Urubyiruko rwahawe umukoro mu kurandura Malariya n’indwara zititaweho

Urubyiruko rwiyemeje kurandura Malariya n'indwara zititaweho

Urubyiruko rwo mu turere dutandukanye rwongerewe ubumenyi n’ubushobozi mu kurwanya Malariya n’indwara zititaweho uko bikwiye (NTDs), runahabwa umukoro wo gufasha Leta kuzirandura bitarenze mu 2030.

Ni mu mahugurwa yahurije hamwe abasaga 100, akaba yarateguwe na Rwanda NGOs Forum binyuze muri Rwanda Malaria & NTDs Youth Corps, ku bufatanye na RBC ku nkunga ya The END Fund.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) ugaragaza ko indwara zititaweho zigera kuri 20, ariko iziganje mu Rwanda kuri ubu ni icyenda, ari na zo zatangiye kurwanywa kugira ngo zirandurwe bitarenze 2030.

Muri izo ndwara harimo ubuheri, kurumwa n’inzoka, kurumwa n’imbwa, inzoka zo mu nda, tenia, indwara iterwa n’inzoka ya bilharziose, imidido, imavunja, ibibembe, na cysticercose iterwa na tenia.

Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kigaragaza ko abarwaye Malariya bavuye ku bihumbi 550 bariho mu 2023 bakagera kuri miliyoni 1,2 mu 2025.

Urubyiruko rwishimiye guhabwa ubumenyi ku buryo izo ndwara zandura, uko zakwirindwa n’uruhare rwabo mu gukangurira no gufasha abaturage mu kuzirandura.

Icyimpaye Jeannette wo mu Karere ka Ruhango yagize ati: “Urubyiruko rufite ijwi rikomeye mu muryango kandi ruzagira uruhare mu guhindura imyumvire no kurwanya izo ndwara zibasira abaturage.”

Dr. Tunga Christian, umuyobozi w’urubyiruko rwiyemeje kurwanya Malariya n’indwara zititaweho mu Rwanda (Rwanda Malaria & NTDs Youth Corps), yasabye abahuguwe guhugura abandi aho batuye no kuba ba ambasaderi beza.

Ati: “Tugomba kuba umusemburo w’impinduka nziza twifuza, kuko igihugu ni icyacu; nitutagikorera nta wundi uzagikorera. Mu buryo bw’ubuvugizi, abafatanyabikorwa nibadukoreshe kandi badushyigikire.”

Yunzemo ko bashyize imbaraga mu gutambutsa ubutumwa binyuze mu guhanga udushya no gusanga urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga, amarushanwa y’impano zitandukanye n’ibindi urubyiruko rwisangamo.

Dr. Tunga agaragaza ko kuba umubare munini w’Abaturarwanda ari rubyiruko, rwigishijwe izi ndwara zaranduka vuba

Ngabonzima Louis, Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri Rwanda NGOs Forum, yavuze ko abahuguwe bitezweho gufasha mu bukangurambaga no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kurwanya izo ndwara.

Ati: “Intego ni uko Malariya n’indwara zititaweho zizaba zaranduwe burundu mu 2030. Ntabwo ari inshingano za MINISANTE gusa cyangwa imiryango yita ku buzima.”

Nshimiyimana Ladislas, umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, yavuze ko guha urubyiruko ubumenyi bifasha guhugura imiryango, cyane cyane mu bice by’icyaro.

Ati: “Urubyiruko ruba mu bikorwa byinshi kandi ni imbaraga z’igihugu, ni yo mpamvu turi kubahugura kugira ngo bagire ubumenyi buhagije bakore ubukangurambaga kuri Malariya n’indwara zititaweho.”

Kugeza ubu, hamaze guhugurwa abakorerabushake barenga 600 binyuze muri Rwanda Malaria and NTDs Youth Corps, aho bakangurira abaturage kurandura Malariya n’indwara zititaweho uko bikwiye.

Ngabonzima yakanguriye urubyiruko kwinjira nta kujenjeka mu rugamba rwo guhashya Malariya n’indwara zititaweho
Dr Nshimiyimana avuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kurandura Malariya n’indwara zititaweho, asaba urubyiruko kubigiramo uruhare
Urubyiruko rwiyemeje kurwanya Malariya n’indwara zititaweho rwiteguye guhugura abandi mu Midugudu
Abafite imishinga yagize indi bashimiwe basabwa kuyigeza kuri benshi
Urubyiruko rwiyemeje kurandura Malariya n’indwara zititaweho

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *