Intambara imaze iminsi itatu ibera muri Iran, ariko ikagira ingaruka zitaziguye ku bihugu bicuditse na America ikomeje gufata indi ntera. Nyuma y’uko leta zunze Ubumwe zatangaje ko abasirikare 4 bamaze gupfa n’abandi benshi bakomerekeye mu bitero bya Iran, Perezida Donald Trump yavuze ko ibitero bikomeye kuri Iran bitaraba.
Mu kiganiro kuri telefoni yahaye CCN, Perezida Trump yavuze ko America yatunguwe n’ibitero bya Iran ku bihugu byo mu karere irimo.
America na Israel ni byo byatangiye kurasa kuri Iran ku wa Gatandatu, ibitero bitana abayobozi benshi b’ingabo n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Khamenei.
Kuva ubwo Iran yatangiye kwihimura, irasa ibirindiro byose by’ingabo za America mu bihugu by’Abarabu, birimo Qatar, Soudi Arabia, Irak, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Kuwait, Israel, na Bahrein.
Gusa nyuma y’uko Ubwongereza buvuze ko America yemerewe gukoresha ibirindiro by’ingabo zabwo muri Chypre, naho Iran yoherejeyo igisasu.
America iravuga ko ishobora kohereza ingabo muri Iran bibaye ngombwa.
Iyi ntambara ikomeje guca ibintu, ibihugu birigengesera gufata uruhande, uretse ibiri mu mujyo umwe na America.
Mu gihe gito Iran yagaragaje ubushobozi bwo kurasa ibihugu 8 icyarimwe, kandi ibitero byayo bikagera ku ntego. Muri Qatar amashusho agaragaz ako ikigo cya gisirikare cya america cyarashweho ndetse kirangizwa cyane.
Ni cyo kimwe no muri Saoudi Arabia, muri Bahrain no muri Kuwait.
Muri Israel ibitero bya Iran byageze n’i Jerusalem, Iran ivuga ko yateye ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu. Israel ntacyo irabivugaho.
Amakuru agezweho dukesha urubuga China Pulse aremeza ko Perezida w’Ubushinwa yasabye America guhagarika ibitero kuri Iran mu maguru mashya.
Ubushinwa buvuga ko kuba igihugu gifite igisirikare gikomeye kitajya kibikangisha ibindi bihugu.
Ruriya rubuga kandi rugaragaza ko Ubushinwa burimo gufasha Iran mu bijyanye no kuyiha amakuru y’ubutasi, yanafashije kurasa neza ibikorwa remezo bya America.
Kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi yavuze ko Ubushinwa ubufasha Iran kurinda ubusugire bwayo, umutekano n’igihugu.
Wang Yi, yahamagaye kuri telefoni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Seyed Abbas Araghchi kuri uyu wa Mbere.
Ku cyumweru Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa yari yahamagaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergey Lavrov amubwira ko “Bidakwiye ko America na Israel bitera Iran mu gihe byari mu nzira yo kuganira.”
Yanamubwiye ko kwica abayobozi b’ikindi gihugu mu rwego rwo guhindura abagize Guverinoma na byo atari byo.
Kubera iyi ntambara, Qatar yahagaritse ibikorwa by’uruganda rutunganya Gaz nyuma y’uko rurashwe na Iran. Amakuru avuga ko ibiciro bya Gaz na Petrol byazamutse nk’uko CNN ibivuga.
Nibura abantu 555 bamaze gupfa muri Iran. Abasirikare bane ba Amerika nabo bapfuye mu gihe Israel imaze gupfusha abantu 10 ariko ibitero bya Iran byishe abantu mu bihugu bitandukanye yarashe yihorera.
Amerika yatangaje ko indege z’intambara eshatu zo mu bwoko bwa F-15E zarashwe n’ingabo za Koweit zazibeshyeho, Abapolote 6 babashije kuzivamo. Iran yo yemeza ko ari yo yarashe ziriya ndege.
Andi makuru agezweho ni ibiero by’Ingabo za Israel zatangiye kurasa bikomeye muri Liban/Lebanon by’umwihariko mu murwa Mukuru Beirut zivuga ko zirimo kwica abayobozi ba Hezbollah.
Ibitero kuri Iran kandi byakomeje by’umwihariko i Tehran.
Mukomez egukurikirana imbuga nkoranyambaga z’UMUSEKE kuri Facebook na X (Twitter) turabagezaho amakuru aba agezweho.
UMUSEKE.RW
