Urubyiruko rw’i Burera rwasabwe kurya akagabuye

Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera, by’umwihariko abatuye mu Mirenge ikora ku mupaka, rwakanguriwe gutungwa n’ibyo rwavunikiye aho kwishora mu byaha by’icuruzwa ry’abantu.
Byagarutsweho mu bukangurambaga bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Amajyaruguru, mu turere duturiye imipaka.
Muri ubu bukangurambaga, abaturage basobanurirwa ibiranga ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, uko bikorwa, ingaruka zabyo n’uko byirindwa.
Bimwe mu byagaragajwe nk’intandaro y’icuruzwa ry’abantu birimo ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga n’iraha; ari na byo bituma urubyiruko rushishikarira gushaka utungwa n’ibyo rutakobokeye.
Itangishaka Marie Solange, umwe mu rubyiruko, avuga ko benshi muri bagenzi be bashaka kubaho mu buzima bworoshye kandi bakunda ibigezweho.
Ati: “Bituma abadushuka badushora mu bucuruzi bw’abantu biborohera. Ingaruka twazumvise ni yo mpamvu twiyemeje gutungwa n’amaboko yacu, mu byo twavunikiye aho guhinduka abacakara.”
Ntirenganya Jean de Dieu nawe avuga ko gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga nabyo biri mu bituma urubyiruko rwisanga mu maboko y’abatekamutwe babizeza ibitangaza n’akazi keza mu mahanga.
Ati: “Bikaturarura aho kumva ko amahirwe duhabwa n’Igihugu cyacu twayakoresha tugatungwa n’ubwenge n’amaboko yacu; ibyo byiza tukabibona tudahindutse ibicuruzwa.”
Umukozi wa RIB ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yibukije abaturage kurwanya ibyaha by’icuruzwa ry’abantu kuko byangiza ikiremwamuntu ndetse bigatera urupfu, ihungabana n’ubukene.
Ati: “Ni ibyaha bitesha agaciro ikiremwamuntu, akareka kwitwa umuntu akaba ikintu, agakoreshwa iby’agahato; harimo abatari bake bahasiga ubuzima, abahungabana — ingero nyinshi zirahari.”
Ntirenganya yavuze ko ikigamijwe ari ukwigisha abaturage kwirinda no kurwanya ibi byaha, birinda ababashukisha ibintu bitandukanye, nk’akazi keza, amazu meza, imodoka zihenze n’ibindi.
Ati: “Tubasaba gushishoza mbere yo kubyirukira, ahubwo bakiga gukora cyane kuko nabo babyishakamo.”
Ubushakashatsi bwa RIB bugaragaza ko mu myaka itanu ishize, abantu 297 bakorewe ibyaha by’icuruzwa ry’abantu; muri bo, 197 bagaruwe mu gihugu nyuma y’uko bari bagiye gucuruzwa mu bihugu 14 byo ku migabane itandukanye.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 90% by’abakorewe ibyaha by’icuruzwa ry’abantu ni urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 30, mu gihe 75% ari ab’igitsinagore.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Burera
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *