Rusizi: Padiri Uwingabire Emmanuel, akaba ari n’umuyobozi w’ishuri rikomeye mu karere ka rya GS. St Paul Muko, yakebuye bamwe mu babyeyi, bibwira ko kureka abana bakiri bato bagakoresha televiziyo na telefoni zigezweho, bibongerera ubumenyi n’ubuhanga mu isi igezweho y’ikoranabuhanga mu itumanaho rya ‘digital’, ko ibyo bibwira bihabanye n’ukuri, ko nta busirimu burimo.
Ikoreshwa rya telefoni mu bana bato cyane cyane izigezweho zizwi nka ‘Smartphones’ aho bashobora kujya ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ibyo babonaho bitajyanye n’imyaka yabo bikabahungabanya mu mutwe, ni kimwe mu bibazo bihangayikishije u Rwanda n’Isi muri rusange.
Imwe mu mpamvu zituma gihangayikishije ni uko umwana aba ataragira ubwenge bwo gushungura amakuru yabonye ku mbuga nkoranyambaga ngo amenye ukuri, ibituma bashobora kwigana ingeso mbi babonye kuri izo mbuga.
Padiri Uwingabire Emmanuel avuga ko hari bamwe mu babyeyi bafashe ibikoresho by’ikoranabuhanga bakabisimbuza uruhare rw’ibere mu mikurire y’umwana.
Ati “Dufite ikibazo gikomeye, umwana w’umwaka umwe cyangwa itatu ararira ashaka ibere, bakamuha telefoni na televiziyo icyo yashakaga ntabwo ari cyo ahawe.”
Padiri Uwingabire Emmanuel, yakomeje agaragaza zimwe mu ngaruka mbi bizagira kuri aba bana mu myaka iri imbere, bityo agira inama ababyeyi yo kwegera abana babo aho kubagira imbata y’ibyuma by’ikoranabuhanga.
Ati “Ingaruka zirahari aho kugira ngo ubwonko bw’umwana bukure, ahubwo burabora, bazakura nabi. Nibagera no ku ishuri bazakora ibyo bishakiye, babyeyi mufate umwanya wo kurera abana mubabe hafi, munasome mumenye ingaruka z’ibintu muri gukora.”
Mu bushakatsi bwa Sapien Labs bwakozwe hagati y’ukwezi kwa Mutarama kugeza muri Mata umwaka ushize wa 2025, mu cyiswe the Global Mind Project, online mental health survey habajijwe abantu 27,969 bo mu kigero cy’urubyiruko rufite imyaka y’amavuko hagati ya 18 na 24 bakomoka mu bihugu 40.
Ubu bushakashatsi bwarebye ku myaka y’umuntu, igihe yatungiye cyangwa yatangiriye gukoresha telefoni zigezweho za smart phones, bwa mbere ngo hamenyekane niba hari ibice bye byo mu buzima bwe bwiza bwo mu mutwe yaba yaragizeho ingaruka, nk’imibanire n’abandi n’uko asabana na bo, uburyo yigiriramo icyizere ndetse n’ibitekerezo byo kwiyahura.
Ubu bushakashatsi 74% by’abagore bahawe telefoni zigezweho bafite imyaka 6 bagize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu gihe cy’ubwangavu bwabo.
Mu bakobwa batangiye gukoresha bene izi telefoni bafite imyaka 10 y’amavuko, 61% basanze baragize ibibazo byo mu mutwe.
Umubare ungana utyo mu bakobwa b’imyaka 15 na bo bagaragaje icyo kibazo, mu gihe abakobwa bakoresheje smartphone guhera bafite imyaka 18 mu babajijwe, 46% basanze baragize ibibazo byo mu mutwe.
Mu bagabo, abatunze smartphone yabo bwa mbere bafite imyaka 18 abagera kuri 36% bagaragaweho ko bagize ibibazo byo mu ntekerezo, mu gihe 42% bagaragaweho n’ibibazo byo mu mutwe ari abatunze bene izi telefone guhera igihe bari bafite imyaka 6.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW / i RUSIZI
