Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Nyabikenke mu Murenge wa Rongi, arakekwa kugurisha imifuka 6 ya Sima, we ahakana ko atazi aho iyo nkuru imuvugwaho yavuye.
Bamwe mu baturage bavuga ko baherutse gufata abantu batwaye imifuka 6 ya Sima buvuga ko bayihawe n’Umuyobozi w’ishuri.
Abatanze amakuru bavuga ko iyo mifuka ikimara kugaruzwa babimenyesheje Inzego z’Ibanze kugira ngo bakurikirane uyu ukekwaho kwiba ibikoresho by’ishuri kandi ariwe ushinzwe kubirindira umutekano.
Umwe yagize ati: ”Dutegereje ibiva mu iperereza kuko twarangije gutanga amakuru.”
Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Nyabikenke ahakana ibimuvugwaho, akavuga ko atabazi.
Ati ”Ababahaye amakuru ni bande? Ese ni abaturage b’i Rongi?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Ndayisenga Placide ubwo twamuzaga kuri iki kibazo yavuze ko twabaza Ubuyobozi bw’Akarere.
Ati: ”Amakuru mushaka kumbaza byaba byiza muyabajije Umuyobozi w’Akarere kuko burya ni we ushinzwe kukavugira.”
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko ayo makuru bayamenye, kandi barimo kugaruza Sima (Ciments) zari zibwe.
Mugabo avuga ko ababigizemo uruhare bari gukurikiranwa.
Gusa Mugabo ntiyemeye cyangwa ngo ahakane ko ibivugwa ku Muyobozi w’Ishuri ari ukuri, cyangwa ari ibinyoma, cyakora avuga ko hari amakuru barimo kwegeranya.
Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko hari raporo Inzego z’Ibanze ku Murenge zamaze gukora ivuga uruhare rw’uriya Muyobozi w’ishuri mu iyibwa ry’ibikoresho byaryo, ikaba yarashyikirijwe Ubuyobozi bw’Akarere.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
