Urubyiruko rurasaba amakuru yimbitse ku Itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi, ririmo ingingo yemerera abana bafite imyaka 15 kubona serivisi batari kumwe n’ababyeyi, gukuramo inda, kuboneza urubyaro n’ibindi.
Muri Kanama 2025 ni bwo Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko rishya rijyanye na serivisi z’ubuvuzi, ririmo ingingo zerekeye kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no gutwitira undi.
Iri tegeko kandi ryemerera abana bafite imyaka 15 kubona serivisi z’ubuvuzi batari kumwe n’ababyeyi cyangwa ababarera.
Umwe yagize ati: “Ubu numva ngo gukuramo inda biremewe, ariko sinzi inzira binyuramo; bagiye badusanga nko ku bigo by’urubyiruko baduha amakuru ahagije.”
Mugenzi we avuga ko kumenya iryo tegeko byafasha gukumira inda ziterwa abangavu no kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwiganje mu rubyiruko.
Ati: “Hashyizweho uburyo twajya tubona amakuru ku mbuga nkoranyambaga, nabyo byadufasha cyane; no ku mashuri bakatubwira iby’iryo tegeko.”
Ntakirutimana Anastasie nawe avuga ko hari icyuho cy’uko hari abangavu baterwa inda, hakagira abamwihererana bakayikuramo mu buryo bwa magendu, kandi bugize icyaha, akaba yahakura n’indwara zikomeye.
Ati: “Nk’urubyiruko, gusobanukirwa iri tegeko bizagabanya inda ziterwa abangavu, ndetse n’ingaruka zigera ku buzima bw’umwana wavutse nazo zicike.”
Umugwaneza Euphrem, umuhuzabikorwa wungirije w’abakorerabushake mu Karere ka Gasabo, asaba ko mu gihe itegeko risohotse byajya biva ku rwego rwo hejuru rikigishwa abo hasi, kuko akenshi aribo rireba.
Yagize ati: “Niba ari inda yatewe umwangavu, ashobora kuyisama atamenye ko hari itegeko rimurengera ryo kuyikurwamo mu buryo bwemewe butagize icyaha.”
Avuga ko bahuguwe na Réseau des Femmes kuri iri tegeko, ku buryo na bo bagiye kwigisha urubyiruko bahereye ku Isibo ibirikubiyemo.
Annonciatta Mukayitete, Umuyobozi w’umuryango Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, avuga ko biyemeje gukora ubukangurambaga kugira ngo amakuru ari muri iri tegeko agere ku Baturarwanda.
Ati: “Murabizi, itegeko riba rihari, ariko abantu kurimenya ntabwo ari buri gihe; bisaba ngo umuntu ashyiremo imbaraga abimenyeshe abantu mu buryo butandukanye, n’icyo gikorwa rero turimo.”
Ashimangira ko umuryango ayoboye wakoze ubuvugizi bukomeye kugira ngo iri tegeko ryemerwe n’Inteko Ishinga Amategeko, ubu bakaba bagomba kurimenyesha ibyiciro bitandukanye.
Iri tegeko rishya N° 026/2025 ryashyizweho ku ya 17/09/2025 rigenga serivisi z’ubuvuzi, hamwe n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuzima (N° 002/MoH/2024) yemejwe ku wa 29 Ugushyingo 2024, byitezwe ko bizacyemura byinshi.




NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

uuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu