Imvura ikomeye yibasiye Umurwa Mukuru wa Kenya, Nairobi, uteza umwuzure umaze guhitana abantu 10, inzu n’imidoka nyinshi birangirika.
Ni imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 6 Werurwe 2026 kugeza mu rukerera rwa tariki ya 7.
Ibinyamakuru by’imbere muri Kenya byatangaje ko abantu 10 ari bo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana, benshi barakomereka.
Iyi mvura kandi yafunze imihanda, usenya inzu nyinshi mu nsisiro z’Umujyi wa Nairobi.
Abasirikare bashyizwe mu mihanda kugira ngo batabare abaturage.
George Seda ukuriye Igipolisi mu Mujyi wa Nairobi yavuze ko bari bagowe no gutabara abantu mu ijoro kuko imihanda yari yuzuye amazi.
Ati ” Imodoka zirenga 100 zangiritse. Amatsinda y’abatabazi ubu ari mu kazi.”
Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba gateganyijwemo imvura nyinshi ishobora kuzateza imyuzure n’inkangu.



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
