Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasubitse iburanisha ry’ubujurire bw’umunyamideli uzwi cyane mu Rwanda no mu mahanga, Moses Turahirwa, wamamaye nka ‘Moshions’.
Turahirwa akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira, ndetse n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
Urubanza rwo ku wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026, rwasubitswe kuko afite umwunganizi mushya kandi bakaba batarabonye uko baganira kuri dosiye.
Yagaragaje ko yahuye n’uburwayi bwatumye atabasha gutegura dosiye neza hamwe n’umunyamategeko we mushya, Me Mukeshimana Albertine, wasimbuye Me Bayisabe Irene.
Me Mukeshimana na we yerekanye ko kuba batarabashije kubonana ngo bategure urubanza byabaye inzitizi.
Yavuze kandi ko agomba no gutegura umwanzuro we kuko atazifashisha uwakozwe n’undi munyamategeko.
Uyu munyamategeko yasabye Urukiko ko bahabwa umwanya uhagije kugira ngo bategure neza dosiye.
Ni mu gihe uhagarariye Ubushinjacyaha na we yemeje ko ari uburenganzira bw’uregwa, bityo ko bahabwa igihe cyo gutegura dosiye neza.
Perezida w’Inteko Iburanisha Urubanza, yemeje ko ubusabe bw’uregwa bwo gusubika urubanza bwemewe, ariko ko nta y’indi nshuro bizaba.
Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzaburanishwa ku wa 16 Werurwe 2026, saa Tatu za mu Gitondo.
Ku wa 20 Ukuboza 2024 ni bwo Turahirwa Moses yahamijwe ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira ndetse n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
Icyo gihe yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu ndetse agatanga n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw, n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza kuko yaburanaga ari hanze.
Turahirwa wunganirwaga na Me Bayisabe Irene, yahise ajuririra iki cyemezo muri Mutarama 2025 ari na bwo bujurire yagombaga kuburana uyu munsi.
Uyu musore kuri ubu ari kurangiza ikindi gihano cy’igifungo cy’umwaka umwe yakatiwe nyuma y’urwo rubanza rwa mbere.
Mu gihe yaba atsinze urwo rubanza ajuririra, yaba ari amahirwe, ariko yaramuka atsizwe bikaba bibi kurushaho kuko igihano cyakwiyongera ku mwaka agiye kumara mu Igororero.
UMUSEKE.RW
