iri rushanwa ubwo yabaga iya gatatu itsinze Port de Douala amaseti 3-1 ubwo ryari ryabereye i Kelibia muri Tunisie.

U Rwanda na CAVB byasinyanye amasezerano yo kwakira irushanwa Nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere ku Mugabane wa Afurika mu bagabo [CAVB Men’s Club Championship] rizabera i Kigali
Ni umuhango warimo inzego zitandukanye
Nyuma y’isinywa ry’amasezerano
Minisitiri, Nelly Mukazayire yashimiye CAVB yagiriye icyizere u Rwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *