Volkswagen yashimangiye ko nta gahunda yo kuva mu Rwanda

CREATOR: gd-jpeg v1.0 (using IJG JPEG v62), quality = 85

Uruganda rwa Volkswagen ruteranya imodoka mu Rwanda, kuri uyu wa 24 Werurwe 2026, rwatangaje ko ruzakomeza gukorera mu Rwanda ndetse ko  gahunda ifite yo guhagarika ibikorwa byayo mu gihugu .

Ibi bitangajwe nyuma yaho ku mbuga nkoranyambaga , hatangajwe amakuru ko uru ruganda rwaba ruri mu nzira zo kuva gukorera mu Rwanda kuko CFAO Mobility Rwanda yatangije uruganda rwa Volskwagen Rwanda ubu yaba yararutaye ijya gucuruza BWD.

Amakuru yanyomojwe ..

Mu itangazo rya Volkswagen Group Africa, ryatangaje  ko Volkswagen nta gahunda ifite yo guhagarika ibikorwa byayo.

Yagize iti “ Amakuru avugwa mu bitangazamakuru ko Volkswagen igiye gukuramo ishoramari ryayo cyangwa kuva mu Rwanda si ay’ukuri kandi nta shingiro afite.”

Volkswagen Group Africa ivuga ko kuva  ku itariki ya 1 Mata 2026, Volkswagen Mobility Solutions Rwanda izimukira mu nyubako nshya kandi ngari mu gace k’inganda (Special Economic Zone).

Yongeraho ko Volkswagen izakomeza ibikorwa byayo mu Rwanda birimo Serivisi z’ubwikorezi, guteranyiriza ibinyabiziga mu Rwanda, Kugurisha imodoka nshya, Serivisi zo kuzitaho nyuma yo kuzigura.

Iki kigo kivuga ko Volkswagen ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu Rwanda.

Yagize iti “Volkswagen Group Africa irakomeza kwiyemeza kugeza mu Rwanda ibikoresho n’uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu biri ku rwego mpuzamahanga.”

Hari amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ko imikorere y’uru ruganda yaba igenda biguru ntege bityo igiye kwimura ibikorwa byayo mu Rwanda ndetse ko kuri ubu icyari uruganda cyahindutse igaraje.

Kuva mu 2018, kugeza mu 2021 rwari rumaze guteranya imodoka zirenga 2,300, aho 70% byaguze n’ibigo n’inzego za leta, naho 30% ku giti cyabo.

Batangiye bateranya amoko 3-4, ubu bagejeje ku moko 7, harimo Polo, Teramont, Amarok, na Tiguan.

Volkswagen Amarok na Teramont nizo zikunzwe cyane, by’umwihariko mu bigo bitanga imodoka ku bakozi .

Uru ruganda rwatangijwe muri Kamena 2018 na Perezida Paul Kagame, rutangira ruhagaze miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *