Abayobozi bo mu turere turindwi two mu Ntara y’Amajyepfo baje kwigira amasomo ku cyo Ruhango yise Ishuri ry’Abayobozi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko igitekerezo cyavuye mu bagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara y’Amajyepfo, Ruhango igishyira mu bikorwa.
Iri shuri ry’Abayobozi rihera ku Isibo kugeza ku rwego rw’Akagari, rikaba ririmo abayobozi kuri izo nzego mu byiciro bitandukanye.
Harimo Mutwarasibo, Komite y’Umudugudu, Abajyanama b’Ubuzima, Inshuti z’Umuryango, Abafashamyumvire mu Buhinzi, Inama y’Igihugu y’Abagore n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.
Harimo kandi Imboni z’Imiyoborere, abafite ubumuga, abayobozi b’amakoperative, abashinzwe irondo n’Urubyiruko rw’Abakorera bushake.
Iri shuri ry’Abayobozi kandi ririmo abahagarariye amadini n’amatorero, abagize Inama Njyanama y’Akagari, PSF ku rwego rw’Akagari, n’undi wese ugize Inama Njyanama utuye muri ako kagari.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, ari na we Muyobozi w’iryo shuri, Habarurema Valens, avuga ko bahura kabiri mu kwezi bagamije kurema umuyobozi ukwiriye, mwiza, ukora ibikorwa bidasanzwe by’intangarugero.
Ati: “Icyo twashingiyeho, twasanze duhora mu nama zisanzwe abayobozi batangiramo amabwiriza, tubabwira ibyo gukora, batagizemo uruhare.”
Atangaza ko basanze ibi bidatanga umusaruro ukwiriye, ahubwo igitanga uwo musaruro ari uko izo nzego zicara zigasuzuma ingaruka ibyo bibazo byateje, zikabishakira ibisubizo.
Ati: “Kuva Ishuri ry’Abayobozi ryatangira, abaririmo bamaze kuzamura imyumvire.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza mu Akarere ka Gisagara, Tumusifu Jerôme, avuga ko isomo akuyemo ari uko umuyobozi akwiye gutanga ibyo afite.
Ati: “Icyo tugiye gukora ni uguhuza inyito, kuko iwacu natwe dufite udushya tugiye kongeraho n’Ishuri ry’Abayobozi.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, ashimira ubuyobozi bw’ Akarere ka Ruhango ku gikorwa cyo gutangiza Ishuri ry’Abayobozi, asaba ko byabera urugero rwiza n’abandi.
Ati: “Umuturage ku isonga bigomba kuva mu magambo bigashyirwa mu bikorwa, kuko umuturage ushonje adashobora kumva gahunda za Leta.”
Avuga ko mu Kagari ka Kamusenyi mu Murenge wa Byimana, basuye basanze nta mwana ufite ikibazo cy’igwingira.
Ati: “Mudufashe kurwanya no kugaragaza abasambanya abana, abana bata ishuri, ubujura n’ubwicanyi,” yasabye ubufatanye bw’inzego zitandukanye.”
Ishuri ry’Abayobozi rimaze umwaka umwe ritangiye, ryatumye Imidugudu yujuje ibisabwa iva kuri 4 igera ku 125 mu midugudu 533 igize Akarere ka Ruhango.






MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.
