Umuryango Unity Club Intwararumuri watangaje mu ihuriro ryawo rya 18 hazibandwa ku ntego rusange yo gukomeza kwimakaza umuco w’ibiganiro byubaka kandi bishimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ni ihuriro rizaba tariki ya 8 Ugushyingo 2025 rikaba ryarateguwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri ufatanyije na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, uyu muryango wavuze ko ihuriro rya 18 rizaba ryubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo Ngenga cy’Ukubaho kwacu”.
Unity Club Intwararumuri iti “Ni insanganyamatsiko igiye kuganirwaho ku nshuro ya 7 ikaba imaze kumenyera mu rwego rwo gukomeza gukangurira Abanyarwanda bose, abakuru n’abato kumva ko Ndi Umunyarwanda atari imvugo gusa, ahubwo ko ikwiye kuba ubuzima bwa buri munsi bw’Umunyarwanda, ikaranga imitekerereze, imigirire n’imibanire ye n’abandi.”
Muri iri huriro, MINUBUMWE izagaragaza Igipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda 2025 (National Unity Barometer 2025).
Biteganyijwe ko tariki 07 Ugushyingo 2025, Ihuriro rya 18 rizabanirizwa n’Inteko Rusange n’Umwiherero by’Abanyamuryango ba Unity Club, nk’Ababyeyi kandi nk’abayobozi aho basuzuma bakanareba hamwe intambwe imaze guterwa mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ndetse n’uruhare rw’Abanyamuryango mu guhamya no kurinda ibyagezweho ndetse hazanakirwa Abanyamuryango bashya ba Unity Club 20.
Kuwa 08 Ugushyingo 2025 hateganyijwe Ihuriro ryaguye rizahuza abanyamuryango ba Unity Club, Abayobozi b’Uturere, sosiyete sivile, abikorera, abahagarariye amadini, urubyiruko, ndetse n’Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu.
Umuryango Unity Club Intwararumuri washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996, ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye, kuri ubu ufite abanyamuryango 349.
Washinzwe hagamijwe gutanga umusanzu mu kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.
Ugira uruhare runini mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge ndetse kwita ku buzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Unity Club yashyize imbaraga mu kwita ku mfubyi no gukangurira imiryango gufata abana, ndetse abari bakuze ibubakira inzu zo kubamo.
Unity Club yiyemeje gukomeza kugira ibiganiro hagati y’abanyamuryango mu guha igihugu icyerekezo; gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside; gufasha ibyiciro byihariye birimo urubyiruko n’ababyeyi.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW