Nyuma yo gutsindwa na REG VC amaseti 3-1 mu mukino wa nyuma wo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya kamarampaka, APR VC bwa mbere kuva yashingwa, yabuze itike yo kuba mu makipe ane azakina iya kamarampaka [Playoffs].
Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026, kuri Petit Stade habereye imikino ya Shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball mu byiciro byombi.
Yari imikino yagombaga gusiga hamenyekanye amakipe atatu mu bagabo yiyongera kuri Gisagara VC kugira ngo zizakine iya kamarampaka iganisha ku gikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2025-26.
Umwe mu mikino yari ihanzwe amaso na benshi, ni uwahuje APR VC na REG VC zakinnye nyuma y’izindi ubwo zahataniraga itike yo gusanga izindi mu makipe ane azakina imikino ya kamarampaka.
Ikipe y’Ingabo yatangiye neza ndetse yegukana iseti ya mbere ku manota 25-19 ariko ihita itsindwa izindi eshatu zakurikiyeho.
REG VC yagarukanye imbaraga itsinda izindi seti ku manota 25-18, 25-23 na 25-20 maze ihita ikatisha itike yo gusanga Police VC yari yitsindiye KVC amaseti 3-0 na Kepler VC yari yatsinze Police VC amaseti 3-2 ndetse na Gisagara VC yari yarakatishije iyo tike mbere y’izindi.
Ibyabaye ku kipe y’Ingabo itozwa na Sammy Mulinge ukomoka muri Kenya, ni ubwa mbere biyibayeho kuva yatangira gukina Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball y’icyiciro cya mbere mu bagabo.
Mu cyiciro cy’abagore, amakipe ane yabonye itike ya kamarampaka, ni APR WVC, Police WVC, RRA WVC na Kepler WVC.








UMUSEKE.RW
