Umwuka si mwiza mu rwambariro rwa Étoile de l’Est

Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya Kabiri irimbanyije, muri Étoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma, hari umwuka mubi nyuma yo kurebana nabi hagati ya Cyiza Yassin uyitoza n’umuyobozi we, Muhizi Vedaste.

Iyi kipe yo mu Burasirazuba, ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ibone itike iyigarura muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko n’ubwo Étoile de l’Est iri ku mwanya wa Kane mu itsinda B n’amanota 31 ndetse ishobora kuzakina imikino ya kamarampaka [PlayOffs] yo guhatanira kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, ariko ubuyobozi butari kurebana neza n’umutoza mukuru wayo.

Bivugwa ko uyu mutoza hari abari hafi y’ubuyobozi bwe bakomeje gushakira akazi abandi batoza, ariko ahanini babitewe n’uko babonye ko ikipe ya bo ifite amahirwe yo kuzakina imikino ya kamarampaka.

Amakuru avuga ko hari ibyemezo bimwe birimo ibyo guhitamo abakinnyi babanza mu kibuga, Cyiza Yassin atigeze ahurizaho na Muhizi ndetse uyu mutoza akajya agerageza kumusobanurira impamvu ya buri cyemezo yabaga yafashe kandi bikarangira bitanze umusaruro w’intsinzi.

Mu minsi ishize ubwo Étoile de l’Est yanganyaga na Miroplast FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, umutoza hari ibyo atumvikanyeho n’ubuyobozi bwe bituma ataha umukino ukirangira.

Amakuru avuga ko Perezida w’iyi kipe, Muhizi Vedaste yabwiye bamwe bungirije Yassin ko biteguye kumuhemba adakora bukamuhagarika ariko undi akaba yarahisemo gukomeza akazi nk’uko bisanzwe, cyane ko nta baruwa yigeze yandikirwa imuhagarika.

Mu kiganiro kigufi Muhizi yahaye UMUSEKE, yahakanye ko baba barahagaritse uyu mutoza ndetse akomeje akazi ke nk’uko bisanzwe.

Ati “Ntabwo ari ukuri. Umutoza akomeje akazi ke nk’uko bisanzwe.”

Bivugwa ko umwe mu batoza bari kugenda runono iyi kipe ndetse no mu gihe haba impinduka ku mutoza ari we wahita ayihabwa, ari Nkotanyi Ildephonse umaze iminsi areba imikino myinshi ya yo ya Shampiyona.

Umwuka si mwiza hagati y’ubuyobozi n’umutoza

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Its like you read my mind! You appear to know so much about this, like you wrote the book in it or something. I think that you can do with a few pics to drive the message home a little bit, but other than that, this is fantastic blog. A great read. I’ll certainly be back.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *