Umuyobozi “wigize ikitabashwa” yambuwe inshingano

Muhanga: Minisiteri y’Ubuzima yambuye inshingano Dr Nkikabahizi Fulgence wari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyabikenke imusimbuza uwayoboraga ibitaro bya Bushenge.

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima buvuga ko bwagabanyirije inshingano Dr Nkikabahizi Fulgence wayoboraga Ibitaro bya Nyabikenke agirwa muganga usanzwe.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana gahunda z’Ibitaro n’amavuliro muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Rukundo Athanase yabwiye UMUSEKE ko Dr Nkikabahizi Fulgence azaba muganga usanzwe kuko inshingano yari yahawe atigeze yandika azisaba, akavuga ko iyo uwari Umuyobozi atabashije kuzuza inshingano yahawe asubira kuba muganga.

Ati: “Ntabwo ari Nkikabahizi wenyine hari n’abandi twahinduriye inshingano, tubasimbuza abandi.”

Perezida w’agateganyo w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert avuga ko hari raporo zitandukanye Inama Njyanama yabonye zigaragaza imikorere idahwitse y’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyabikenke, basaba Ubuyobozi bw’Akarere ko buziheraho bwandikira MINISANTÉ ko uyu muyobozi atagishoboye kuzuza inshingano ze.

Ati: “Twifashishije raporo yakozwe n’abagize Inama Nkuru y’Ubuyobozi, ndetse n’iyakozwe n’abagenzuzi b’Akarere ka Muhanga zose zinenga uyu Muyobozi.”

Dr Nkikabahizi Fulgence avuga ko hashize iminsi mikeya yandikiye Minisiteri y’Ubuzima asaba gusezera ku kazi.

Ati: “Nabanje gushimira MINISANTÉ ku mwanya yari yampaye ndetse n’indi yayibanjirije, ariko mbamenyesha ko nifuza ko uyu mwanya mfite mwusezeraho.”

Bamwe mu bakorana na Dr Nkikabahizi Fulgence bamushinja kutaboneka ku kazi, kubasuzugura, kuko yakoraga iminsi ibiri mu cyumweru, cyangwa hakaba ubwo amara n’icyumweru atari mu kazi akabandikira ko yibereye mu nama.

Bakamunenga ko nta nama  y’imbona nkubone imuhuza n’abakozi yajyaga akoresha, ko uwamushakaga yamwandikiraga abinyujije kuri interineti.

Ubu bamwe mu bakozi bo muri ibi Bitaro bya Nyabikenke bagiye bandika basaba guhindurirwa ifasi, kubera kutumvikana n’uyu Muyobozi.

Mu ibaruwa yanditswe na Minisiteri y’Ubuzima UMUSEKE ufitiye kopi isaba Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Intara bya Bushenge biherereye mu Karere ka Nyamasheke Dr Inshuti Ineza Etienne ko ahawe inshingano zo kujya kuyobora Ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke.

Dr Nkikabahizi Fulgence yabwiye UMUSEKE ko azafata umwanzuro w’ibyo ateganya gukora avuye mu kiruhuko.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
11 Comments
    • Hari benshi bameze nkawe!Sinzi impamvu bo basigaye?Umuyobozi w’ibitaro bya murunda nawe yigize ikitabashwa,intakosorwa,intakoreka!Sinzi impamvu akarere ka Rutsiro katamusabira kweguzwa?

  • Bwana Gato. Ushobora kuba wibeshye ku kumuyobozi wa MURUNDA DH, ushake amakuru neza. Ni ikinyuranyo cyibyo uvuze

  • Nkikabahizi yujuje indangagaciro zikwiye kuranga umuyobozi wese w’Umunyarwanda ntarya ruswa ,ntiyiba ibya rubanda ntanihanganira uwo ariwe wese ugerageza kunyereza umutungo mukigo ayoboye .gusezera rero kunshingano igihugu kimubikiye ibyiza. Mutegereze

  • Ariko se mwo kabyara mwe Dr Fulgence yarakiyobora?Umuvuze wese ahita azana ko nta ruswa arya ari inyanga mugoyo byahe byo kajya.N’inshabiranya yakurwaza umutwe gusa.Ahubwo se wa mugani kuvura byo arabizi?Muri secondaire ngo yize ubwarimu.Kaminuza ayikomera muri medecine ngo muri Malawi niba ntibeshye ni bimwe mu bihugu bya Afrique de l’Ouest.Ibyo kuvura ndaba rahiye nabyo nta bizi.Niyo mpamvu yihisha aba ganga kuko ntiya bona icyo ababwira.Gusa ntazongere kuyobora, amakosa yakoze ara renze.Ibye nta wa bivuga ngo abirangize.Iyo bikomeye ahita yigaragaza ko akunda FPR cyaneeeeee!ukibaza aho bihuriye no kwica akazi abazwa bika gucanga.Iriya comment iriho inkotanyi niwe wayanditse.Fulgence abatamuzi bara mubarirwa.

  • Dr Nkikabahizi Flugence, icyo azize nuko atazi kwibonekeza nkuko abandi bayobozi babi babigize iturufu, gusa yarize azabona akandi kazi kandi keza.

  • Gusa biratangaje,itangazamakuru uburyo muvugamo inkuru,ikindi Ni Nkikabahizi ntago ari umukozi mubi mubamuzi buretse kuba atarya ruswa,atiba,adatonesha nkuko abandi babigenza knd ibyo utabikora aha aba umwanzi wabenshi bigatuma yishyirwamo na bose, gusa reta yacu yagakwiye kujya ikurikirana isebanya riba hagata yabakozi,ibitangazamakuru,nabantu kugiti cyabo baba bashaka inyungu ikayungurura kko biri too much kko muba DG nkikabahizi ni nkuwa 2 wari usigaye utarigeze yiba cg ngo arye ruswa abandi bose barirukanwe ariko biratangaje uburyo umuntu ibitangaza makuru mumuhoraho kugirango yirukanywe,buretse bidakwite muri iki gihe turimo

  • Uyu muvandimwe uko muzi kuva akiri muto ni umuntu Uri serieux cyane witondera ibyo akora Kandi akagerageza kubishyira mo ubwenge. Ibintu byose bibi bimuvugwa ho nubwo ntabizi neza ariko nkurikije uko muzi nabitesha agaciro. Ahubwo mfite impungenge rybiterambere twerekezamo Niba Ari amatiku twirwamo aho gukora inshingano duhabwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *