Urubyiruko rw’ishyaka Green Party Rwanda rwasabwe gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza, birinda kuzigiraho ingeso zibashora mu biyobyabwenge, uburaya n’ubusinzi, kuko ibyo bigira ingaruka mbi ku iterambere ryabo ndetse no ku mutekano muri rusange.
Babisabwe ku wa 24 Ukwakira 2025, mu Karere ka Nyabihu, mu nama n’amahugurwa bahawemo ubumenyi ku ngingo zirimo imiyoborere, ubukungu, ubuhinzi, kwiteza imbere ndetse no kwibutswa amahame y’ishyaka, n’ibindi.
Umunyamabanga muri Komosiyo y’itangazamakuru mu ishyaka Green Party Rwanda, Batsinda Juliet, yasabye urubyiruko rw’iryo shyaka gukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza isura nziza y’igihugu.
Yasabye kandi uru rubyiruko kurangwa n’imico myiza, rukirinda ingeso mbi n’amagambo asebya igihugu asakazwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Twabahuguye uko bakoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo zibyare umusaruro ku ishyaka, ariko nanabibutsa kuzikoresha neza kuko iyo zikoreshejwe nabi bigira ingaruka zikomeye.”
Batsinda yavuze ko ikoranabuhanga ryahinduye Isi nk’umudugudu, aho abantu bashobora kuganira mu buryo bworoshye, abasaba kurikoresha neza kuko rishobora no kuba inzira yo gukwirakwiza ibyaha n’ubuyobe.
Ati: “Hari abatekamutwe bakoresha imbuga za internet, ariho havamo icuruzwa ry’abantu, uburaya, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, iterabwoba ndetse n’ibindi, bakazikoresha bayobya abandi batarasobanukirwa neza.”
Umuyobozi w’ishyaka DGPR mu Ntara y’Uburengerazuba, Ntihanuwayo Modeste, yibukije uru rubyiruko uruhare rw’abarwanashyaka mu guteza imbere demokarasi no guharanira uburenganzira bwa muntu.
Abitabiriye iyi nama n’amahugurwa, hatorewemo abayobozi bo kuzuza inzego, biyemeje kugira uruhare mu gushishikariza bagenzi babo kwirinda ingeso mbi no kumenya neza ingaruka mbi zituruka ku gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga.





NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW