Kigali: Umusore wari mu nzira ajya Kamonyi mu bukwe bwe yakoze impanuka, amakuru avuga ko atarabasha kuzanzamuka.
Urupapuro “invitation” rugaragaza ko Kwizera Evode yari gusaba, agakwa nyuma agasezerana imbere y’Imana, bikabera mu karere ka Kamonyi, muri salle yo kwa Serge.
Iyo mihango yari kuba ku isaha ya saa tatu, na saa munani z’amanywa, ariko ntibyabaye kubera ko umukwe yakoze impanuka.
Uyu musore arembeye mu bitaro bya CHUK aho ari muri Koma.
Amakuru avuga ko uyu musore iwabo ari ku Kamonyi ariko we akaba yari atuye Kimisagara mu mujyi wa Kigali, ariko akora impanuka ari mu nzira.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu Karere ka Rulindo, mu murenge wa Tumba yna bwo impanuka yahitanye umugeni ubwo yari mu nzira agiye gusezerana kuri Paroisse ya Rulindo.
Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana…

UMUSEKE.RW
