“Nta myaka 100” ni imvugo itabereye urubyiruko – Umuvugizi wa RIB

Twumva kenshi imvugo zaduka mu rubyiruko bitewe n’ikigezweho, ugasanga benshi muri rwo bakoresha izo mvugo nko gutebya batazi n’icyo zisobanuye, cyangwa ntibite ku ko bafatwa n’ubumva bazikoresha.

Dr Murangira B Thierry yamaganye imvuga ya “Nta myaka 100″ afata nk’iy’ubwihebe”

Imwe muri zo iri mu zimaze kuba ikimenyabose mu rubyiruko rw’u Rwanda ni ”Nta myaka ijana“.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B.Thierry ubwo yari yitabiriye inama yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda (UR) ngo hareberwe hamwe icyakorwa kugira ngo habungabungwe ubuzima bwo mu mutwe ndetse hanitabwe ku mikurire y’umwana, yatanze ikiganiro kigaruka ku ko ikigero cyo kwiyahura gihagaze mu Rwanda.

Yavuze ko impamvu RIB yitabiriye iyi nama ari uko ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe iyo adakurikiranwe ngo yitabweho, akora ibyaha bihanwa n’amategeko cyangwa akaniyahura.

Yavuze kandi ko mu bihungabanya ubuzima bwo mu mutwe harimo gutakaza icyizere cyo kubaho, anakomoza ku mvugo ya ” Nta myaka ijana “, imvugo yita iy’ubwihebe no gutakaza icyizere cy’ejo hazaza.

Ati ”Muby’ukuri, nta rubyiruko rw’u Rwanda rwagakoresheje imvugo ngo nta myaka ijana, izo ni imvugo mu by’ukuri zidatanga icyizere cy’ahazaza, kandi mu by’ukuri mu bigaragara icyizere cy’ahazaza ku rubyiruko rw’u Rwanda kirahari, ahazaza ni heza“.

Akomeza agira ati ”Wenda nizera ko bashobora kubivuga batebya, ariko ababyumva bashobora kubyumva ukundi, kandi ni imvugo yo kwiheba (gutakaza icyizere)“.

Dr Murangira B.Thierry asaba itangazamakuru cyane cyane abanyamakuru bakora imyidagaduro gushyira imbaraga mu kugorora imvugo z’amakuru batangaza, kuko usanga akenshi abakoresha imvugo nk’izo ari urubyiruko rukurikira iryo tangazamakuru ndetse, anatunga agatoki bamwe mu bari mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange, ko ari bo bakunda gukoresha imvugo nk’izo,bityo zigakwirakwira mu rubyiruko.

Avuga ko urubyiruko ari amizero y’ahazaza h’igihugu,ko ariyo mpamvu leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kurwigisha kugira ngo ruzavemo abayobozi beza b’ejo hazaza, bityo ko nta rubyiruko rwakabaye rukoresha imvugo ya ”Nta myaka ijana“.

IDUKUNDA KAYIHURA Emma Sabine / UMUSEKE.RW

Share This Article
4 Comments
  • Ndakosora Dr Murangira B.Thierry.Ibyo URUBYIRUKO ruvuga,bihuje n’ibyo bible ivuga muli Zabuli 90:10.Menya ko abantu twese tumara igihe gito tugasaza,tugapfa.Urubyiruko ruba rwibutsa abantu ko nta muntu ukwiriye kwirata ko akomeye.Cyangwa gutwarwa n’iby’isi gusa ntushake Imana.Ugategereza abazakubeshya ko nupfa uzaba witabye Imana.Nkuko Abagalatiya 6:8 habyerekana,upfuye yiberaga mu by’isi gusa (nkuko benshi bameze ),aba agiye burundu atazongera kubaho.Yezu yerekanye ko upfa yarashatse Imana hakiri kare,akayitinya kandi akayikorera,akabifatanya n’akazi gasanzwe,Imana izamuzura ku munsi wa nyuma,imuhe ubuzima bw’iteka nkuko Yohana 6:40 havuga.Urubyiruko rufite ukuli.

  • Ndibariza Umuvugizi wa RIB.We azamara imyaka ingahe ??? Mu bantu Miliyali umunani n’igice zituye isi,ibihumbi 500 gusa nibyo bifite imyaka 100 (Centenarians).Reka kurenganya Urubyiruko,ahubwo nawe wemere iryo hame ry’uko abantu tumara igihe gito ku isi.Gusa bamwe barabyitwaza bakaba abo bita Epicurians.Bisobanura abavuga ngo “reka twirire twinywere,twishimishe kubera ko ejo tuzapfa”.Kumenya ko twese turi ubusa,byagombye gutuma dukundana,tukirinda ibintu byose imana itubuza: Kwiba,ruswa,gusambana,kurwana,kwica,gutwarwa n’iby’isi,etc…

  • nyuma yo kugaragaza ko abaturage twese tunganya ubushobozi Kandi ataribyo ndetse no kudaha agaciro imirimo iciriritse wakongeraho nimisoro yikirenga twe twisanze mu Rwanda B 1.nta muntu wurubyiruko wakigondera inzu
    2.nta gushyingira Cg gushyingirwa (ntagikwe) , ubu Hagezweho gushyingura
    3. Ntamurage ntagakondo Mbese nuwabyaye Ntacyo yaha uwo asize
    4.umubare munini wimfungwa zurubyiruko .
    None ni gute utakiheba ndetse ukiyakira Kubwo kwikubira Kandi bikozwe nabakaduteye inkunga bituma tubabwiriramo turi ntamyaka ijana kubona umusore ahurira numubyeyi we kunkumi none Ngo umuco Ahaaaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *