Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, umaze igihe afunzwe yitabye urukiko

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwaburanishije ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’umushakashatsi mu bijyanye n’amabuye y’agaciro witwa Dr.Theophile Mugerwa uregwa icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya, n’icyaha cy’iyezandonke.

Uregwa yatangiye gushakishwa cyane mu kwezi kwa Gicurasi, 2025 arabura kuko yari yaragiye muri Canada

Docteur Theophile Mugerwa yaje ku rukiko yambaye ishati yadodewe mu Rwanda izwi nka ‘Made in Rwanda’, ipantaro y’itise, inkweto zizwi nka Boda Boda z’umweru n’amasegosi maremare y’umukara, kandi yari yambitswe amapingu ku maboko arinzwe n’abapolisikazi babiri.

Ni uko Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Theophile Mugerwa yageze ku rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza ameze.

Yinjiye mu cyumba cy’urukiko umwe mu bapolisikazi bari bamurinze amwambura amapingu yari yambaye, yicara umwanya.

Abunganizi be mu mategeko uko ari babiri ari bo Me Jean de Dieu Nduwayo ufatwa nk’uwabanje kumenya dosiye aganira n’umukiriya we bucece, gusa Me Jean Paul Mpayimana na we wunganira Docteur Theophile Mugerwa yari hafi aho ndetse n’umushinjacyaha utamenyerewe mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana.

Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko binjiye mu rukiko, abari mu rukiko bose  barahaguruka nk’ikimenyetso cyo kubaha urukiko.

Umucamanza yategetse ko bicara maze ahamagara umugabo utari muremure, kandi udafite ibigango bikanganye, ari we  Dr.Theophile Mugerwa yigira imbere ajya hagati y’abunganizi be, Me Jean de Dieu Nduwayo ibumuso, naho Me Jean Paul Mpayimana iburyo.

UMUSEKE twakurikiranye urubanza, umucamanza yagize ati “Ubushinjacyaha mwasobanura impamvu mwazanye Dr. Theophile Mugerwa imbere y’urukiko?”

Umushinjacyaha arahaguruka ati “Murakoze Nyakubahwa Perezidante w’inteko iburanisha, impamvu twazanye Docteur Theophile Mugerwa imbere yanyu ni uko tumukekaho ibyaha aribyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya n’icyaha cy’iyezandonke.”

Umushinjacyaha agihagurutse akomeza agira ati “Uyu Docteur Theophile Mugerwa kuva mu mwaka wa 2024 kugeza mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2025 yafashije uwitwa Nshutiraguma Thomas yitwaje ko yari umukozi (Dr. Theophile) wa kompanyi yitwa ALMAHA (Icukura amabuye y’agaciro ibifitiye uruhushya), maze amufasha gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza nta ruhushya bafite.”

Icyaha cy’iyezandonke umushinjacyaha yavuze ko Docteur Theophile Mugerwa afite imitungo itandukanye irimo ibibanza, izu, imodoka atabasha gusobanura inkomoko yabyo ugereranyije n’ibyo yinjiza.

Umushinjacyaha ati “Iyo mitungo bikekwa ko yayibonye ayikomora muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi byakorwaga nta ruhushya, kandi mu bihe bitandukanye.”

Umushinjacyaha yakomeje abwira Urukiko ko Docteur Theophile Mugerwa yakiriye amafaranga arimo ay’uwitwa Nshutiraguma Thomas ubu uri guhigishwa uruhindu, hakaba amafaranga yahawe na Ephron ufungiye gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya n’andi mafaranga yagendaga yakira kuri konti.

Umushinjacyaha yasoje asaba ko Docteur Theophile Mugerwa yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje hanashingiwe ko Nshutiraguma Thomas bikekwa ko bakoranye ibyaha ari gushakishwa, ndetse ko Docteur Theophile Mugerwa uregwa anashobora gutoroka ubutabera.

Docteur Theophile Mugerwa ahawe umwanya ngo yiregura ibyaha byombi aregwa yabihakanye.

Icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya yavuze ko yari umukozi wa kompanyi ya ALMAHA abifitiye amasezerano ashinzwe ubushakashatsi, ntaho yari ahuriye no gucukura amabuye y’agaciro.

Icyaha cy’iyezandonke Docteur Theophile Mugerwa na cyo yagihakanye avuga ko yari umukozi wa kompanyi ya ALMAHA afite amasezerano ahembwa umushahara w’amafaranga miliyoni ebyiri ku kwezi, akagenerwa imodoka na lisansi yayo, inzu yo kubamo  ndetse n’ibimutunga.

Docteur Theophile Mugerwa yemera ko yahawe amafaranga na Nshutiraguma Thomas kuri konti ya banki nk’igihembo ko yamukoreye inyigo y’uko yari kubona ibyangombwa bimwemerera gucukura.

Docteur Theophile Mugerwa kandi ntahakana ko atahawe amafaranga kuri konti na Ephron ufunzwe akekwaho gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya, ariko ngo bari barabaye inshuti maze amubwira ko imitungo ye yafatiriwe maze Ephron amuguriza amafaranga ngo yubake ikiraro cy’inkoko leta imwima uruhushya.

Yagize ati “Ayo mafaranga ni ideni ndimo, kandi nzaryishyura.”

Docteur Theophile Mugerwa yibukije urukiko ko asanzwe ari umukozi wa leta muri Kaminuza y’u Rwanda, kandi imitungo atunze ijyanye n’akazi akora ndetse yakoze.

Docteur Theophile Mugerwa arasaba urukiko ko yafungurwa by’agateganyo kuko atatoroka ubutabera ashingiye ko ari we wijyanye mu bushinjacyaha, aho yari yaragiye mu gihugu cya Canada kongera ubumenyi nk’umwarimu wa Kaminuza abona imitungo ye yarafatiriwe, maze agarutse mu Rwanda ajya kubaza impamvu imitungo ye yafatiriwe ubushinjacyaha nibwo bwahise bumufata.

Yagize ati “Ndi umuntu ufite akazi ka leta kazwi, ndetse mfite imyirondoro izwi sinatoroka ubutabera.”

Me Jean de Dieu Nduwayo umwe mu banyamategeko babiri bunganiye Docteur Theophile Mugerwa yabwiye urukiko ko umukiriya we adakwiye kuba akekwaho icyaha cyo gukucura amabuye y’agaciro nta ruhushya, cyangwa ngo akurikiranweho icy’ iyezandonke.

Ati “Abaye yaracukuye nta ruhushya aya mafaranga yaba yarayakuye muri ibyo ntiyakwitwa indonke.”

Kuri Me Jean de Dieu Nduwayo arasaba ko umukiriya we arekurwa by’agateganyo ashingiye ko hari abishingizi babiri bemera kumwishingira ku buryo atorotse babyirengera.

Umucamanza ati “Me abo bantu baba baje muri uru rukiko?”

Ababuranyi bose bahindukiriye rimwe abo bishingizi babura mu rukiko, maze Me Jean de Dieu avuga ko impamvu bataje ari uko batunguwe n’iri buranisha.

Me Mpayimana Jean Paul nawe wunganira Docteur Theophile Mugerwa yavuze ko umukiriya we adakwiye gukekwaho ibyaha birimo n’ikicyaha cy’iyezandonke.

Ati “Kuba bavuga ko hari imitungo atabasha gusobanura izo si impamvu zatuma akekwa?”

Umunyamategeko Mpayimana Jean Paul ati “Oya, kuko uyu muntu afite akazi ka leta kazwi n’ibyo atunze Urwego rw’Umuvunyi rurabizi, ni na rwo rwagakwiye kuba rumurega niba harimo ikibazo ku byo atunze.”

Docteur Theophile Mugerwa yatangiye gushikishwa mu kwezi kwa Gicurasi 2025 ariko ntiyabonekera igihe kuko yari mu gihugu cya Canada.

Mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza, aho buriya bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bwakorewe, abantu 9 batemwe n’abantu ariko ntibapfa, byanatumye inzego zifunga abarimo Rtd Major Rugamba Robert na Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi, ariko baza gufungurwa.

Izina Nshutiraguma Thomas ryagarutsweho cyane mu rubanza bivugwa ko agikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko atabukorera imbere mu gihugu.

Abandi bantu 11 bari mu nkiko aho bafunzwe by’agateganyo baregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya.

Niba nta gihindutse umucamanza arafata icyemezo muri uru rubanza rwa Docteur Theophile Mugerwa muri uku kwezi k’Ugushyingo, 2025.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *