Dr Pascal Ngiruwonsanga, Umuyobozi w’ibitaro bya Gakoma byo mu Karere ka Gisagara yatawe muri yombi, arakekwaho kwica umwana w’imyaka umunani yareraga.
Umwana witabye Imana ni umuhungu, yitwa Ganza Lyanne w’imyaka umunani akaba yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
Nyakwigendera yarererwaga kwa Dr Ngiruwonsanga washatse nyina nyuma yo kumupapura Umugabo babanaga.
Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Se wa nyakwigendera witwa Uwimana Jean Bosco, yavuze ko nyina w’umwana yamwoherereje ubutumwa bugufi amubwira ko umwana yitabye Imana.
Akimara kubona ubwo butumwa, yahise yihutira kubwira abantu bo mu muryango we kujyayo kureba.
Yagize ati“Bagezeyo basanga urupfu rwe ntirusobanutse kuko bavugaga ko umwana yiyahuye, none umwana w’imyaka 8 yiyahura gute? Kuko abo nohereje banarebye ibimenyetso babona ntibifatika.”
Akomeza avuga ko umwana nubwo bavuga ko yinigishije furari kugeza apfuye ari ibinyoma kuko uburyo umwana yapfuyemo n’uburyo Dr Ngiruwonsanga ariwe wamubonye agiye kujugunya imyanda ukumva ntibishoboka.
Yagize ati”Nakwibaza nyiri urugo ufite abakozi babiri mu rugo ajya kujugunya imyanda gute?”
Uwimana akomeza avuga ko akurikije uko yabonye umurambo bigaragara ko umwana we yanizwe atiyahuye.
Yagize ati”Umwana wanjye yishwe na Dogiteri Pascal.”
Se wa nyakwigendera yakomeje avuga ko RIB yatangiye iperereza nabo ubwabo batanga ikirego hakaba hatawe muri yombi Dr Ngiruwonsanga umuyobozi w’ibitaro bya Gakoma biri mu karere ka Gisagara.
Yagize ati”Ndasaba ubutabera ku mwana wanjye urupfu rw’umwana wanjye ntiruzarangirere aho gusa.”
Uwimana yasabye abana be arabimwa
Uwimana Jean Bosco avuga ko umugore ubana na Dr Ngiruwonsanga bahoze babana mu gihe kingana n’imyaka icumi ndetse ko banafitanye abana babiri.
Avuga ko ubwo uwo mu Dr Ngiruwonsanga yari Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza atarajya kuyobora ibya Gakoma, uwo mugore yari umucungamutungo w’Ibitaro bya Nyanza.
Dr Ngiruwonsanga ngo yaje kubenguka uwo mugore wabanaga na Uwimana ariko batarasezeranye byemewe n’amategeko, maze birangira basezeranye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.
N’ubwo Dr Ngiruwonsanga yakoreraga i Gisagara, urugo rw’aba bombi ruri i Kigali ari naho uwo mwana yaguye.
Yagize ati”Dogiteri yari inshuti y’umuryango birangira ansenyeye urugo banatwara nabo bana nawe asenya urwe ata umugore.”
Uwimana akomeza avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye aregera Urukiko arubwira ko afite impungenge ko abana be bagira ikibazo.
Yagize ati”Njyewe nareze umugore wanjye ko nshaka abana banjye ngo mbarere ariko urukiko ntirwabihaye agaciro kugera naho umwana wanjye apfiriye mu maboko yabo(Docteur n’umugore we Assoumpta).”
Nyakwigendera yaguye mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge umurambo we ukaba wajyanwe ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzumwa naho Dr Ngiruwonsanga akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karama.
Twageragejeje kuvugisha umuvugizi wa RIB ariko ntibyadushobokeye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW
Assoumpta na Ronny nibihangane kubwo kubura umwana ntabwo byoroshye, Doctor Pascal nawe komera nizera ko ubutabera bwo mu Rwanda bukore akazi kabwo neza Kandi Ganza naruhukire mu amahoro numva bitoroshye Dr pascal ntabwo yaniga umwana w’umukunzi we kuko ngewe nkunda gukurikirana post zabo rwose bitaga kuri bariya bana Kandi ashinzwe gusigasira amagara y’abantu ni umubyeyi wabyaye numva arabikora peee! Ubutabera rwose bukore akazi kabwo neza Kandi Ganza n’intungane Imana imwakire.Twifatanije namwe mukababaro Kandi Imana ihishure ibyihishe inyuma y’urupfu rwa Ganza kuko ntabwo Doctor Pascal rwose yakora biriya bintu ngewe ndamuzi n’umunyempuhwe cyane .
Dr pascal ni umubyeyi mwiza kubamuzi pe ukunda abantu ugira urugwiro , ukunda abana cyane yewe no kukazi aho abereye umuyobozi akunda kuza kureba abana ubona ko abafitiye ubwuzu.
DG ntiyakihekura
Imana ibe hafi y, imiryango yabo ibahe ihumure no kwihangana muri ibi bihe bikomeye
Mwiza he,
1.yatwaye umugore wamugenzi we,
2. Bari basanzwe ari inshuti
3. Umuntu wataye umugore n’abana
4. Inyamaswa mbi rwose.
Uyu kwica ntiya bitinya. Ubutabera bw’urwanda ntirurya ruswa. Ahubwo bazajye batugezaho uko bimeze.
Ark ko muvugako pascal akunda abana aboyatanye umugore wambere ntinarabana Sha mujye mureka kami kamuntu ni umutima we gusa rooney niyihangane Kandi akomere ibibazo bigwira abagabo
Sha mwakwicecekeye ko agahinda gafite banyiri umwana wwe umuntu agutwaye umugore ngo ntiyakwicira umwana?ese wwe ushyize munyurabwenge umwana wimyaka umunani yiniga gute?na furali?
Kami ka muntu ni umutima we pe!
Mureke guca imanza ubutabera bukore akazi kabwo kandi ndizera ko buzashyira ukuri ahagaragara. Naho nawe ari wowe umuntu yaragutwariye umugore kandi yari inshuti y’urugo, agata abana be yibyariye numugore we w’isezerano ntiyakwemeza buryoki azakunda uwo atabyaye kandi uwo yabyaye atamwitaho abayeho nkutagira papa we!
Gusa mureke dutegereze ubutabera. Imana ihagarare aharengeye irinde abayo naho ubundi byarakomeye.
Umuntu si uyu tubona namaso yacu ahubwo umuntu ni ubumuntu. Dukomeje kwihanganisha ababyeyi babuze umwana wabo.
Ariko bitabaye gushaka gusebanya no guharabika izina ry’umuntu ; doctor muzima yabura umuti atera umuntu agapfa bidasabyeko ajya kumunigisha furari? Dr Pascal birazwi ni umubyeyi ukunda abana cyane yaba abo yabyaranye n’umugore we wa mbere Ndetse naba Assoumpta arera bose abitaho ku buryo bugaragara!
Tureke ubutabera bukore akazi kabwo
Pole sana Dr Pascal ; Imana izakurenganura
Pole sana Assoumpta na Rooney babuze umwana wabo
RIP little angel Ganza
ARIKO NK’ABA BAHABWA AKAZI UTE BASENYA INGO Z’ABANDI?
N’IKI CYARI KIMUTEGEREJE IGIHEMBO ARAKIBONYE. RWOSE LETA IJYE IREBA ABANTU B’INYANGAMUGAYO NAHO UWO PASCAL NABA UMWERE AZATAHE YATAYE URUGO RWE KANDI YITWAYE NABI MU MURYANGO NYARWANDA, NTAKIZA YAKWIGIRWAHO.
Ubundi se bimanye umwana bamwima se kuzihe mpamvu koko . Ubutabera bikore akazi kabo turabizeye kuko hanto hantu umwana yabibereyemo Victim Kandi arengana !. Ronny Ihangane is nikwo imera . Sindashaka arko Imana izandinde umugore nkuwo n’Umudocteri nkuwo tutagira kirazira