Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibishuko byo mu minsi mikuru

Urubyiruko rwasabwe kuba maso muri ibi bihe by’iminsi mikuru, rukirinda ibishuko n’ibindi birangaza bishobora kurushora mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ni ubutumwa bwatangiwe mu bukangurambaga bwateguwe n’Umuryango utari uwa Leta, Reseau Des Femmes Oeuvrant pour le Developpement Rural, bwabereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Urubyiruko rwibukijwe ko gusoza umwaka atari igihe cyo kwinezeza birenze no kwishora mu biyobyabwenge cyangwa mu zindi ngeso mbi.

Rwabwiwe kandi uburyo imibiri yabo ikora igihe bageze mu bugimbi no mu bwangavu, ndetse n’ibishuko bagomba kwirinda kugira ngo batagwa mu mutego wo gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato.

Abakobwa bakiri bato babasabye kwirinda inda zitateguwe kuko zibaviramo kugira imibereho itari myiza, kubatera amakimbirane n’imiryango yabo, no guhagarika amashuri yabo bakajya kurera umwana nta bushobozi.

Bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko hari abishora mu ngeso mbi nko kunywa inzoga birenze urugero, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi bavuga ko baba basezera ku mwaka.

Uru rubyiruko rwemeye kandi ko rwajyaga rusamazwa n’imbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram, aho bareba “Ahahiye” kugira ngo barusheho kuryoherwa mu minsi mikuru.

Hakizimfura Isaac wo mu Kagali ka Musezero, yavuze ko yungutse isomo ry’uko umuntu ashobora kugendera mu kigare inshuro imwe gusa akisanga mu rwobo atashobora kwikuramo.

Ati: “Ukumva ngo ‘tujye muri House Party’, mugahurirayo n’abakobwa, mukanywa inzoga, ugasanga hari n’ubwo mukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye; ni ngombwa kandi kwirinda abantu bakuze badushora mu bibi.”

Iradukunda Claudette avuga ko yamenye ko umuntu ukora imibonano mpuzabitsina akiri muto aba afite ibyago byo kurwara kanseri y’inkondo y’umura.

Ati: “Mu minsi mikuru nk’iyi, usanga abahungu n’abagabo badushukisha impano; buri mukobwa akwiriye kumva ko izo mpano atari impuhwe baba badufitiye, ahubwo ari ukwitonda tukarya akagabuye.”

Abayobozi batandukanye batanze impanuro

Bazarama Marie Michel, umukozi ushinzwe imibereho myiza muri Réseaux des Femmes, yabwiye urubyiruko ko ibishuko bishobora kugira ingaruka zihita zigaragara ako kanya ku muntu cyangwa bikangiza ubuzima bwe bwose.

Yatanze ubutumwa ku rubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina ko nta nyungu ibamo, ahubwo bitera ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano, inda zitateguwe, guhagarika amashuri no kwandura indwara zidakira nka SIDA.

Iyi ni yo mpamvu Bazarama yasabye urubyiruko aciye bugufi kwirinda biruseho muri ibi bihe bisoza umwaka, kuko ahanini abarushuka baba benshi, kandi ingaruka zikaba zishobora kwiyongera muri ibi bihe.

Ati: “Abantu bageze mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu baba bafite impinduka z’imisemburo, ku buryo iyo udatangiriye hakiri kare, byabyara izindi ngaruka.”

Réseaux des Femmes yasabye ababyeyi kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere, ntibumve ko kubivuga ari ibintu by’ibishitani, kandi inasaba abakeneye ubujyanama guhamagara ku murongo wa 8011.

Bazarama Marie Michel, umukozi ushinzwe imibereho myiza muri Réseaux des Femmes yatanze impanuro zanyuze benshi

Abana bari mu biruhuko basabwe kumvira ababyeyi
Urubyiruko rwahawe imfasha nyigisho ku buzima bw’imyororokere

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Noherinziza Kurubyiruko Byumwihariko Abakunga Gusoma Ikinyamakuru UMUSEKE Noherinziza Kuri SIRASI MBAMBA Ukunda Ikinyamakuru Umuseke
    – KAVANTARA FABURISE – UMUZUKURU WIMANA KWISOKO RYABATSINDA
    – SAPURAKE KANYABUNYOBWA
    – DUBAYI MWIBANDAGURE
    – AKARIZA KADANJE
    – JANETE IKANOMBE NA BAKINNYI BA RAYON SPORTS BOSE NDETSE NASITAFU YOSE NTIBAGIWEMO NA WASILI Nabanyarwanda Bose Noherinziza . Ngendi
    SEVNTY INFO @ EMAIL . COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *