Umusifuzi w’umugore wo muri Turukiya, Elif Karaarslan yahagaritswe burundu n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu nyuma y’amashusho ye yasakaye ari gukorana imibonana mpuzabitsina n’umuyobozi w’imyaka 61.
Ni inkuru yashyizwe hanze n’urukuta rwa X rwa Topskillsportuk kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026.
Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu musifuzi yashyize hanze amashusho amugaragaza ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’umwe mu bayobozi b’abasifuzi muri Turukiya wita Orhan Erdemir ufite imyaka 61.
Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho, Elif yahagaritswe burundu mu mwuga wo gusifura n’ubwo we yavuze ko atari we washyize hanze aya mashusho ahubwo ari ikoranabuhanga ryabikoze.
Uyu musifuzi yahise avuga ko afatanyije n’abanyamatego be, agiye gutanga ikirego ku bwo kumuharabika kandi ku karubanda.

UMUSEKE.RW
