Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Adel Amrouche, yibukije Abanyarwanda ko ruhago ya bo itazigera itera imbere mu gihe cyose abayishinzwe bataribwiza ukuri kandi ngo babe inyangamugayo.
Ibi uyu mutoza yabibwiye Itangazamakuru nyuma y’umukino Amavubi yari amaze gutsindwa na Bénin ibitego 1-0 mu guhatanira kujya mu Gikombe cy’Isi 2026.
Uyu munya-Algérie umaze imyaka myinshi atoza ku Mugabane akomokaho, yavuze kuba inyangamugayo ari ingenzi cyane mu mupira w’amaguru.
Ati “Tugomba kuba inyangamugayo. Nta bwo ushobora guhindura umutoza, Perezida cyangwa Umuyobozi Mukuru (CEO) ngo uhite ukora ibitangaza.”
“Tugomba gukora cyane, tugashora mu bato, tugateza imbere shampiyona yacu. Narababajije nti ‘mumpe umukinnyi umwe w’imyaka 17 ukina mu ikipe nkuru,’ barambwira ngo ntawe. Iyo udafite urubyiruko rutegurirwa ejo hazaza, nta hazaza habaho.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko ahandi yatoje hose mu makipe y’Ibihugu, yabaga afite abato bari gukurira kuri bakuru ba bo.
Ati “Reka mbabwire, igihe nari muri Kenya no mu Burundi, najyanye mu ikipe y’Igihugu abana bafite imyaka 16 cyangwa 17, nka Olunga, Cedric Amissi n’abandi. Kandi baracyakina kugeza ubu. Iyo udafite gahunda yo kuzamura abana, nta hazaza uba ufite.”
Amrouche yavuze ko yababajwe cyane no gutsindirwa imbere y’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame wari waje kuri Stade kubashyigikira.
Ati “Turababaye cyane, cyane cyane kuko Perezida yari hano. Twese tuzi uburyo akunda umupira. Gutsindirwa imbere ye birababaza cyane, ariko abafana ntibakwiye gucika intege. Iyi ni ikipe yacu, tugomba gukomeza kubaka. Sinaje hano gusura Igihugu. Naje gukora. Nkunda u Rwanda kandi sinzajya kugurisha inzozi zidafite ishingiro.”
U Rwanda rwagumanye amanota 11 muri iri tsinda C mu gihe Bénin yo yagize 17 ikomeza kuriyobora aho irusha abiri Afurika y’Epfo na Nigeria.



UMUSEKE.RW
Uyumutoza Igihe Agitoza Amavubi Azaca Abantu Kurisitade Kuburyo Mavubi Azarya Aryagukina Nikindigihugu Hakabura Abazakuwureba Notese Urugero Mumikinoyose Yagiye Atoza Hafiyayose Yarayitsinzwe Uretse Umwe Yatsinze . Ahubwo Nibagarure
Frank Torosten Sipitira Kuko Uriyamutoza Yaramajije Kwigarurira Imitima Yabanyarwanda .
Nonese woe uvuga kwirukana umutoza niwo muti?
Ikipe ayisubije inyuma abakinyi sibabandi batsindaga
Biragatagara ko ikibazo atarabakinnyi nahuwo numutoza
Bagarure umudage ubuse konomikombe cyafurika ashobora gutombora iritsinda nabwo nibi azavuga niyo yabona abakinnyi bakomeye sinzipe gikona asubiza inyuma
Biragoye
Ese Torsten we yagize amanota 9 adakoresha abakuru??Nababwiye ngo Torsten muzamukumbura!!!
Wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira adahekenye
Nubundi ariko ajya kuba umutoza nta mufana wamwemeraga. Abayobozi bazabikurikirane
Ibyo aviga ni ukuri kuzuye
Leave a Comment