Umugabo witwa Karemera Edouard wakoraga akazi ko guterura imitwaro (umukarani) mu Karere ka Muhanga yapfuye mu buryo butunguranye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UMUSEKE ko bamenye ko uyu mukarani yapfiriye mu kazi saa mbili z’ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2026.
Yavuze ko Polisi n’izindi nzego bihutiye kujya aho yaguye, bajyana umurambo mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.
Ati: “Basanze arimo kuva amaraso menshi mu mazuru, gusa dutegereje ibizava mu iperereza.”
UMUSEKE wamenye ko Karemera yari asanzwe afite uburwayi bukomeye, akaba atarabashije kwivuza neza.
Ayo makuru avuga ko yakoraga imirimo isaba imbaraga nyinshi, kuko yateruraga imizigo ifite ibiro byinshi ku munsi, agahera mu gitondo kugeza mu masaha ya nijoro.
Gusa abatanze ayo makuru bavuga ko mbere yo kwitaba Imana, Karemera yabanje kuva amaraso menshi mu kanwa no mu mazuru kugeza ashizemo umwuka.
Nyakwigendera yakoraga akazi ko gutwara imizigo mu Mujyi wa Muhanga, ariko akaba yakomokaga mu Karere ka Kamonyi, ari na ho umugore n’abana be batuye.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.