Umuhanzikazi UNIK Mahoro uzwi mu muziki wo kuramya Imana , yisunze Rata Jah Naychah bakorana indirimbo yitwa “Ndashima”yuzuye ishimwe ku Mana, yayihimbye nyuma yo kubona ko iyo Imana yinjiye mu buzima bw’umuntu ibintu byose biba bishya.

“Ndashima” ni indirimbo UNIK Mahoro avuga ko yamukoze ku mutima kuko ivuga ibijyanye n’urugendo rwe rwa gikristu.
Ashimangira ko ari indirimbo bafitanye amateka akomeye, yitsa ku buzima bwe kuva kera, igamije gushimira Imana kuko muri byose ishakira ibyiza abayizera.
Mu kiganiro yahaye UMUSEKE yavuze ko yayikoze nyuma yo kwitegereza imirimo y’Imana bikamurenga agatangara cyane aza kubona ko byanga bikunze, Imana hari ukuntu igorora ibyari byananiye abana b’abantu.
Hari aho agira ati “Wangize neza mwami wanjye uri mwiza, wacunguye ubugingo bwanjye, …unzamura ku misozi ntakwigezaho, ndashima,..”
Kugira ngo igikorwa cyo gukora iyi ndirimbo kigerweho, byasabye buri wese ubwitange butandukanye, byasabye ko aza mu gihugu cye cy’amavuko mu Rwanda kugira ngo akore iyi ndirimbo.
UNIK Mahoro asanzwe atuye mu gihugu cy’Ububiligi avuga ko ashimira Imana yamushoboje gukora iyi ndirimbo, akanashimira Rata Jah Naychah.
Ati “Ndashima Imana yadushoboje muruno mushinga. Reka nshimire na Rata Jah Naychah mwifuriza ngo mumuhamagaro we ater’imbere.”
UNIK Mahoro mu mwaka wa 2019 nibwo yatangiye gukora kuri album ye ya mbere yitwa “En Jesus”
Asaba abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana gukomeza gukurikirana ibihangano bye kuko mu mwaka wa 2022 ibikorwa byo gukorera Imana bizakomeza, yizeza gukora indirimbo zikora ku mitima ziganisha ijuru.
UNIK asanzwe abarizwa mu nzu ifasha abahanzi izwi nka IMC Tap yashinzwe na Heritier Patrick utuye ku mugabane w’ubulayi mu gihugu cy’Ububiligi, uyu Hertier Patrick ni nawe wakoze amashusho yayo.
UNIK Mahoro asanzwe afite izindi ndirimbo kuri shene ye ya youtube yitwa “UNIK Mahoro” iriho n’izindi ndirimbo z’abahanzi yagiye asubiramo zigakundwa cyane.


Reba hano indirimbo Ndashima ya UNIK Mahoro na Rata Jah Naychah
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Byaba byiza abantu bitwa ko baririmbira Imana babanje kwiga neza bible.Kubera ko benshi baririmba Imana nyamara batayizi.Urugero,aba Hindus basenga imana zirenga 330 millions.Abitwa abakristu,bamwe bavuga ko Imana yabo ari Yezu wenyine.Abandi bakavuga ko Imana igizwe n’ibice 3:Imana Data,Imana Mwana n’Imana Mwuka wera (ubutatu).Abandi bagasenga Imana imwe gusa yitwa Yehova (Se wa Yesu),yo yonyine ishobora byose kandi idapfa.Yezu ubwe,muli Yohana 14:28,yavuze ko SE amuruta.Naho muli Yohana 20:17,Yezu yavuze ko Imana ye ari nayo Mana yacu.Abakolosayi 1:15,herekana neza ko Yesu ari “ikiremwa cya mbere cy’Imana (the first born of all creatures).Iyo usenga cyangwa uririmba Imana itari yo,bituma itakumva.
Uvuze ukuri ariko dushyize mugaciro ntabwo byari bikwiye ko wakishimira gusenya abafata umwanya wabo baririmba izina rya Yesu, mbese wibwirako ugukiranuka ariko gutuma Imana itwemera… aho nukwibeshya cyane ntacyo ushobora gukora cyagura urukundo rw Imana, ujye wibukako Kristo yaje kubwabarwayi bivuga abadakwiye kugira abagire abakwiye Mariko 2 :17 ubworero nubona abageragaza ntukihutire guca imanza kuko ntacyo uricyo ngo ucireho abandi iteka ubagaya kandi utazi uwabatunye aho bahuriye. IMANA ikugirire neza.